Gutsindwa kwa APR byatumye umugabo yirukanwa mu rugo rwe

Umugabo witwa Harerimana Emmanuel uzwi ku izina rya Gasimba wo mu Mujyi wa Kigali, ararira ayo kwarika nyuma y’uko APR FC itsinzwe na Muhanga FC, akirukanwa n’umugore we mu rugo.

Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports usanga biva mu kibuga bikajya no mu bafana kugeza no ku babana mu rugo nk'umugabo n'umugore
Guhangana kwa APR FC na Rayon Sports usanga biva mu kibuga bikajya no mu bafana kugeza no ku babana mu rugo nk’umugabo n’umugore

Ni umugabo uzwiho gutanga ibitekerezo ku ikipe ya APR FC ahamagara ku maradio anyuranye aho yiyemerera ko ari umufana ukomeye wa APR.

Ubwo uwo mugabo Harerimana Emanuel (Gasimba) yahamagaraga kuri KT Radio, mu kiganiro cy’imikino, KT Sports, ku wa mbere tariki 20 Gicurasi 2019, mu maganya menshi, yavuze ko ikipe ye imuteje umwiryane n’umugore we aho icyo gihe yari yirukanywe mu rugo arara hanze.

Ni umugabo ubanye n’umugore we nk’abakeba babiri mu rugo rwabo kuko ikipe yihebeye ari APR, mu gihe umugore we yihebeye ikipe ya Rayon Sports.

Ngo ubundi babagaho neza mu bwumvikane, aho umwe yajyaga atsinda akihanganisha uwatsinzwe.

Ariko ngo byaje guhindukira ku mukino wahuje Rayon sports na APR FC ku itariki 20 Mata 2019, aho Rayon Sports yatsinze APR igitego 1-0.

Ngo uwo mugabo yatashye iwe ababajwe no kubura amanota atatu, ariko yizeye ko umugore we wari umaze gutsinda amuhumuriza akamwihanganisha nk’uko basanzwe babigenza ariko atangazwa no kwirukanwa mu rugo akarazwa hanze.

Ati “Nyuma y’iyo match (umukino) natashye mbabaye nyuma yo gutakaza amanota atatu, ariko nizeye ko umugore ampoza akanyihanganisha nk’uko twari dusanzwe tubigenza, ariko ntungurwa no gusohorwa hanze aba ari na ho ndara.”

Gasimba avuga ko kurazwa hanze n’umugore nyuma yo gutsindwa na Rayon Sports, byari biri mu masezerano bagiranye aho bemeranyijwe ko Rayon Sports nitsinda APR umugabo agomba kumara amezi abiri adatera akabariro ari na ko amara icyumweru arara hanze.

Gasimba avuga akimara kurazwa hanze n’umugore, ngo bwakeye amusaba imbabazi, umugore ngo arazimuha agaruka mu nzu.

Ati “Umugore nyuma yo kundaza hanze, bwarakeye nsaba imbabazi nk’umuntu w’umugabo, ngaruka mu nzu”.

Ngo nyuma y’izo mbabazi byaje guhumira ku mirari, aho APR FC yari imaze gutsindwa n’ikipe ya Muhanga, noneho umugore ngo yanga kwihanganira umugabo we yongera kumwirukana nk’uko yakomeje abivuga.

Ati “Umunsi duhura n’ikipe ya Muhanga idutsinda ibitego bibiri, ubwo nyine byabaye insubiracyaha ku mbabazi nari nasabye nongera kurazwa hanze. Ibaze umuntu w’umugabo nkanjye Gasimba, ugurira umugore igitenge cy’ibihumbi 200, super wax yarangiza akangaburira ibiryo abana basigaje, ntabwo byemewe, umugabo ni umugabo mu rugo rwe, ibi birambabaje cyane”.

Gasimba avuga ko ibyo bibazo mu muryango we, bije muri iyi minsi APR itangiye gutsindwa itakaza amanota, avuga ko mu myaka ibiri bamaranye bari babanye neza.

Gasimba ubu ngo yatangiye inzira zo gusaba ubutane n’umugore we, umwe akaba ukwe.

Ati “Impamvu ntashobora kubana n’umugore wanjye, ni uko tutemeranya ku ikipe dufana, ibyo ni ibintu byumvikana kandi aho kugira ngo umuntu yice undi cyangwa abangamirwe n’undi, badutandukanya kuko tutanasezeranye n’imbere y’amategeko, ariko njye nemera ibyo ubuyobozi bunsaba, niba ari indezo njye nkazajya nyitanga ariko nkamuha amahoro nanjye akampa amahoro”.

Gasimba asanzwe akora akazi k’ubutoza, aho avuga ko ari umutoza wa academy ya Jimmy Gatete, umukinnyi wabiciye bigacika ageza n’amavubi ku nshuro ya mbere mu marushanwa Nyafurika ya CAN yabereye muri Tunisia muri 2004.

Kigali Today yagerageje gushaka umugore wa Harerimana kugira ngo agire icyo avuga kuri aya makuru ariko ntiyabasha kumubona, igihe yagira icyo atangaza tukazabibagezaho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 16 )

Noneho Apr uvuga irongeye iratsindwa urarahe bindukira ureke gufana ikipe utsindwa kandi hari ikipe yimana

Bidode yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

umva mbabwile ubundi mubuzima busanzwe bibaho ukurusha ubutwali murata barana rero wowe wamugabowe tuza wemere ucebu gufi usabe imbabazi madame wawe kuko yaguhize ubundi niyo wajya muma tejyeko uzatsindwa kuko abafana ntadini tujyira wasanga nawe iyo utsinda wariku muraza hanze sawa kandi wisubileho rayon nikipe ifite umujyisha

cassien mugasarenda yanditse ku itariki ya: 25-05-2019  →  Musubize

ariko murimo,mupfiki kwikipe yatsinda yatsindwa ntacyomubona rero ntimugapfubusa bavandi nimushake musabane imbabazi gutana,ntabwo ariwomuti wibibazo gerageza umusabe imbabazi NITANGA umureke

Pascal,Niyonkuru yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ariko ubundi ko abantu bapfa ubusa ikipe yatsinda itatsinda niyihe nyungu abarwana bakuramo ko ntawe ushyira umwana cg umugore cg umugabo abantu nibareke gupfusha umwanya ubusa igihe ni amafaranga ariko byose bituruka Ku murengo

Alias yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

mwese n’amaco y’inda, uwo mugabo arashaka gusenya ngo nuko umugore afana rayon ? nibatane nonese azaba ahimye nde?ibyo umugore we yamutekeraga azabiha abandi barahari benshi.

kijumba yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

mwese n’amaco y’inda, uwo mugabo arashaka gusenya ngo nuko umugore afana rayon ? nibatane nonese azaba ahimye nde?ibyo umugore we yamutekeraga azabiha abandi barahari benshi.

kijumba yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ubwo araje mumugire umu star nawe aze avugwe bikomere ngo habaye igikorwa!

Kamana yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Uwo ari gushaka kuryoshya ibiganiro kuko ntakuri kurimo,ntanubwo bishimishije kurazwa hanze nkumutware wurugo,banyamakuru nimujye mukora inkuru zicukumbuye ,kdi zifasha abaturage ,aho guta umwanya mwandika ibidafasha rubanda

alias yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Muba muhaze sha! Ubwo se nimudahindukira ngo muve muri ibi bigirwamana by’umupira mba mbona byaciye ibintu mu makuru, ko na Yesu azabagumisha hanze aho bazarira bakahahekera amenyo. Sinciye urubanza ni ko ijambo ry’Imana rivuga ko n’abasenga ibishushanyo umugabane wabo ari mu nyanja yaka umuriro (Ibyahishuwe21:8). Kandi kimwe mu bigirwamana biriho n’iyo mipira irimo nubwo abantu batabizi.

Koko yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ubwose kandi ibyumupira bije gute murugo? Ubugoryi gusa!

Mob yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Ibi rwose ntibikwiye.Abantu iyo biyemeje kubana bubahana mubyo bakunda kandi ntaguhimana. Intego mubashakanye zitagamije kubaka umubano wabo ntizikwiye. Ntibazi ko umubano w’abashakanye ushushanya urukundo Kristu akunda Kiliziya? Nibasige aho ni amahano. Hanze yubufana hari urugo kandi rugomba kubungabungwa.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize

Kubakurugo ntabwarumukino.gufana yabyihorera akabiharira umugore cg akamufasha gufana gikundiro

Kabirigi celestin yanditse ku itariki ya: 22-05-2019  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka