Dosiye ya Nsabimana Callixte “Sankara” yagejejwe mu rukiko

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buravuga ko bwohereje mu rukiko dosiye ikubiyemo ibyaha Nsabimana Callixte “Sankara” aregwa.

Ubwo Nsabimana Callixte yerekwaga itangazamakuru tariki 17/05/2019
Ubwo Nsabimana Callixte yerekwaga itangazamakuru tariki 17/05/2019

Tariki 30 Mata 2019, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda (RIB) bwavuze ko bufite uyu Nsabimana Callixte, ndetse ko buri gushyira ku murongo ibyaha byose aregwa kugirango ashyirikirizwe ubushinjacyaha.

Uyu muntu akurikiranyweho ibyaha yakoreye ku butaka bw’u Rwanda birimo gushinga umutwe witwaje intwaro, ubufatanyacyaha mu gukora ibyaha by’iterabwoba, ubugambanyi ndetse no gushishikariza abantu gukora iterabwoba, gufata abantu bugwate, ubwicanyi n’ibindi nk’uko byatangajwe na RIB.

Dosiye ya Nsabimana yoherejwe mu bushinjacyaha tariki 17 Gicurasi, nyuma gato y’uko yeretswe itangazamakuru.

Ubutumwa bwashyizwe ku rubuga rw’ubushinjacyaha bw’igihugu kuri uyu wa gatatu tariki 22 Gicurasi 2019, buravuga ko bwamaze kugeza dosiye y’uyu Nsabimana mu rukiko.

Buragira buti “Nyuma y’iperereza ryakozwe n’ubugenzacyaha ndetse n’abashinjacyaha ku rwego rw’ubushinjacyaha, kuri dosiye ya Nsabimana Callixte wiyita Sankara, Ubushinjacyaha bwohereje mu rukiko iyo dosiye ngo hitegurwe urubanza”.

Uwo munsi ‘Sankara’ yaneretswe itangazamakuru, ni bwo umunyamategeko we Me Moise Nundabarashe yabwiye abanyamakuru ko umukiriya we ameze neza.

Umushinjacyaha mukuru w’igihugu Jean Bosco Mutangana, abwiye KT Press ko igihe cy’ibazwa mbanzirizarubanza kizagenwa n’urukiko. Yagize ati “Ibyo bizagenwa n’urukiko”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Uyu ni wa muhungu twakundaga kumva kuli Youtube n’ibikabyo byinshi,avuga ngo muli Nyungwe ubu ni muli Zone Rouge (Red Area).War is not the solution to mankind problems.Imana ntabwo yaturemeye kurwana,ahubwo yaturemeye gukundana.Ikindi kandi,abanyarwanda turi abavandimwe.Abashaka intambara,ni ukubera inyungu zabo gusa:Ibyubahiro n’amafaranga.Ariko babigeraho habanje gupfa abantu benshi cyane.Nyamara bakitwaza "akarimi keza",ngo baje kubohora igihugu.Niko inyeshyamba zose zivuga.Umukristu nyakuri,abima amatwi,akanga kubarwanirira,kubera ko Imana itubuza kurwana.Intwaro yacu ni Bible.Tuyirwanisha tujya mu nzira tukabwiriza abantu gukundana no gushaka Imana,kugirango izaduhe ubuzima bw’iteka muli paradizo. Ariko abakora ibyo itubuza,urugero abarwana,Bible ivuga ko batazaba muli paradizo.Bisobanura ko batazazuka ku munsi wa nyuma wegereje.

gatare yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Sankara nahabwe ubutabera kandi hakurikizwe amategeko.

Kamanzi Jean yanditse ku itariki ya: 23-05-2019  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka