Ibikomoka mu Rwanda byoherejwe mu mahanga byagabanutseho 12.5%
Mu gihembwe cya kabiri cya 2025, icyuho hagati y’ibyoherezwa mu mahanga n’ibitumizwayo cyagabanutseho 12.5% ugereranyije n’igihembwe nk’iki umwaka ushize, nk’uko bigaragara muri raporo y’Ubucuruzi Mpuzamahanga Bwanditse bw’u Rwanda.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2025, kivuga ko ibicuruzwa byose u Rwanda rwohereje mu mahanga byari bifite agaciro ka Miliyoni 1,735.84 z’Amadolari y’Amerika, bivuze ko byagabanutseho 13% kuva mu gihembwe cya mbere cya 2025.
ibyoherejwe mu mahanga bikomoka mu Rwanda byageze ku gaciro ka Miliyoni 346.04 z’Amadolari y’Amerika, ak’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwa kagera kuri Miliyoni 142.41 mu gihe ak’ibyinjiye mu Gihugu kagera kuri Miliyoni 1,247.39 z’Amadolari y’Amerika.
NISR igaragaza ko muri iki gihembwe, ibicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga byose byagabanutseho 35.64% ugereranije n’igihembwe cya kabiri cya 2024 (aho agaciro kageraga kuri Miliyoni 346.04$ na Miliyoni 537.64$). Ariko, bagabanutseho 28.03% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibi kandi binajyana no kuba ibicuruzwa u Rwanda rwatumije mu mahanga byose byaragabanutseho ku kigero cya 20.50% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 ugereranije n’igihembwe nk’iki cya 2024, ndetse binagabanukaho 9.55% mu gihembwe cya mbere cya 2025.
Muri ubwo buryo, kandi ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo byagabanutseho 13.17% mu gihembwe cya kabiri cya 2025 mu gihe byari byiyongereye, ugereranyije n’igihembwe nk’icyo cya 2024 ndetse byiyongeraho 5.19% ugereranije n’igihembwe cya mbere cya 2025.
Ibihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwoherejemo ibicuruzwa ni Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bushinwa, u Bubiligi na Luxembourg.
Ku bijyanye n’ibyaturutse mu mahanga bikongera koherezwayo, ibihugu bya mbere byoherejwemo ibyo bicuruzwa harimo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Ethiopia, Leta zunze Ubumwe z’Abarabu, u Burundi n’u Budage.
RDC yakiriye 94.55% y’ibyabanje kunyura mu Rwanda mbere yo koherezwa mu mahanga, bifite agaciro ka Miliyoni 54,56 z’Amadolari. Bimwe mu byoherejwe cyane harimo ibiribwa n’amatungo mazima bifite agaciro ka Miliyoni 51.62 $ bigakurikirwa n’ibikomoka kuri peteroli n’ibindi bikoresho bifitanye isano bifite agaciro ka Miliyoni 31.94$.
Raporo ya NISR igaragaza ko u Bushinwa, Tanzania, u Buhinde, Kenya na Leta zunze Ubumwe z’Abarabu aribyo bihugu bitanu bya mbere u Rwanda rwatumijemo ibicuruzwa.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|