Abamotari b’i Rubavu ntibemeranywa n’ababayobora ku gutegekwa sitasiyo banyweshaho

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’amakopetive y’abamotari mu Karere ka Rubavu UCOTAMRU ntibwumva kimwe ibwirizwa bashyiriweho ry’ aho abamotari bagomba kunyweshaho esanse.

Station abamotari bavuga ko iri mu nzira nziza zo kunyweraho ariko babuzwa bikababangamira
Station abamotari bavuga ko iri mu nzira nziza zo kunyweraho ariko babuzwa bikababangamira

Ubuyobozi bw’ihuriro ry’abatwara mota mu Karere ka Rubavu buvuga ko bufatanyije n’abakuriye amakoperative y’abamotari bakoze umushinga uzabafasha kwishyura umwenda iri shyirahamwe ryafashe wa miliyoni 25.

Ni umushinga usaba buri mumotari mu Karere ka Rubavu kunywera kuri station ya essence yitwa Engen, kugira ngo nayo ijye yishyurira iri huriro umwenda ririmo banki, aho ku kwezi Engen yemera kwishyura ibihumbi 800, mu gihe abamotari bakoresheje litiro ibihumbo 80 by’iyi station.

Ni icyemezo abamotari bamwe banenga, bakavuga ko bibabangamiye kuko bibahombya ndetse bikabicira, byiyongeraho ko iyo banywereye ku zindi station bafatwa bagafungirwa moto bagacibwa n’ibihano biremereye birimo amafaranga menshi.

Abamotari bavuga ko sitation ya Engen yahawe isoko ifite amashami abiri mu mujyi wa Gisenyi nabwo hagakora rimwe, mu gihe mu mujyi wa Gisenyi habarirwamo station za Esanse icumi.

Imodoka ya Polisi ubwo yari ije gutwara abafunzwe ikajyana ubuyobozi bwa station
Imodoka ya Polisi ubwo yari ije gutwara abafunzwe ikajyana ubuyobozi bwa station

Ikindi banenga kibabangamiye n’uko bibagora kujya kunywera kuri iyi station iri mu mujyi wa Gisenyi mu gihe batakoreye mu gace irimo banywera ku zindi bakabihanirwa.

Abamotari bakavuga ko bari basanzwe basabwa gutanga amafaranga 400 mu kwezi yo kwishyura uwo mwenda kandi bari barabyemeye kuruta uko babategeka kunywera kuri station imwe.

“Ntakibazo twari dufite mu gutanga amafaranga 400, ariko uyu mwanzuro bafashe uratubangamiye cyane, reba nawe station ya Engen iba mu mujyi, iyo uvanye umugenzi Brasserie esanse ikagushiriraho ugeze Tam Tam bagusaba kujya kuri Engen kandi uciye kuzindi enye, wazinyweraho bakaguhana bihanukiriye.”

Abandi bamotari bavuga ko ari umwanzuro wungura abayobozi b’ihuriro aho gufasha abamotari, Sibomana innocent avuga ko bakomeza gutanga amafaranga 400 aho gushyirirwaho station imwe yo kunyweraho esanse.

“Nibyiza ko ihuriro ryishyura uwo mwenda, ariko twari twaremeye kuwishyura dutanga amafaranga dusabwa kurusha uko badutekega kunywera kuri station imwe mu mujyi, ibaze nawe kuva ku mupaka muto ujyana umuntu Kanembwe, bakagusaba kubanza kunyura mu mujyi kunywera kuri Engen, ntibabaze igihombo cya esanse tuzakoresha, ntibabaze n’igihombo tuzagira abagenzi batatwishyuye mu gihe esanse igushiranye ugacunga muto ujya kunywesha aho bagutegetse uciye kuzindi station.”

Nubwo ubuyobozi bw’ihuriro ry’abamotari buvuga ko ibyo bakoze babyemeranyijweho n’abayobozi b’amakoperative y’abamotari, abamotari bavuga ko bidaciye mu kuri.

umwe mu bamotari agaragaza ko anywera kuri Engen ariko atishimira umwanzuro wafashwe
umwe mu bamotari agaragaza ko anywera kuri Engen ariko atishimira umwanzuro wafashwe

“Twumva birimo igitugu gutegeka umuntu aho agomba kugurira kandi amafaranga ari aye, nibyo agura aribye, niba ubwisanzure buriho nibatureke tugurire aho dushaka ubundi batwake ayo mafaranga, gushyirirwaho stationa imwe mu mujyi bitwangiriza igihe, biduteranya nabo dutwara bikanaduhombya.”

Ni ibibazo byijujutirwa na benshi ndetse bikagira aho biteza umutekano mucye, ku mugoroba tariki ya 16 Gicurasi 2019, abashinzwe imyitwarire y’abamotari mu mujyi wa Gisenyi bagiye kuri station service OM izwi nka Mujombo kureba amabotari bahanywera mu rwego rwo guhana amamotari batubahiriza kunywera kuri Engen, abakozi ba OM barabafata babafungirana mu kazu bahamagara Polisi kuza kubatwara kuko babahungabanyiriza umutekano.

ni ikibazo cyahuruje abamotari benshi n’abayobozi b’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari basaba ko abantu babo barekurwa, cyakora Polisi yaje itwara abari bafatiwe kuri station n’ubuyobozi bwa Station, ihita ifunga umuyobozi wa Station imushinja gufungira abantu ahantu hatemewe kandi ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda.

Kubera iki abamotari n’abayobozi b’abamotari batumvikana aho kunywera esanse?

Mu kongera abanywera kuri station ya esanse mu Karere ka Rubavu, station service OM izwi nka Mujombo igenera umumotari amafaranga 20 kuri litiro, amafaranga atangwa mu kwezi kwa Kamena n’Ukuboza, aho habarurwa litiro umumotari yanyweye akazishyurirwa.

Ibi byatumye ihuriro ry’abamotari mu Karere ka Rubavu UCOTAMRU rishaka kubyaza aya mahirwe abamotari, bushaka station imwe bajya banyweraho hakagira amafaranga yinjira muri iryo huriro ariryo pfundo rigonganisha abamotari n’ubuyobozi bwabo.

umuryango ufunguye niwo abashinzwe imitwarire y'abamotari bari bafungiwemo na station Mujombo
umuryango ufunguye niwo abashinzwe imitwarire y’abamotari bari bafungiwemo na station Mujombo

Safari Phillipe ukuriye ihuriro ry’amakoperative y’abamotari mu Karere Rubavu avuga ko bari basanzwe baka buri mu motari mu Karere amafaranga 400 ku kwezi yishyura umwenda wa miliyoni 25 wafashwe muri banki n’ubuyobozi bwababanjirije, ariko baje gusanga kunywera kuri station imwe bibafasha kuko iyo station yemeye kujya ibishyurira amafaranga agera ku bihumbi 800 buri kwezi, mu gihe abamotari bahanywereye litiro ibihumbo 80 za esanse, ubuyobozi bw’ihuriro nabwo bugahagarika kwaka abamotari amafaranga 400 ya buri kwezi.

“Mu Karere ka Rubavu habarurwa abamotari 2500 basabwaga gutanga amafaranga 400 buri kwezi yo kwishyura uyu mwenda wafashwe n’ubuyobozi bwatubanjirije, ariko twakoze umushinga ndetse dukora n’ipiganwa rya station abamotari banyweraho ikajya itwishyura, station Engen irabyemera ndetse izamura amafaranga ahabwa umumotari kuri litiro, kuko yavuye kuri 20 agera kuri 40 ndetse bagaha ihuriro ibihumbi 800 byo kwishyura umwenda dufite, ni amasezerano azamara umwaka.”

Safari avuga ko uyu mwanzuro wafashwe byumvikanyweho n’abamotari, akemeza ko batagombye kubyanga kuko ari inyungu zabo.

Kubirebana n’uko bahana abamotari banywera esanse ku zindi station abihakana avuga ko ataribyo, akavuga ko icyo bakora ari ugushishikariza abamotari kunywera kuri station bumvikanye, cyakora ngo hari abashinzwe imyitwarire y’abamotari bareba abatubahiriza amategeko bakajya kunywera ahandi.

Abamotari banywera kuri station Engen bavuga ko nubwo bemeye uyu mwanzuro batawishimira kuko ubabangamira, bikiyongeraho amande bakwa iyo banywereye ahandi.

Habumugisha Leopord utwara mota mu mujyi wa Gisenyi avuga ko Atari umwanzuro mubi, cyakora anenga uburyo ushyirwa mu bikorwa, akavuga ko ubabangamira ibyiza ari ukwishyura ayo bakwa.

“Si umwanzuro mubi, ikibazo ni uburyo ushyirwa mu bikorwa, ibi bituma twifuza gukomeza kwishyura amafaranga twakwa aho kunywera kuri station imwe kandi ntacyo bibangamiye ihuriro kuko icyo bashaka ni ukwishyura umwenda turabikora.”

Kigali Today ivugana na Prof. HARERIMANA Jean Bosco Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda, avuga ko ubuyobozi bugomba guha amakuru abamotari kandi bakubahiriza amasezerano, ahakana ko bitemewe gufata abanyamuryango ku mbaraga kuko avugako harimo akarengane.

“Kwica kontaro ntabwo byemewe, ariko ntibakwiye gufata abanyamuryango ku mbaraga, uko twabikurikiranye twasanze harimo akarengane, twahamagariye ihuriro ry’amakoperative gukora kinyamwuga.”

HARERIMANA Jean Bosco avuga ko niba ibikorwa n’ihuriro ry’amakoperative y’abamotari bibangamye bagiye kubijyamo, “ibibangamiye inyungu z’abanyamuryango bagomba kubihagarika.” avuga ko iki kibazo yakibonye mu Karere ka Rubavu, yizeza abamotari ko kirarangira vuba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka