Kwibuka25: I Rukumberi bageze aho bisabira kwicishwa gerenade

Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019 Abanyarukumberi n’inshuti zabo bibuka ku nshuro ya 25 ababo bahaburiye ubuzima muri Jenoside yakorewe Abatutsi; Abaharokokeye, bavuga ko bageze ubwo bifuza kwicishwa gerenade aho kwicwa urubozo rw’imihoro n’udufuni.

Ahubatse urwibutso ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi muri Rukumberi
Ahubatse urwibutso ni hamwe mu hiciwe Abatutsi benshi muri Rukumberi

I Rukumberi ni mu Karere ka Ngoma, mu ntara y’Iburasirazuba, ahakikijwe n’ibiyaga bya Mugesera, Birira, Sake ndetse n’Umugezi w’Akagera, aho ibyo biyaga binatuma Rukumberi iba nk’ikirwa, aho igice kinini kiyikikije kigizwe n’amazi.

Kuba ako gace gakikijwe n’amazi ni kimwe mubyoroheye interahamwe kwegeranya Abatutsi bari batuye muri ako gace no kubica.

Mu kumenya neza amakuru yaranze Jenoside yakorewe Abatutsi muri ako gace, Kigali Today yaganiye na Kabandana Callixte waharokokeye, avuga birambuye ku bwicanyi ndengakamere bwakorewe Abatutsi aho bamwe bingingaga abafite gerenade aho kwicwa urw’agashinyaguro.

Mu buhamya bwa Kabandana Callixte, avuga ko kuba Jenoside yaragize imbaraga muri ako gace, byaturutse ku bari abayobozi bakomeye b’Abahutu bahakomokaga, batiza umurindi Interahamwe, baziha ibikoresho byo kwifashisha bica Abatutsi.

Kabandana avuga ko abari ku isonga ry’ubwicanyi muri ako gace ari uwari Depite Mutabaruka Sylivain wabanje kuyobora icyahoze ari Komini Sake, Rutayisire Ernest wari Burugumesitiri muri icyo gihe, ndetse na Birindabagabo Jean Paul aho ngo batategereje ko bucya nyuma y’ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana.

Agira ati “Ikimara kugwa, bahise batumiza Interahamwe, zirara mu miryango yari yegereye Komini, barara babica ku buryo Abatutsi bamwe banishwe batazi ko niyo ndege yaguye”.

Avuga ko abo bayobozi bafatanyije n’interahamwe zari zarahawe ibikoresho binyuranye birimo imipanga, udufuni, ubuhiri, ari nako bifashisha abasirikare n’abajandarume, bakomeza guhiga Abatutsi basigaye bucyeye bwaho ku itariki ya 7 Mata 1994.

Ngo Abahutu bishe abatutsi i Rukumberi, bari bagizwe n’ibitero byinshi, birimo impunzi z’Abarundi, haza n’Abahutu bavuye muri Mugesera na Bicumbi, aho ngo bambutse baza ‘gukora’ nkuko babyitaga.

Kubera ko nta handi hari hasigaye ubuhungiro, Abatutsi b’i Rukumberi, bahungiye mu rufunzo ry’ikiyaga cya Mugesera, aho ngo bagiye ari ukwishora kuko bari bahazi inzoka, ingona n’imvubu nyinshi, bajya mu gifunzo ari ukubura uko bagira.

Ati “Muri icyo gihe, mu rufunzo niho hantu hanyuma twari dusigaranye ubuhungiro, ni ahantu twari tuzi inzoka nyinshi, zingana n’imvubu. Twagiyemo dusa n’abishora dukurikiyeyo n’amazi, kuko uwaburaga ubushobozi bwo kuhagera, uretse kwicwa n’interahamwe n’inyota yabaga yakwica”.

Ngo bakigera muri urwo rufunzo, interahamwe zabagabyeho ibitero, nabo bagerageza kwirwanaho mu gihe cy’iminsi ibiri bifashishije imiheto, ariko kubera ubwinshi bw’interahamwe zibasukamo na za gerenade, zirabaganza maze zibahukamo zirabatemagura, ucitse umuhoro akabura aho agana agahitamo kwiroha mu mazi.

Kabandana agira ati interahamwe zatugabyeho ibitero, umunsi wa mbere twihagararaho turazinesha kuko twabaga dufitemo abitwaje imiheto, ku munsi wa kabiri biba uko, nyuma Abayobozi baduhururiza abasirikare baduteramo ama gerenade tunanirwa dutyo”.

Muri iyo mirwano yabereye mu rufunzi, kuba baramaze byibura igihe gito bihagazeho bahanganye n’interahamwe, ngo ni uko hari n’Abahutu bake banze umugambi mubisha wa Jenoside bahitamo gufatanya n’Abahigwaga kurwanya abicanyi.

Agira ati “Hari umugabo witwaga Bandora, n’ubu aracyariho, yari azi umuheto cyane, niwe waturwanyeho duhangana n’interahamwe dukoresheje imuheto, dufatanyije n’abandi barimo uwitwa Nyirimbabazi na Petero”.

Akomeza agira ati “Uwo Petero n’ubu yagizweho ingaruka z’urugamba rwabereye mu rufunzo, aho kugeza ubu yahetamye ibitugu kubera igihe kinini yamaze akoresha umuheto aturwanaho”.

Uburyo Kabandana yarokotse nyuma yo kwinginga ngo aterwe gerenade barabimwangira

Kabandana avuga ko, ubuzima bwo mu rufunzo butari bworoshye aho bahoraga bimuka bahunga interahamwe zashakaga kubica urupfu rubi aho zabatemahuraga, ari nako zibajomba n’amacumu.

Kabandana avuga ko ari umwe mu basore bafashe icyemezo cyo kwinginga abafite gerenade, ngo abe ariyo bicishwa badashinyaguriwe.

Ati “Nabonaga bamwe mu basore twari kumwe bashaka abantu bafite gerenade, nkabona barabinginga ngo bayibatere, nanjye nkurikije uburyo Abatutsi bicwaga nabi, nafashe umwanzuro wo kubasanga kugira ngo nifatanye nabo bayidutere, ndebe ko napfa neza batantemaguye”.

Avuga ko we banze ko ajya mu bandi ngo aterwe gerenade kuko yari munini cyane bakagira impungenge ko imuhusha ntapfe nk’uko yari yabyifuje.

Ati “Abo basore begereye umugabo bari bazi ufite gerenade nanjye njyamo, uwo mugabo aravuga ngo njye nimbe ndetse ngo ndi munini ishobora kutanyica kuko ngo twari tumaze kurenga umubare, ambwira ko njya gushaka undi ufite gerenade”.

Kabandana avuga ko yageze hirya gato gerenade iraturika babasore barapfa ariko umwe muri bo iramukomeretsa bikomeye ntiyapfa, ari nabwo interahamwe zahize zimutemagura, zimwica urupfu rubi yahungaga.

Avuga ko ubwo yajyaga gushaka umutera gerenade, atamubonye akomeza kwihisha ku bw’amahirwe ararokoka, ubwo ku itariki ya 5 Gicurasi 1994, Inkotanyi zahageraga zigakura bacye bari basigaye muri urwo rufunzo, ndetse no mu myobo bari bihishemo.

Nk’uko Kabandana akomeza abivuga, ngo nyuma yo kurokora bake bari basigaye mu rufunzo rw’ikiyaga cya Mugesera, habayeho urundi rugamba rwo kubavura, nyuma yo kwandura indwara zinyuranye zirimo no kubahandura imisundwe yari yarabinjiye mu mubiri.

Agira ati “Gusa kurokoka kwacu, navuga ko urwo rufunzo rwabigizemo uruhare cyane, ndetse n’umurindi interahamwe zari zifite wo kwica byagiye bibagora, kuko nabo hari uburyo birindaga kuhinjira batinya kuba barohama. Iyo imbaraga bakoreshaga mu misozi bica Abatutsi bazikoresha no mu rufunzo, nta numwe wari kurokoka”.

Uburyo imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside Rukumberi ifashwe

Nyuma yo guhagarika Jenoside no kubohora igihugu, hitaweho uburyo imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakurwa ku gasozi, aho mu mwaka wa 2001, i Rukumberi hubatswe imva rusange ishyingurwamo imibiri ibihumbi 38 ariko nyuma igenda ihura n’ikibazo cyo kwangirika, kuko iyo mva itari yubatse mu buryo bukwiriye.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma, bwitaye kuri icyo kibazo bahoraga bagezwaho n’imiryango y’abacitse ku icumu rya Jenoside, cy’iyo mibiri yangirika.

Ubu urwibutso rushya rufite ubushobozi bwo kwakira imibiri iri hagati y’ibihumbi 45 na 50, rukaba rwaramaze kuzura rutwaye amafaranga angana na miliyoni 700.

Kugeza ubu urwibutso rushya, rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 40, irimo ibihumbi 38 yari ishyinguye mu mva rusange, n’indi mibiri isaga ibihumbi bibiri yari ishyinguye ahantu hatandukanye nko ku rusengero rwa ADEPR ruri muri aka gace, no kuri Kiliziya ya Sake.

Kuri iki cyumweru tariki 19 Gicurasi 2019, nibwo hateganyijwe igikorwa cyo kwibuka Abatutsi baciwe i Rukumberi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’ 1994.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka