Isi yawe igarukira aho imbago z’isambu yawe zishinze - Visi Meya Mberabahizi
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Gasabo, avuga ko ubutaka bwa benshi mu baturage (agereranya n’isi yabo) ngo bwamaze kuzura. Avuga ibi asubiza bamwe mu bagendera ku byanditswe mu bitabo bitagatifu badakozwa ibyo kuboneza urubyaro bavuga ko bagomba kubyara bakuzuza isi.

Visi meya Raymond Chretien Mberabahizi agira ati “abavuga ngo mubyare mwororoke mwuzuze isi,…uwakubaza aho isi yawe igarukira wamubwira ute? Uzamubwira ko isi yawe igarukira aho umuhati (imbago) ushinze”.
Nubwo ubutaka bubyiganirwamo n’abaturage bitewe n’ubwiyongere bw’abavuka, ijambo “mwororoke mugwire mwuzure isi” riri muri Bibiliya (Itangiriro 1.28), ndetse n’umuco biratuma benshi banga kuboneza urubyaro.
Abaganirije Kigali today bavuga ko kuboneza urubyaro ari ngombwa bitewe nuko ngo nta bushobozi bafite bwo kubagaburira, kubavuza, kubambika no kubishyurira ishuri.
Ku rundi ruhande ariko bamwe mu bashyira imbere cyane imyemerere, baravuga ko Satani ari we urimo gutera abantu kuboneza urubyaro.
Umwe mu basengera mu Bapantekote agira ati”iyo ni imigambi ya Satani yo kutumvira Imana no kukwereka ko byacitse. Imana izi umuntu wese n’ikizamubeshaho”.

Leta igaragaza ko ubwiyongere bw’abaturage bubangamiye iterambere n’imibereho y’abaturage muri iki gihe ndetse n’ikizaza.
Ku buso bw’u Rwanda bungana na kilometero kare km2 26, 338 hatuye abaturage barenga miliyoni 12, bivuze ngo kuri buri kirometero kare kimwe hatuye abarenga 455.
Ikigo cy’Ibarushamibare (NISR) kigaragaza ko buri mwaka mu Rwanda havuka abana bangana n’abatuye akarere kose, ku buryo ngo niba nta gikozwe izi miliyoni 12 z’abaturage zizaba zimaze kwikuba kabiri mu myaka 30 iri imbere.
Iki kigo kigaragaza ko ubutaka cyangwa amasambu ari ingenzi cyane mu bukungu n’imibereho y’Abanyarwanda, bitewe n’uko abarenga 90% babeshejweho n’ubuhinzi.
Nta tegeko risaba abaturage kuboneza urubyaro n’ubwo za Minisiteri zitandukanye zikomeje ubukangurambaga.
Mu kwezi gushize Minisiteri y’Ubuzima ifatanyije n’inzego zirimo umuryango Imbuto Foundation batangije ubukangurambaga buzamara imyaka itatu, aho mu by’ingenzi bazaganiraho n’abaturage harimo kubashishikariza kuboneza urubyaro.
Ohereza igitekerezo
|