Ubucucike mu mashuri ya Leta, ikibazo cy’ingorabahizi

Mu kwezi kwa kabiri muri uyu mwaka wa 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edourd Ngirente, ari kumwe n’abandi bayobozi bakuru, bagiriye uruzinduko mu Karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda.

Ubucucike bw'abanyeshuri mu rwunge rw'amashuri rwa Kibuye bwatunguye abayobozi
Ubucucike bw’abanyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye bwatunguye abayobozi

Muri urwo ruzinduko rwari rugamije kureba uko ireme ry’imyigishirize rihagaze, abo bayobozi batangajwe n’ubucucike bw’abanyeshuri mu cyumba kimwe cy’ishuri.

Minisitiri Ngirente yiboneye we ubwe mu rwunge rw’amashuri rwa Kibuye abana benshi bicaye mu ntebe zegeranyijwe kugira ngo babone uko bicaraho ari benshi bakurikire isomo, dore ko kuri buri ntebe hicaragaho abana batanu, abona uburyo intebe zipangwa zirebana kugira ngo mu cyumba cy’ishuri habashe kujyamo intebe nyinshi.

Icyo gihe umwe muri abo banyeshuri yagize ati “Ikibazo dufite ni uko twiga tubyigana ntitubashe kumva neza kubera ubwinshi n’urusaku rw’abanyeshuri, rwose ntitwabasha gutsinda neza, hari igihe dufatanya intebe tukicara turi 10 cyangwa umunani ugasanga kubera ukuntu twazifatanyije ziguye hasi zikatuvuna tugacika ibisebe ducuranwa n’umwuka kubera ubwinshi. Turifuza ko baduha intebe n’ibindi byumba by’amashuri.”

Mugenzi we yagize ati “Turi benshi rwose kubera ko twigana turi abanyeshuri 124 tukicara turi 5, rwose ntiwabona n’uko wandika, ntiwakwiga neza kubera urusaku n’ubushyuhe.”

Iki kibazo cy’ubuke bw’ibyumba by’amashuri n’intebe zo kwicaraho, kigaragara mu mashuri menshi ya Leta n’afashwa na Leta.

Nko ku rwunge rw’amashuri rwa Kinyinya mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bamwe mu banyeshuri mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga bicaye hasi, ku mabuye, ku majerekani, abandi bakiga bahagaze.

Abo banyeshuri bavuga ko kugira ngo wicare ku ntebe nkeya zihari, bisaba umunyeshuri kuzinduka agatanga abandi.

Minisitiri w'intebe, Dr Ngirente Edouard, na we ubwe yiboneye ubucucike bw'abanyeshuri i Karongi
Minisitiri w’intebe, Dr Ngirente Edouard, na we ubwe yiboneye ubucucike bw’abanyeshuri i Karongi

Raporo ya Minisiteri y’Uburezi yo mu mwaka wa 2018, igaragaza ko umubare w’intebe abana bicaraho mu mashuri abanza mu myaka ibiri wagabanutse, ukava ku ntebe 488,452 muri 2017 ukagera ku 476,647 muri 2018 mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta.

Mu mashuri yigenga ho, intebe abana bicaraho zariyongereye ziva ku 46,248 muri 2017, zigera kuri 52,638 muri 2018.

Impuzandengo igaragaza ko abana batanu (5) basangira intebe imwe mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta mu mashuri abanza, mu gihe bakwiye kuba ari babiri (2) ku ntebe, nk’uko amabwiriza y’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) abiteganya.

Iyi raporo kandi igaragaza ko ibyumba by’amashuri mu mashuri abanza byo byiyongereye bikava ku byumba 28,922 muri 2017 bikagera ku byumba 29,359 muri 2018, mu mashuri ya Leta n’afashwa na Leta.

Mu mashuri yigenga na ho ibyumba by’amashuri byariyongereye mu mashuri abanza, biva ku 3,005 muri 2017, bigera kuri 3,189 muri 2018.

Mu mwaka wa 2018, imibare ya MINEDUC igaragaza ko impuzandengo y’abana mu ishuri rimwe ari abana 77 mu mashuri abanza ya Leta n’afashwa na Leta.

Ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco UNESCO, ryo riteganya ko mu ishuri rimwe, abanyeshuri batagomba kurenga 35.

Mu mashuri yigenga ho, imibare ya MINEDUC igaragaza ko impuzandengo ari abana 32 mu ishuri rimwe.

Umugenzuzi mukuru w’ireme ry’uburezi muri MINEDUC, Benjamin Kageruka, avuga ko muri rusange Leta iteganya gukora intebe nshya ibihumbi 34 muri uyu mwaka wa 2019.

Nyamara ariko, ugendeye ku mibare ya MINEDUC, bigaragara ko muri 2018 mu mashuri abanza higagamo abana 2,503,705. Bivuze ko kugira ngo bicare neza, hari hakenewe intebe 1,251,853.

Ibi bisobanuye ko harimo icyuho cy’intebe 775,205, mu mwaka wa 2018 gusa, kandi mu mashuri abanza gusa.

Ugendeye ku mibare y’abanyeshuri mu mashuri abanza, bigaragara ko muri 2018 gusa, hari hakenewe ibyumba 71,535, kugira ngo abana bose bo mu mashuri abanza babe bicara neza.

