Abantu icyenda ku icumi ku isi bahumeka umwuka uhumanye

Ikibazo cy’umwuka uhumanye abantu bahumeka kigenda kiyongera kuko kuri ubu abagera ku 9/10 bahumeka umwuka uhumanye. Nyamara ntihafatwa ingamba ngo ingaruka zidakomeza kubageraho.

U Rwanda tariki ya 5 Kamena 2019 ruzifatanya n’isi kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije, ariko mbere yo kwizihiza uyu munsi u Rwanda uzabanzirizwa n’icyumweru cyahariwe kubungabunga ibidukikije.

Ni icyumweru kizakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo ubukangurambaga bwo gushishikariza Abanyarwanda kubungabunga umwuka duhumeka hirindwa ibiwuhumanya. Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije mu Rwanda REMA butangaza ko hazabamo kugenzura uko amategeko y’ibidukikije yubahirizwa. Imikino itandukanye ni kimwe mu bizagira ubu bukangurambaga.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima WHO rivuga ko mu bice byinshi bitandukanye abantu icyenda mu bantu 10 bahumeka umwuka wanduye, ibi bigatuma ababarirwa muri miliyoni 7 ku isi bapfa buri mwaka bazize ingaruka zo kwangirika k’umwuka w’ikirere.

Dr Tedros Adhanom Ghebreyesus umuyobozi w’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima avuga ko ihumana ry’umwuka w’ikirere ari ikibazo kubatuye isi.

“Umwuka wanduye duhumeka ni ikibazo kuri twese, ariko ni ikibazo gikomeye ku bakene, ntawakwemera ko miriyari 3 z’abantu cyane cyane abagore n’abana bakomeza guhumeka umwuka wanduye buri munsi, nitutagira icyo dukora byihuse, n’iterambere dushaka ntirizagerwaho.”

Muri ubu bukangurambaga amakipe atandukanye yo muri Rutsiro ari mu marushanwa
Muri ubu bukangurambaga amakipe atandukanye yo muri Rutsiro ari mu marushanwa

Ishami ry’umuryango wabibumbye ryita ku buzima rivuga ko 90% bazira umwuka wanduye baturuka mu bihugu bicyennye biherereye muri Afurika n’Asiya, naho muri miriyari 3 z’abatuye isi, 40% ntibafite ibicanwa bitangiza ikirere mu gihe ariyo nkomoko ya mbere y’umwuka uhumanya mu miryango.

Ibi bituma umwuka uhumanye ugira uruhare mu kongera indwara zitanduzanya aho 25% zitera iturika tw’udutsi tw’ubwonko, naho 43% zikagira ingaruka mu myanya y’ubuhumekero.

Icyegeranyo cyakozwe niri shami 2016 cyagaragaje ko mu Rwanda 2012 abantu 2227 bapfuye bazize indwara ziterwa n’ihumana ry’umwuka mu kirere, naho inyigo ya 2018 y’ikigo gishinzwe kubungabunga ibidukikije REMA, igaragaza ko mu bintu bihumanya ikirere harimo imyuka yanduye ituruka mu ngandaa, imyuka ituruka ku binyabiziga, gutwika imyanda itandukanye n’imikungugu izamukana mu kirere imyanda ihumanya.

Alex Nizeyimana ushinzwe guhuza amakuru ajyanye n’ibidukikije mu kigo cy’igihugu gishinzwe ibidukikije REMA avuga ko abanyarwanda bahamagarirwa kubungabunga umwuka bahumeka birinda gutwika ibizamura imyotsi.

“Abanyarwanda basabwa gukangukira kwirinda ikintu cyahumanya ikirere, birimo kwirinda gutwika ikintu icyo aricyo cyose kizamura imyotsi, abafite ibinyabiziga bakabigenzura kugira ngo barebe ko bitazamura imyotsi yangiza, naho abafite inganda bagakoresha ikoranabuhanga ritohereza imyotsi mu kirere, ariko no mu ngo twite gukoresha ibinda birondereza bitongera imyotsi mu kirere.”

Icyumweru kibanziriza kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe ibidukikije mu Rwanda, uzajyana no gushishikariza abaturiye pariki ya Gishwati-Mukura kwirinda kuyiragiramo no gutema ibiti kuko bifasha kuyungurura umwuka, aho hateguwe amarushanwa y’umupira w’amaguru uhuza uturere dukikije iyi pariki.

Umukino wa Nyuma w’abagabo uzahuza Akarere ka Ngororero na Rubavu tariki 31 Gicurasi naho uw’abakobwa uhuze Rutsiro na Ngororero, imikino izabera mu Karere ka Rutsiro.

Nubwo 92% bahumeka umwuka wanduye ku isi, isi ikoresha miliyari ibihumbi 5 by’amadorari buri mwaka mu guhangana n’ingaruka z’iyangirika ry’ikirere, mu gihe kwangirika kw’akayunguruzo k’izuba bigomba kugabanukaho 26% kugera mu mwaka wa 2030.

Mu kwaka wa 2011, Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2020, ubuso bungana na 30%, buzaba buteyeho amashyamba, naho mu 2030 bukaba bugeze kuri hegitari miliyoni ebyiri, hagamijwe kurengera urusobe rw’ibinyabuzima.

Kugera 2018 mu Rwanda hamaze guterwa no gusanwa amashyamba ari ku buso bwa hegitari 600, naho ubu ubuso buhinzeho amashyamba mu Rwanda, bungana na 29.6% ubariyemo n’aya kimeza.

Umuryango Mpuzamahanga wita ku bidukije “IUCN” uvuga ko gusana hegitari imwe y’ubutaka haterwa amashyamba mu Rwanda bisaba hagati y’amadolari 200 na 400 bitewe n’uko biterwa n’abaturage mu muganda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka