Edouce asanga mu myaka ine Umunyarwanda ashobora kuzatwara BET Award

Umuhanzi nyarwanda Edouce, asanga umuziki nyarwanda uri gutera intambwe nziza ugana imbere ku buryo mu myaka itagera kuri itanu bigenze neza twazabona umwana w’u Rwanda wegukanye igihembo nka BET Award, kimwe mu bihembo buri muhanzi wese ku isi aba yifuza gutwara.

Uyu muhanzi umaze imyaka hafi 10 muri muzika witegura gushyira umuzingo (album) we wa kabiri hanze, atanga ingero z’ibitaramo bikomeye Abahanzi nyarwanda bari gutumirwamo, ndetse n’ibikombe bizwi ku rwego rw’isi batangiye kugenda begukana, akavuga ko n’ibyisumbuyeho Abahanzi nyarwanda bazabigeraho bidatinze. Ni ikiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa Kigali Today.

Umunyamakuru wa Kigali Today (KT Reporter): Ubundi amazina yawe witwa nde? Watangiye umuziki ryari?

Edouce: Amazina yanjye niswe n’ababyayi ni Irabizi thaddy. Ninjiye muri music by’umwuga mu 2010.

KT Reporter: Twibwire birambuye. Ndavuga nk’imyaka, amashuri wayize he? Ese ufite umukunzi? Ibintu nk’ibyo.

Edouce: Ubu mfite imyaka 27. Umukunzi ndamufite. Amashuri nayize ahantu hagiye atandukanye. Nize mu karere ka Rubavu ku kigo cyitwa Lycee De Gisenyi ariko sinahatinze, nakomereje ahitwa Ecole secondaraire Baptiste. Ni na ho narangirije tronc commun hanyuma nkomereza muri king David, ndahava nkomereza i Musanze ari na ho narangirije secondary education mukigo kitwa Ecole secondaraire Islamique ESiR. nkaba narize ibijyanye n’ubukerarugendo #Tourism.

KT Reporter: Kugeza ubu ufite indirimbo zingahe?

Edouce: Ubu indirimbo 18 nizo zimaze kugera hanze abantu bazi.

KT Reporter: Izina Edouce Softman ryaje rite?

Edouce: Izina Edouce naryiswe Kuva cyera ndi muto ubundi nakundaga kwiyita Edou nkiga muri primary school hanyuma ngeze muri secondary school nzagusanga Edou ntagisobanuro gihamye rifite mpita nongeraho iyo Ce biba Edouce,...Douce bishatse kuvuga umuntu utuje. Ninjiye muri music mbona nta rindi zina nakoresha nkomeza kwitwa Edouce kuko Ryari n’izina risanzwe rizwi mu bo twiganye nabo twabyirukanye.

Softmam ryo natangiye kurikoresha muri 2013 ndyiswe na humble Jizzo wo muri Urban Boyz. Yarinyise mu ndirimo yitwa #Urushinge twakoranye.
Gusa nanone risobanura kimwe na Edouce ahubwo ryo nuko riri mucyongereza Softmam bivuze umugabo utuje.

KT Reporter: Humble Jizzo mufitanye indirimbo? Ni abahe bahanzi bandi mwakoranye indirimbo?

Edouce: Yego humble Jizzo (wo muri Urban Boyz) twakoranye indirimbo yitwa Urushinge yanamenyekanye cyane aho yumvikana muri introduction yayo.
Abandi twakoranye Ni Ben kayiranga twakoranye indirimbo yitwa Umunsi ni uyu ndetse nanakoranye na Riderman indirimbo yitwa Icyizere. Ndetse nanakoranye na P Fla mundirimbo yee yitwa Uzambabarire.

KT Reporter: Indirimbo yawe nshya yitwa Ntafatika. Igitekerezo cyaje gute? Iyi ndirimbo wayivugaho iki? Si kenshi tukuzi mu njyana zihuse.

Edouce: Ntafatika Ni terme nshya nkaba narayitiriye indirimbo nifuzaga kugaragaza ubukaka n’ubushongore n’igitinyiro umukobwa afite. Aho mba mvuga ngo uyu mwana Ntafatika ... si buri wese wapfa kumwisukira uko abonye kuko afite igitinyiro.

Urabona muri ino minsi umuziki ubyinitse ni wo navuga urimo kwiganza ku isoko kandi muri rusange niwo muziki wa Afurika. Nanjye nifuzaga kwinjira muri icyo gice cyo kuba nakora indirimbo ibyinitse ku buryo yajya no muma clubs igacurangwa kuko n’abo bakunzi ndabakeneye.

KT Reporter: Umukobwa ufite ubukaka n’igitinyiro? Ubwo si umu bouncer?
Edouce: Hhhhhh oya ndavuga ubwiza.

KT Reporter: Iyi ndirimbo yasohotse ifite na video. ntabwo usanzwe ubikora. Yagutwaye amafaranga angana iki?

Edouce: Ego byarasohokanye kuko kuri iki gihe uroye ni ko bisigaye bimeze, cyane ko bifasha n’indirimbo guhita iboosting (izamuka cyane) najye rero numvishe ari byo byamfasha mbikora gutyo. Naho iby’ubushobozi ni video ihenze ngira ngo n’uyibonye wese ijisho riramuha navuga ko iri hagati ya miliyoni 3.5 na 4.

KT Reporter: Ese uretse umuziki ni iki kindi ukora mu buzima?

Edouce: Jyewe akazi kanjye ni music ibindi nyine ni utuntu tuba tugiye dutandukanye umuntu aba akora kuruhande wenda umuntu atakwirirwa ashyira muri media gusa byose bishamikiye kuri music.

KT Reporter: Iyo ushaka guhindura ibyo ukora ngo uruhuke mu mutwe ni iki kindi ukora? Nk’igihe uri kuruhuka..., nko mu minsi mikuru nka Noheli na Bonne Annee.

Edouce: Iyo nshaka kuruhuka mu mutwe buriya jye nkunda gukina Play Station cyane. Sometimes nkaba najya no gukina Basketball. Hanyuma mu minsi mikurunkunda kuba ndi kumwe n’umuryango wanjye ndabasura tugasangira.

KT Reporter: Umuntu wagutumira mu rugo yagutegurira iki cyo kurya cyangwa kunywa?

Edouce: Nkunda kurya ifi cyane n’umuceri n’ibirayi, ariko n’ibishyimbo ntibibe byaburaho hanyuma kunywa amboneye ka fanta orange rwose naba nguwe neza.

KT Reporter: Nonese agasembuye? ntabwo urebaho?

Edouce: Ka wine (Vin) Ca va narebaho.

KT Reporter: Uvuga iki kuri muzika y’u Rwanda kuri ubu? Utekereza ko tuzabo1na umuhanzi utwara nka BET Award w’umunyarwanda mu myaka mike iri imbere?

Edouce: Music y’u Rwanda uroyo irimo gutera imbera cyane ugereranyije no mu myaka ishize. Yego n’ubwo tukiri kubaka byinshi gusa iyo ndebye cyangwa se na buri wese akareba umuziki w’u Rwanda uratanga icyizere cyane ko mumyaka nka 4 iri imbere hari aho uzaba umaze kugera ku buryo n’izo BET twazabona umuhanzi nyarwanda yagezemo.

Iyo urebye nko mu myaka n’ine cyangwa itanu ishize byari bigoranye kubona umuhanzi nyarwanda yakoze indirimbo wumva nawe ukabona koko ni indirinbo iri ku rwego mpuzamhanga, ariko ubu abahanzi b’u Rwanda batangiye batangiye kwamamara haba mu karere n’ahandi. Amateleviziyo mpuzamahanga arakina indirimbo z’Abanyarwanda kenshi kandi abisabwe n’abakunzi babo.

Abahanzi nyarwanda basigaye bitabira ibitaramo bikomeye. Reba nka kiriya The Ben azitabira mu kwa 11 i Dubai. Abahanzi b’u Rwanda bari kwegukana ibihembo bikomeye. Reba nka Prix Decouverte Buravan aherutse kwegukana. Ibi byose birerekana ko mu myaka nk’ine cyangwa itanu bigenze neza umuhanzi w’Umunyarwanda yazegukana kimwe mu bihembo bikomeye ku isi nka BET Award.

KT Reporter: Tugana ku musozo, ni iyihe mishinga ufite mu gihe kiri imbere wabwira abakunzi bawe?

Edouce: Imishinga irahari myinshi kugeze ubu Ntafatika ni yo project iri hanze. Bakomeze bamfashe kuyigeza kure. Bajye kuri YouTube channel yanjye bakomeze bayirebe banayisangize abandi kandi Banakore subscribe kugirango indi mishinga yose mfite ijye ibageraho mu buryo bworoshye. Ubu nyuma ya Ntafatika ndabagezeho indi ndirimbo vuba. Ubu ndimo ndarangiza album yanjye ya kabiri. Nayo nzabatangariza ibyayo neza muminsi iri imbere

Reba indirimbo nshya ya Edouce

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka