Guhindurirwa Lisiti nk’imwe mu mpamvu zatumye Nyirimana Fidele adatoza ikipe y’igihugu

Nyirimana Fidele usanzwe utoza UTB yanditse ibaruwa amenyesha FRVB ko atazatoza ikipe y’igihugu ya Volleyball nyuma yo kugirwa umutoza wungirije

Kuri uyu wa mbere Tariki 201/05/2019 ni bwo ikipe y’igihugu y’abagabo mu mukino wa Volleyball yatangiye imyitozo yo gutegura imikino y’akarere ka gatanu izabera muri Kenya kuva tariki ya 5 kugeza kugeza ku ya 9 Kamena 2019.

Iyi kipe yari yahawe abatoza barimo Elie Mutabazi wagombaga kungirizwa na Nyirimana Fidele, ariko Nyirimana wari wagizwe umutoza wungirije ntiyigeze yitabira iyi myitozo, ndetse benshi batekereza ko yaba yaranze kuba umutoza wungirije.

Kuri uyu wa Kabiri ni bwo ibaruwa yandikiye Federasiyo ya Volleball mu Rwanda (FRVB) yagiye ahagaragara, aho yatangaje zimwe mu mpamvu zatumye yanga kwitabira ubutumire mu ikipe y’igihugu nk’umutoza wungirije.

Nyirimana Fidele yanditse ibaruwa avuga ko atiteguye gukora akazi yari yahamagariwe
Nyirimana Fidele yanditse ibaruwa avuga ko atiteguye gukora akazi yari yahamagariwe

Muri izo mpamvu yatanze, harimo kuba urutonde rw’abakinnyi bari batanze muri Federasiyo rwaje guhindurwa ku mpamvu atamenyeshejwe, ndetse akagaragaza ko no mu minsi yashize yagiye agerekwaho umusaruro muke mu ikipe y’igihugu.

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Visi-Perezida wa FRVB mu Rwanda, yatangaje iyo baruwa batarayibona, ariko anahakana amakuru avuga ko hari uruhare bagize ku rutonde rwahamagawe.

"Iyo baruwa ntayo turabona,ariko biratanangaje uburyo igera mu itangazamakuru twe turayibona, gusa mu bakinnyi bahamagarwa tuba tugomba no kureba ko ntabakwangiza isura y’igihugu, hari abagiye bahanwa kubera imyitwarire"

Ibaruwa ya Nyirimana Fidele

Ku munsi w’ejo ubwo imyitozo yatangiraga, umutoza mukuru Elie Mutabazi yari yatangarije itangazamakuru ko umukinnyi nka Ndamukunda Flavien bari bamuhamagaye ariko Federasiyo ikaza kumukuramo, aho akeka ashobora kuba ari ikibazo cy’imyitwarire itari myiza yaba yaragaragaje mu myaka yashize

Abakinnyi bahamagawe mu ikipe y’igihgu: Ndayisaba Sylvestre (REG), Nsabimana Mahoro Ivan (UTB), Mugabo Thierry (Gisagara), Mukunzi Christophe ( REG), Mutabazi Yves (REG), Olivier Ntagengwa (REG), Akumuntu Kavalo Patrick (Gisagara), Willcriff Dusenge (Gisagara), Niyomugabo Félix (IPRC-Ngoma), Muvunyi Fred (UTB), Yakan Lawrence (Oita Miyoshi Weisse Adler, Japan), Gatsinzi Venuste (APR), Samuel Niyogisubizo (UTB), Simon Rwigema (REG), Emile Karera Dada (Gisagara), Sibomana Placide Madison (UTB), Murangwa Nelson (Gisagara), Kanamugire Prince (APR), Muvara Ronald (APR), Musoni Fred (Finland, Liiga Riento), Nkurunziza John (UTB) na Dusabimana Vincent (Gisagara).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka