Nsabimana Callixte yisobanuye: "Ndasaba Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi"

Ubwo yari mu Rukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, Nsabimana Callixte wiyita Sankara, aburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo, yemeye ibyaha byose aregwa uko ari 16.

Nsabimana Callixte n'umwunganizi we bisobanuye bemera ibyo Sankara aregwa banabisabira imbabazi
Nsabimana Callixte n’umwunganizi we bisobanuye bemera ibyo Sankara aregwa banabisabira imbabazi

Nsabimana yabyemereye mu rukiko, ndetse ngo no mu bugenzacyaha, abazwa yarabyemeye, ndetse ngo yanabisabiye imbabazi.

Sankara yagize ati “Murakoze nyakubahwa mucamanza. Ngira ngo nta byinshi mfite byo kwiregura, kuko nk’uko natangiye mbyemera, ibyaha byose ndegwa hano, ibyo nakoze ku giti cyanjye, nk’ibyo bijyanye na pasiporo nagombaga gukoresha mu kazi kanjye ka camouflage (mu buryo bw’ibanga) nakoraga. Ibindi byaha ni ibyakozwe n’inyeshyamba za FLN nari mbereye umuvugizi, nkaba kandi nari n’umwe mu bayobozi bakuru b’impuzamashyaka MRCD, ari rwo rwego rukuru rwayoboraga FLN. Ibyaha ndegwa hano ni 16, ntabwo nzi niba navuga kuri buri kimwe, cg navuga ku by’ingenzi.”

“Nagira ngo mvuge ku byabaye ku itariki ya 15 Ukuboza , ku gitero cyagabwe ku mamodoka muri Nyungwe. Mu by’ukuri impuzamashyaka MRCD twari twarahaye amabwiriza abayobozi bakuru ba FLN ko mu bikorwa bya gisirikare bagomba gukora, intego twari twarabahaye, twabasabaga guca ibiraro biri mu muhanda, gutega igico imodoka za gisirikare zinyura muri uriya muhanda, ko babishoboye bareba n’ibiro by’imirenge cg uturere biri hafi aho. Icyo ni cyo twari twabasabye, hanyuma tukabasaba ko bareba ahari ibigo byoroheje bya gisirikare cyangwa ibya polisi.”

Ati “Mbere y’iminsi nk’itanu, ko kiriya gitero kiba, njye navuganye na Maj Gen Sinayobye Barnabé, yari ampamagaye ambwira ko ashaka gukora akantu mu mpera z’uriya mwaka. Numvaga yuko agiye gukora kimwe mu byo twari twaramugiriyeho inama, cyane ko jye nk’umuvugizi namusabaga ko yakora igikorwa ushobora kujya ku maradio ukavuga ko wagikoze. Uteye ikigo cya gisirikare, ugatwara intwaro cyangwa ukica abasirikare, Icyo gihe byari kunyorohera kujya ku maradiyo ukabivuga, ariko ntiwajya ku maradiyo ngo uvuge ko wishe abasivile cyangwa warashe mu isoko.”

Mu kwiregura kwe, Nsabimana yavuze ko ibitero byagabwe na FLN atari byo bari baravuganyeho n’ihuriro MRCD ryashinze FLN.

Ngo kugeza afatwa tariki 12 Mata 2019, amakuru yari afite ku bitero bya Kitabi i Nyamagabe, yari uko FLN yahagaritse imodoka igakuramo abagenzi, bakabigisha politiki ya MRCD barangiza ngo bakarasa abasirikare babiri bashatse kubarwanya.

Ngo aho agereye mu bushinjacyaha bukamwereka ibihamya by’uko mu bantu batandatu bahitanywe n’icyo gitero, batanu ari abari n’abategarugori, yasanze yari afite amakuru atari yo.

Aho abimenyeye kandi ngo yarakoraga amanywa n’ijoro ngo abashakire ubushobozi bajye kurwanya igisirikare, ariko barangiza bakica abasivile, ati "Nahise mfata umwanzuro wo kutagira ikintu na kimwe mpishira muri FLN kuko ’ils ont trahi ma parole’ (bakoze ibyo ntababwiye).

Nsabimana yakomeje ati “Numvise nta kindi navuga imbere y’ubutabera, uretse kwemera uruhare nagize muri ibyo bitero, nubwo atari jye wazitumye. Akaba ari yo mpamvu nsaba imbabazi abantu bose bagizweho ingaruka na biriya bitero, ngasaba imbabazi Abanyarwanda bose, ngasaba n’imbabazi Umukuru w’Igihugu".

Nsabimana yavuze kandi ko imyitwarire ya FLN, kuri we ntaho itandukaniye n’ibyakozwe n’umutwe wa Fodey Sanko, ari na yo mpamvu yitandukanyije na FLN, Ati "Ntaho ngihuriye na yo, ejo cyangwa ejobundi bafazakora n’ibindi bikorwa bikaba byanyitirirwa."

Gukorana na Leta z’amahanga na byo yabyemeye anabisabira imbabazi

Nsabimana Callixte wiyita Sankara yemeye ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda n’u Burundi.
N’igihe bamufataga ngo yari amaze kuvugana na Major Bertin w’i Burundi. Gusa ngo u Burundi nta gikoresho cya gisirikare bwigeze bubaha, ndetse ngo nta n’ubwo Perezida w’u Burundi yari abizi. Kuri Uganda ho, na ho yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare ba Uganda. Icyo cyaha na cyo aracyemera akanagisabira imbabazi.
Ibyo kurema umutwe w’ingabo zitemewe byo yasobanuye ko umutwe wa FLN wavutse muri 2016, ari umutwe wa gisirikare wiyomoye kuri FOCA ya FDLR.
Umwunganizi wa Nsabimana(Me Nkundabarashi Moise) ahawe ijambo yavuze ku mpungenge z’ubushinjacyaha ku gufungura Sankara. Me Nkundabarashi we ngo akurikije ubufatanye Nsabimana yagaragarije ubugenzacyaha, ndetse n’ibyo yagaragarije urukiko, izo mpungenge ngo zikwiye kuvanwaho.

Ubwunganizi bwasabye urukiko ko rwashingira ku mategeko yerekeye imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 89, iteganya ko ari ihame ko uregwa ashobobora kuburana adafunze. Ubwunganizi bwasabiye uregwa gufungurwa, ariko urukiko rukagira ibyo rumutegeka yajya yubahiriza.

Sankara ati "Icyo nongeraho ni ugusaba imbabazi, kandi nk’umuntu wize amategeko nzi ingaruka zo kuruhanya n’amategeko. Icyo mvuga ni uko ntiteguye kuburana urwa ndanze ku byaha nshinjwa kuko byabaye ku mugaragaro, yemwe n’inyoni zo mu kirere zabinshinja".

Urukiko rwanzuye ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa kabiri tariki 28 Gicurasi 2019 saa cyenda.

Inkuru bijyanye:

Nsabimana Callixte (Sankara) yemeye ibyaha ashinjwa uko ari 16

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nawe azi neza ko nta mbabazi yabona.Kereka wenda amaze muli gereza imyaka itari munsi ya 20.Azaba afite imyaka 57,ari umusaza.War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

munyemana yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka