Nsabimana Callixte yemeye ibyaha ashinjwa uko ari 16

Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo, kuri uyu wa kane tariki 23 Gicurasi 2019, rwaburanishije Nsabimana Callixte wiyita Sankara ku ifunga n’ifungura ry’agateganyo.

Nsabimana Callixte n'umwunganizi we Me Nkundabarashi Moise
Nsabimana Callixte n’umwunganizi we Me Nkundabarashi Moise

Nsabimana Callixte yagaragaye mu rukiko yambaye Ipantalo ya kaki, inkweto z’umukara n’amasogisi y’umukara, ishati y’ubururu, n’aka jacket ka Adidas karimo amabara menshi.

Urubanza rwe ruri mu manza z’inshinjabyaha, akaba yari kumwe n’umwunganizi we witwa Nkundabarashi Moise.

Abacamanza binjiye mu cyumba cy’iburanisha saa mbili n’iminota 45 za mugitondo, icyumba cy’iburanisha kikaba cyari cyakubise cyuzuye. Hari higanjemo abanyamakuru n’abakozi b’imiryango mpuzamahanga.

Yabanje gusabwa kuvuga indi myirondoro ye uretse amazina ye n’ay’ababyeyi be: ati “Amajyepfo, Nyanza, Rwabicuma, Gacu.” Umudugudu we ntabwo awibuka. Nta telefoni afite.

Umucamanza yabajije Sankara niba yemera ibyaha aregwa uko ari 16, na we avuga ko abyemera.

Ibyaha aregwa birimo kurema umutwe w’ingabo zitemewe, icyaha cy’iterabwoba ku nyungu za politiki. Ashinjwa kandi gukora no kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, gutanga amabwiriza mu gikorwa cy’iterabwoba, kuba mu mutwe w’iterabwoba, kugambana no gushishikariza abandi gukora iterabwoba, ubwicanyi n’ubwinjiracyaha bw’ubwicanyi.

Nsabimana Callixte wiyita Sankara ashinjwa gufata bugwate, gukwirakwiza amakuru atari yo, cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga.

Ashinjwa no guhakana Jenoside, kwiba witwaje intwaro, gutwika, kugirana umubano na Leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara, guhabwa ku bw’uburiganya, gukora cyangwa gukoresha impapuro mpimbano, gukubita no gukomeretsa ku bushake, no gutanga , kwakira no gushishikariza kwakira ibikomoka ku iterabwoba.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo ari byo byaha Nsabimana Callixte bita Sankara akekwaho. Ngo hari ibyo yakoze ku giti cye, hakaba n’ibyo yakoze ku bufatanye n’abandi barimo Paul Rusesabagina, Ndagijimana Laurent, Habimana Hamada na Sinayobye Barnabé. Ibyo byaha ngo yabikoze hagati ya Werurwe 2013 na Werurwe 2019, akaba kandi yarabikoze ari ahantu hatandukanye, harimo hanze y’u Rwanda nko muri Afurika y’Epfo, naho ibindi byaha byakorewe ahantu hatandukanye mu Rwanda nko mu Ntara y’Amajyepfo mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru.

Ubushinjacyaha buvuga ko Nsabimana yakoze ibikorwa byinshi bikubiyemo ibyaha akurikiranyweho, harimo gushinga no kuyobora ishyaka ryitwa Rwandese Revolutionary Movement yashinze ku wa 28 Ukwakira 2017 ari muri Afurika y’Epfo afatanyije n’abandi bantu barindwi ari bo Noble Marara, Butoyi, Nahimana Straton, Kazigaba André, Abega Abdulay Rwabagina, Twihangane Pacifique Sherif na Nkurunziza Camille.

Nyuma yo kurishinga, ryakomeje gushaka abayoboke, ku buryo ubu bageze ku bayoboke 200, imiterere yaryo yaravuguruwe, rigaba amashami ahantu hatandukanye ku isi, rigira n’abarihagarariye ahantu hatandukanye harimo muri Afurika, Amerika, Canada, mu Budage, u Bubiligi, Zambia, Malawi na Afurika y’Epfo.

Nyuma yo gushinga iryo shyaka ryihuje n’indi mitwe irwanya Leta y’u Rda ari yo Ishyaka Nyarwanda Riharanira Demukarasi (PDR Ihumure) riyoborwa na Paul Rusesabagina, hamwe n’iryitwa Inama y’igihugu Iharanira Impinduka muri Demukarasi (CNlD Ubwiyunge).

Bihuje muri 2018 aribwo bashinze ihuriro ryiswe MRCD , bagabana inshingano, Paul Rusesabagina aba Perezida, Ndagijimana Laurent aba Visi Perezida wa mbere, Nsabimana Callixte aba Visi Perezida wa kabiri.

Nyuma bashinze umutwe w’ingabo witwa FLN banagabana inshingano. Habimana Hamada yahawe inshingano zo kuyobora uwo mutwe, yungirizwa na Sinayobye Barnabé, naho Nsabimana Callixte aba umuvugizi wa FLN.

Mu gushinga uwo mutwe, wahawe inshingano zo kugaba ibitero by’iterabwoba ku butaka bw’u Rwanda, unahabwa ibikoresho nk’imbunda n’amasasu.

Mu kurema uwo mutwe, abawushinze bahereye ku ngabo zavuye muri FDLR ziyobowe na Ndagijimana Laurent, ariko wanashatse izindi ngabo binyuze mu gushakisha abandi barwanyi hirya no hino bawinjiramo.

Ubushinjacyaha buvuga ko harimo abantu 30 Nsabimana Callixte ubwe yavanye muri Uganda abohereza muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) guhabwa imyitozo ya gisirikare, akaba yarabishoboye yifashishije abandi bantu yakoreshaga babaga muri Uganda.

Abaterankunga b’uwo mutwe barimo Leta y’u Burundi yabahaye inzira, Leta ya Uganda yatanze ibikoresho n’abantu bajyanwa mu myitozo ya FLN yakorerwaga muri Kivu y’Amajyepfo muri RDC.

Inkunga yo gushyigikira ihuriro rya MRCD ngo zatangwaga n’impunzi z’Abanyarwanda ziba mu bihugu bitandukanye birimo Mozambique, Afurika y’Epfo, Canada, u Bubiligi, Amerika, Zambia, Malawi, Australia n’u Bwongereza.
Amafaranga amwe ngo yanyuzwaga kuri Paul Rusesabagina, andi akanyuzwa kuri Nsabimana Callixte.

Ibitero bya FLN muri Nyaruguru

Ubushinjacyaha bwavuze ko ku itariki ya 19/06/2018, umutwe w’abarwanyi wa FLN uyobowe na Maj Rusangantwari wagabye ibitero mu Karere ka Nyaruguru mu Murenge wa Nyabimata, wica abaturage b’abasivili batatu, unakomeretsa abandi benshi. Abishwe ni Munyaneza Fidèle, Maniriho Anatole na Habimana Joseph.

Kuri iyo tariki kandi, uwo mutwe watwitse imodoka imwe ya Rav4, RDA 802K ya Nsengiyumva Vincent, batwika inzu Nsengiyumva Vincent yari atuyemo, batwika moto ebyiri, basahura amatungo, imyaka, banafata abaturage batandatu bugwate.

Ku itariki ya 01 Nyakanga 2018, nabwo umutwe wa FLN wagarutse muri Nyaruguru muri Nyabimata, basenya inzu, bakubita abaturage, banasahura imyaka, amafaranga n’imyenda.

Ikindi bakoze ni uko bafashe bamwe mu baturage babagira ingwate babikoreza iyo mitwaro y’ibyo bari bamaze gusahura, berekeza mu ishyamba rya Nyungwe bagenda barasa amasasu hejuru.

Muri uwo mwaka na none, abagize FLN bongeye gutera mu Karere ka Nyaruguru, mu Murenge wa Kivu, bavuye muri Nyungwe.

Nyuma y’ibyo bitero byavuzwe, Nsabimana Callixte yumvikanye ku maradio mpuzamahanga nka BBC, Ijwi rya Amerika (VOA) no ku mbuga nkoranyambaga nka YouTube yigamba ibyo bitero, avuga ko ari ibya FLN iyobowe na Hamada Habimana.

Umucamanza yibukije ko uwo mutwe ari uw’ingabo zitemewe washinzwe n’ihuriro rya MRCD, Nsabimana abereye Visi Perezida wa kabiri.

Icyo gihe mu kwigamba ibyo bitero hari aho Sankara yagize ati "Tugamije guhirika ubutegetsi bwa Leta y’u Rwanda binyuze mu mirwano, ... iyi ni yo nzira twahisemo yo guhirika Leta y’u Rwanda iyobowe n’agatsiko. N’iyo nakwicwa nkanjye Sankara, intambara ntabwo izahagarara...”

Ibitero bya FLN i Nyamagabe

Mu yandi makuru ubushinjacyaha bwavugiye mu rukiko harimo avuga ko tariki ya 15 Ukuboza 2018, inyeshyamba za FLN zagabye ibitero mu Karere ka Nyamagabe, mu Murenge wa Kitabi mu ishyamba rya Nyungwe. Kuri iyo tariki bahagaritse imodoka zari zitwaye abagenzi batwika imodoka eshanu zirimo Coasters eshatu, mini bus imwe n’ivatiri imwe.

Kuri iyo tariki inyeshyamba zishe abantu batandatu mu bari muri izo modoka, bakomeretsa abantu benshi batandukanye. Kuri iyo tariki kandi basahuye ibintu bitandukanye birimo amatelefoni, mudasobwa, amafaranga, imyambaro n’amaherena by’abo bantu bari bamaze kwicwa no gukomeretsa.

Icyo gihe nabwo Nsabimana Callixte yumvikanye yigamba icyo gitero, anabeshya ko abarwanyi ba FLN bafashe ishyamba rya Nyungwe.

Yanumvikanye ku maradiyo mpuzamahanga ahakana Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko mu Rwanda habaye Jenoside ebyiri, akagenda anongeraho kwangisha abaturage ubutegetsi.

Nk’umuvugizi wa FLN, Nsankara ngo yahabwaga amadorari igihumbi buri kwezi yo gukoresha mu itumanaho (Communication), hakaba n’igihe yahawe amadolari ya Amerika ibihumbi bitanu. Yanahawe kandi telefoni yakoreshaga muri izo nshingano, ubu zikaba zarafatiriwe ziri muri dosiye.

Imikoranire ya FLN n’ibihugu by’u Burundi na Uganda

Ubushinjacyaha bwasomeye Nsabimana ibyaha bumushinja byiganjemo ibyo gushaka ubufatanye n’ibihugu bituranye n’u Rwanda by’u Burundi na Uganda.

Ubushinjacyaha buvuga ko muri Werurwe 2019, Nsabimana yagiranye umubano na bamwe mu bagize igisirikare cy’u Burundi, barimo Maj Bertin bita Moses ushinzwe ubutasi bwo hanze y’igihugu (renseignement extérieur).

Bimwe mu byo bakoranye ni ukuganira ku buryo bwo guhuza ingabo za FLN n’ingabo z’abitwa Col Kanyemera na Karemera kugira ngo bakorane, iyo mikoranire ikaba yari igamije gushoza intambara ku Rwanda.

Mu bindi Ubushinjacyaha bwavuze harimo kuba muri 2013 Sankara yarihesheje ku bw’uburiganya indangamuntu na Pasiporo byatanzwe n’igihugu cya Lesotho, akaba yarabihawe abanje kubeshya amazina ye(yabeshye ko yitwa Kabera Joseph wavukiye i Masisi muri RDC tariki 10/03/1982).

Nsabimana ngo yabonye ibyo byangombwa atanyuze mu nzira zemewe, kuko yatanze ama Land 5000, ayaha umunya Lesotho ari na we wamushakiye ibyo byangombwa.

Guhera icyo gihe muri 2013, kugeza ubwo yafatwaga mu kwa kane 2019, Nsabimana yagendaga akoresha urwo rwandiko rw’inzira mu ngendo no mu bikorwa bitandukanye yakoraga.

Ubushinjacyaha bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo bikorwa byose byagize ingaruka nyinshi ku muryango nyarwanda. Zirimo guhitana abantu, gusiga ubumuga ku mubiri no mu bitekerezo, abo basahuye bakabasiga iheruheru, n’ibindi.

Ubushinjacyaha bwanagaragaje ko ibihuha n’icengezamatwara yakoze byashoboraga gutera rubanda cyangwa amahanga kwanga u Rwanda. Ngo byanahungabanyije ubukerarugendo kuko hari bamwe muri ba mukerarugendo bahise bahagarika gusura Nyungwe.

Ubushinjacyaha bushingiye ku mpamvu z’uko arekuwe yatoroka ubutabera, kubera uburemere bw’ibyo aregwa, no kuba aho atuye hatazwi, bwamusabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.

Gufungwa by’agateganyo ngo nibwo buryo bwonyine bwatuma ubutabera bumukeneye bwamubona. Ngo byatuma kandi adasibanganya ibimenyetso, ndetse ntanatere ubwoba abatangabuhamya. Ikindi ubushinjacyaha bushingiraho, ngo ni uko ari bwo buryo bwatuma ibyaha akekwaho bihagarara cyangwa ntibyongere gukorwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyinshi muri ibi byaha yabikoze akoresheje amaradiyo n’imbuga nkoranyambaga, ku buryo hari impungenge ko aramutse arekuwe yakongera kubikora.

Inkuru bijyanye:

Sankara yisobanuye: "Ndasaba Abanyarwanda n’Umukuru w’Igihugu imbabazi"

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ikintu nashimye muri uru rubanza rwa Sankara nuko yemeye ibyaha byose kandi agasaba imbabazi yanga kurushya ubucamanza. Icya kabiri nuko noneho Leta y’u Rwanda yemeye yuko habaye ibitero mu majyepfo y’u Rwanda ari abayobozi cyangwa itangazamakuru bose babyitaga ibihuha. Umunyarwanda ubivuze bakamufata nk’umwanzi cyangwa akaba yakwisobanura...

VUGUKURI yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka