RIB yemeje ifungwa ry’abarimo Adolphe ’Camarade’ wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Kalisa Adolphe Camarade wari Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric "Cantona" ushinzwe ibikoresho mu Amavubi.

Ibi RIB yabitangaje kuri uyu wa Kabiri aho yavuze ko ku bufatanye na Polisi y’igihugu yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye.
Yagize iti"RIB ku bufatanye na Polisi y’Igihugu yatangije iperereza kuri bamwe mu bakozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda bakekwaho ibyaha bitandukanye."
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakomeje ruvuga ko hashingiwe kuri iri perereza rwafunze Kalisa Adolphe wari Umunyamabanga Mukuru ndetse na Tuyisenge Eric ’Cantona’ ushinzwe ibikoresho mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda ’Amavubi’ bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo na ruswa.
Rwagize ruti" Hashingiye kuri iri perereza, RIB yafunze Kalisa Adolphe, Umunyamabanga Mukuru wa FERWAFA na Tuyisenge Eric, ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi. Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano."
Aba bombi bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera na Kicukiro ndetse hakaba hakomeje iperereza mu gihe ariko dosiye ya Kalisa Adolphe ’ Camarade ’yo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rukaba rwavuze ko rukomeza kuburira abantu kudakoresha ububasha bahabwa n’umwanya w’akazi barimo mu nyungu zabo bwite kuko bihanwa n’amategeko.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|