Abana biga bacumbikirwa babangamiwe no kutamenya amakuru y’igihugu

Abanyeshuri biga bacumbika mu bigo by’amashuri, ngo babangamiwe no kubaho batamenya amakuru y’igihugu cyabo, bagatunga agatoki ubuyobozi bw’ibigo bigaho bitabaha umwanya wo kureba Terevisiyo no kumva Radio.

Abana 32 bahagarariye abandi muri za Media Club mu mahugurwa
Abana 32 bahagarariye abandi muri za Media Club mu mahugurwa

Babitangarije Kigali Today ku itariki 19 Gicurasi 2019, ubwo abana 32 baturutse mu bigo by’amashuri byo mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba, bahagarariye abandi mu matsinda ya media Clubs ku bigo bigaho basozaga amahugurwa y’iminsi itatu yaberaga mu karere ka Musanze.

Ni amahugurwa yateguwe na Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO (Rwanda National Commission for UNESCO), ajyanye n’uburyo bwo kunoza umwuga wo gutara no gutangaza amakuru, banasobanurirwa n’uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu aho bibukijwe indangagaciro z’igihugu zikwiye kubaranga.

Abo bana bavuga ko kuba badahabwa umwanya wo gukurikira amakuru areba igihugu cyabo n’amakuru y’isi muri rusange, ko bibasubiza inyuma mu bwenge, dore ko ngo no mu bizamini bakora hari ubwo babazwa ibijyanye na gahunda za Leta bikabatsinda.

Eliza Kerla agira ati “Ibitugora nuko nta mwanya uhagije wo kureba amakuru. Umwanya munini baha abanyeshuri kuri terevisiyo, usanga bishyiriyemo amafirime, ariko ntibatwereke ibibera mu gihugu cyacu no hirya no hino ku isi. Icyo nasaba ibigo ni ukutwumva, bakatwereka amakuru n’abafite iyo mpano tukareba uburyo bikorwa”.

Eliza akomeza agira ati ”Ingaruka bitugiraho ni nyinshi cyane ku biga ubumenyi bw’isi, hari ubwo bahindura umuyobozi amakuru ntatugereho, ukabona mu kizamini batubajije uwo mu Minisitiri, tukabyica kubera kutamenya amakuru”.

Akeza Gabliella ati “Twebwe ku ishuri twakagombye kuba tubona akanya ko kuba twabona amakuru, hari terevisiyo ikibazo nta makuru batwereka, ni firime gusa, iyo ngarutse mu rugo mu biruhuko, hari ubwo nsanga naratakaye”.

Mu gihe Umukuru w’igihugu amaze iminsi mike asuye uturere tunyuranye mu ntara y’Amajyaruguru n’Iburengerazuba ahari ibigo abo bana bigamo, bavuga ko batigeze bamenya ayo makuru kandi baba nabo bakeneye ubutumwa butangwa n’umukuru w’igihugu.

Ndatira Bertrand agira ati “Niga hano i Musanze, ariko amakuru yo kuba Perezida yarasuye aka karere nimwe nyumvanye, no kuba Perezida ejo yari mu Bufaransa, mbimenyeye aha, kandi ni amakuru twakagombye kumenya, urataha mu biruhuko bakubwira amakuru, ukibaza niba uba mu gihugu bikakuyobera kandi mu bizamini bakatubaza ayo makuru,wasubiza iki uretse kubona zero?”.

Mucyombwe Béâtrice ati “Ku ishuri barafungura radio bakishyiriramo ibintu by’ingoma (umuziki), nta konegisiyo tugira, televisiyo irahaba ariko kuva nagera mu kigo batweretse amakuru rimwe gusa kandi ngeze mu wa kane, amakuru tuyabwirwa n’abiga bataha, Perezida wa Repuburika nari nzi ko aherutse gusura Amajyepfo, none menye ko yasuye Intara twigamo y’Amajyaruguru,birababaje kutamenya amakuru nkayo”.

Mu gihe abo bana binubira kudafashwa gukurikira amakuru, harimo abenshi bafite impano n’ubushake bwo kuzaba abanyamakuru, aho bagiye bashinga Media Clubs ku bigo byabo, babifashijwemo na Komisiyo y’igihugu ikorana n’umuryango wa UNESCO.

Iyo komisiyo ikomeje guhugura abana 215 bo mu bigo by’amashuri 43 bifitanye umubano, ni ibigo by’amashuri agize urunana rw’amashuri yimakaza amahame ya UNESCO yo mu mu turere tune ari two Rubavu,Nyabihu,Musanze na Gicumbi.

Philomène Mukankusi, Umuyobozi w’ishami ry’itangazamakuri muri Komisiyo y’igihugu ikorana na UNESCO, avuga ko bahugura abo bana mu kububaka mu buryo bwo gukora amakuru, kumenya uruhare rwabo mu iterambere rirambye no kumenya indangagaciro ziranga Umunyarwanda.

Ati “Aba bana bagize amahirwe bakurira mu gihugu cyiza gifite amahoro, tugomba kubatoza kumenya uburemere n’uruhare rw’amahoro, kugira ngo basigasire ibyagezweho bahange ibishyashya, ariko natwe baduhe amahirwe yo kuzasazira mu gihugu gitekanye, bagomba kumenya gukora ibintu byose ku murongo, baharanira iterambere ry’igihugu”.

Mu gihe abo bana bishimiye ubumenyi bavanye muri ayo mahugurwa, barasaba n’ubuvugizi ku burenganzira bwabo bwo kumenya amakuru.

Umuryango utegamiye kuri Leta witwa Rwanda Youth in Action Organisation, urabizeza ko icyo kibazo kigiye gukemuka,aho watangiye gahunda y’ibiganiro na Minisiteri y’Uburezi, mu gufasha abana kubona uburenganzira ku makuru, aho uwo muryango wasanze abo bana barushwa amakuru n’imfungwa nk’uko bivugwa na Ishimwe Fabrice, Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo muryango.

Ati “Ikibazo cyabanyeshuri batamenya amakuru, turi mu nzira zo kugikemura aho tugiye kuganira na Minisiteri y’Uburezi, tubasaba ko bahura n’abayobozi b’ibigo by’amashuri gufasha abanyeshuri kumenya amakuru”.

Akomeza agira ati “Ni ibintu biteye agahinda kuba umwana wagiye guhaha ubumenyi, atazi aho Perezida yagiye, atazi umubano u Rwanda rufitanye n’amahanga, ni ikibazo gikomeye aho umuntu uri muri gereza abasha kumva amakuru ijana ku ijana umunyeshuri ntabashe kuba yamenya amakuru areba igihugu”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka