Santrafurika: Ingabo z’u Rwanda zavuye abarenga magana abiri
Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Santrafurika (MINUSCA) zigize amatsinda ya RWABG VII na RWAMED X yita ku buvuzi, zahaye serivisi z’ubuvuzi ku buntu abarenga 200 bo mu Bitaro bya Sam-Ouandja.

Mu ndwara abaturage basuzumwe bakanavurwa harimo zirimo malaria, indwara zo mu nda, izifata imitsi, iz’ubuhumekero, izifata abana, n’iz’abagore ndetse hanasuzwumwa indwara zitandura banagirwa inama z’uburyo bakwiye kwita ku buzima bwabo.

Maj Emmanuel Kayinamura, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa RWABG VII, yasabye abaturage bahawe izi serivisi kwimakaza isuku bagira uruhare mu kwita ku masoko y’amazi meza bakoresha ndetse no kuryama mu nziritamibu zikoranywe umuti mu rwego rwo kwirinda malaria.
Omar Ramadhan, umwe mu bahagarariye inzego z’ibanze yashimiye Ingabo z’u Rwanda zikomeje kubafasha mu birenze ku mutekano zibabungabungira umunsi ku wundi ndetse asaba ko zitazatezuka mu kubagenera ubwo bufasha aho babukeneye.

Iyi gahunda ishimangira ubwitange bw’Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Santrafurika (MINUSCA) n’iz’u Rwanda mu rwego rwo guteza imbere ubuzima bw’abaturage no gushimangira ubufatanye bw’abasivili n’Ingabo mu nshingano zazo.

Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|