Ibi bisobanuye ko muri 2018, mu mashuri abanza hari icyuho cy’ibyumba by’amashuri 42,176.

Nta gushidikanya, iyi mibare yo muri 2018 ubu muri 2019 yariyongereye, kuko nubwo hari intebe zakozwe, hakaba n’ibyumba bishya by’amashuri byubatswe, imibare y’abana mu mashuri abanza na yo yariyongereye.

Mu mashuri yisumbuye ho, imibare ya MINEDUC igaragaza ko ibyumba by’amashuri ndetse n’intebe zo kwicaraho byiyongera umwaka ku wundi, ndetse impuzandengo y’abana bicara ku ntebe bakaba ari babiri (2).

Ni umubare muto cyane ugereranyije n’izikenewe mu gihugu hose, kuko nk’Akarere ka Karongi ko mu Ntara y’Iburengerazuba konyine, gakeneye intebe 50.000 kugira ngo gakemure ikibazo cy’ubucucike.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, François Ndayisaba, avuga ko muri aka karere hari ishuri ushobora gusangamo abana 125 mu ishuri rimwe.

Agira ati “Kugira ngo dukemure ikibazo cy’ubucucike ku buryo bwo guhushura, dukeneye nibura kubaka ibyumba by’amashuri 326, n’intebe nshya 7000. Ariko tugikemuye ku buryo bwa burundu, dukeneye ibyumba by’amashuri 2,400 n’intebe zigera mu bihumbi hafi 50”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, ariko we anyomoza iyi mibare itangwa n’Akarere ka Karongi, akavuga ko izo ntebe zaba ari nyinshi cyane.

Ati “Ibihumbi 50 ubwo babibaze gute? Ibyo ntabwo ari byo, ubwo babara na za zindi ziba zikeneye imisumari, iziba zaravunitse biba byoroshye guhita umuntu azifatanya zikaba zafasha. Imibare twe dufite igaragaza neza ibikenewe, ntaho rero bihuriye no kuvuga ngo mu karere kamwe hakenewe ibihumbi 50”.

Kuba hari abanyeshuri bakiga bicaye hasi byo, Minisitiri Munyakazi ntabihakana, akavuga ko ari na yo mpamvu Minisiteri irimo kwihutisha gahunda yo kurangiza gukora intebe nshya ibihumbi 34 zikagezwa mu mashuri.

Avuga kandi ko ari ibikorwa bikomeza, kimwe no kubaka ibyumba by’amashuri kugira ngo ikibazo gikemuke.

Kuba intebe ibihumbi 34 ari nkeya, Minisitiri Munyakazi avuga ko iki kibazo kigenda gikemurwa hagendewe ku bushobozi bw’igihugu.

Ati “Byaba bike bitewe n’uburyo dushaka gukemura ikibazo. Ntabwo turi bukemure ikibazo na none dukora ibirenze ubushobozi bw’igihugu. Niba uyu munsi abana bicarana ari batanu, nitugera ubwo bicarana ari batatu, kuri twe twakumva ko twaba turi ku kigero cyiza, kuko tutanifuza ko abana bakwiga nabi, ibikenewe byose tugenda tubikemura”.

Imbonerahamwe igaragaza uko ikibazo cy’ubucucike mu mashuri abanza ya Leta gihagaze

Leta y’u Rwanda iherutse kwemererwa inkunga ya miliyoni 200 z’amadolari ya Amerika, azafasha mu guhangana n’ikibazo cy’ubucucike mu mashuri.

Iyo nkunga yemewe na Banki y’isi, nyuma y’ibiganiro Umuyobozi wungirije wa Banki y’isi ushinzwe Afurika, Hafez Ghanem, yagiranye na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Ngirente Edouard.

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi w’u Rwanda, Dr. Uziel Ndagijimana, yavuze ko 70% by’iyo nkunga azakoreshwa mu kubaka ibikorwa remezo byo mu burezi, harimo ibyumba by’amashuri, ndetse n’ibindi bikoresho birimo n’intebe.

Yagize ati “Bimwe mu bizibandwaho cyane ni ukongera ibyumba by’amashuri n’ibikoresho, kugira ngo tugabanye ubucucike bw’abana mu ishuri, abana babe bake, mwarimu ashobore kubakurikirana. Hazananozwa kandi integanyanyigisho, guhugura abarimu,… ariko igice kinini kigera nko kuri 70% ni ukongera ibikorwa remezo by’amashuri”.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr. Isaac Munyakazi, we avuga ko ubu harimo kurebwa uko umushinga wo gukoresha iyo nkunga uzashyirwa mu bikorwa.

Avuga ko uretse no gukoreshwa mu kugabanya ubucucike mu mashuri, hari n’amafaranga azakoreshwa mu kongerera ubushobozi abarimu, kongerera ubushobozi amashuri y’inderabarezi, amashuri y’imenyerezamwuga, ndetse no kongera ubushobozi mu mashuri y’inshuke.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’umuyobozi wa Banki y’isi wungirije ushinzwe Afurika Hafez Ghanem, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Dr. Uzziel Ndagijimana yavuze ko gushyira mu bikorwa umushinga wo guteza imbere uburezi, ushobora kuzatangira mu kwezi kwa Kanama uyu mwaka wa 2019.

Inkuru bijyanye:

Karongi: Minisitiri w’Intebe yatunguwe no gusanga mu cyumba kimwe higiramo abarenga 100

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka