Nubwo bavutse nyuma ya Jenoside ububi bwayo babuzi kurusha ababyeyi

Bamwe mu banyeshuri biga mu bigo binyuranye by’Amashuri abanza n’Ayisumbuye yo mu murenge wa Nemba, bavuga ko ntawabahangara abashora muri Jenoside, kuko bamaze kumenya ububi bwayo kurusha n’ababyeyi babo.

Bihaye intego yo kurwanya ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside
Bihaye intego yo kurwanya ababiba ingengabitekerezo ya Jenoside

Abo banyeshuri bavuga ko aho batuye, bacyumva bamwe mu babyeyi bagifite inzangano n’amacakubiri aganisha kuri Jenoside, ariko bakabima amatwi bakikomerezo ubumwe bwabo.

Ni mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyahuje ibigo byose by’amashuri yo mu turere tugize intara y’Amajyaruguru, cyabaye ku itariki 17 Gicurasi 2019, ku rwego rw’intara kibera mu Murenge wa Nemba mu Karere ka Gakenke.

Mu butumwa bwatanzwe na bamwe mu bana bahagarariye abandi, bagarutse ku makuru bahawe kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bavuga ko nubu bacyumva bamwe mu bakuze bakwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Bavuga ko hari ubwo babibona ariko bakabifata nk’urugero rubi, aho bemeza ko ntawabahangara ngo abaganishe muri Jenoside kuko bamaze gusobanukirwa neza ububi bwayo n’uburyo bakwiye kuyirwanya.

Iradukunda Esther, wo ku ishuri ryisumbuye rya Nyarutovu agira ati “Mfite imyaka 18, Jenoside yabaye ntariho ariko igihe maze ku Isi, mu biganiro nagiye numva bijyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi, ngenda mbona ingaruka zayo aho mbona abahungabana, nabo yasigiye ibikomere”.

Akomeza agira ati “Nubwo nagize amahirwe yo kugira ababyeyi batanshora mu macakubiri, aho ntuye hari abo mbona bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside, ibyo namaze kumenya ni byinshi, nta mubyeyi wampangara anshora mu macakubiri.

Ahubwo turabasabye abakirangwa n’amacakubiri, baduhe agaciro nkatwe abana twigaragarize urukundo muri twe, aho tugeze ni heza, ni aho gusigasira ubumwe n’iterambere twagezeho”.

Tuyizere Richard ati “Twamenye ubwenge, twarasobanukiwe abana tubanye neza haba mu mashuri, haba n’aho dutaha, ntawaza atuzanaho amacakubiri ngo tuyakire, ababyeyi bakirangwa n’amacakubiri turababona kandi turabamagana kuko nubwo twavutse nyuma ya Jenoside tuzi ububi bwayo”.

Ibyo abo bana bavuze byashimwe na bamwe mubayobozi bari bitabiriye icyo gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, aho babasabye gukomeza kwirinda uwabashuka abashora mu macakubiri.

Muhire Louis Antoine, komiseri muri komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, yasabye abana guharanira kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu, kandi birinda ibihuha na bamwe mu babyeyi bagifite ingengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Muritegura kurangiza amashuri, nimwe mugiye gufata agakoni ko kuzamura iterambere ry’igihugu, ntabwo muzatera imbere mukiri mu kinyoma cyangwa mukiri mu rugo aho mutaha ba Papa na Mana bakababwira ibintu bikubiyemo ingengabitekerezo, mukaza ku ishuri nkaho nta kintu cyabaye kandi ku ishuri barabigishije Umunyarwanda icyo ari cyo. Aho nta cyerekezo mwaba mufite, ntaho mwaba mutaniye n’abakoze Jenoside”.

Guverineri Gatabazi JMV, Wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yibukije abana indangagaciro na Kirazira ziranga umunyarwanda, abasaba kugira n’intego, baharanira gutsinda bakazagera ku rwego rw’umunyarwanda uzateza igihugu imbere.

Ati “Indangagaciro z’Umunyarwanda murazizi, ni ukwitangira igihugu, guharanira ko ubumwe bwacu butazacika, mukongeramo n’izindi zikwiye abanyarwanda batuye mu karere kanyu.

Ikindi ni kirazira zigomba kuba mu banyarwanda, kirazira kurwanya ubumwe bw’abanyarwanda, kirazira kuzana amacakubiri, kirazira kubiba ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibindi byatuma igihugu cyacu gisubira mu icuraburindi”.

Guverineri yasabye abana kugira ubuzima bufite intego no gukora cyane bubahiriza inshingano zabo zo kwiga bagatsinda neza, bagakora cyane bubaha ababyeyi kandi bakagira isuku.

Ni umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, aho abanyeshuri bavuye ku kibuga cy’umupira cya Nemba, berekeza ku bitaro bya Nemba, ahashyizwe indabo ku rwibutso rwa Nemba, ahibukirwa inzirakarengane zakoraga muri ibyo bitaro zishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka