Dore impamvu zatuma umwembe utabura ku ifunguro ryawe
Abahanga mu by’imirire bavuga ko ari byiza ko umuntu arya imboga n’imbuto kugira ngo agire ubuzima bwiza. Mu mbuto umuntu akwiye kurya harimo n’imyembe, akaba ari yo mpamvu twifuje kubagezaho bimwe mu byiza byo kurya urwo rubuto.

Ubundi umwembe ni urubuto rufite inkomoko mu mashyamba yo mu Buhinde, Pakistan no muri Birmanie, aho kugeza n’ubu bikimera aho mu mashyamba ya kimeza.
1. Imyembe ifasha mu kurwanya indwara ya kanseri
Nkuko tubikesha urubuga indiatimes.com, imyembe yifitemi ibyitwa “antioxidants” ari zo “quercetin”, “fisetin”, “isoquercitrin”,” astragalin”, “gallic acid” na “methyl gallate”. Izo zose ni zo zirinda umubiri w’umuntu gufatwa na kanseri y’ibere, kanseri y’urura runini, kanseri ifata mu myanya y’ibanga y’abagabo ndetse na kanseri y’amaraso.
2. Imyembe ifasha mu kuvana ibinure bibi mu mubiri
Imyembe yifitemo vitamine C nyinshi ikagira n’ibyitwa “fibre na pectin”. Ibyo ni byo bituma umwembe ari urubuto rwiza rufasha mu kugenzura ingano y’ibinure mu mubiri.
3. Imyembe ifasha mu gusukura uruhu
Ikindi kintu cyiza cyo kurya imyembe, ni uko isukura uruhu rw’umuntu bihereye imbere mu mubiri. Ni byiza kurya imyembe kuko ituma umuntu ahorana uruhu rwiza.
4. Imyembe igabanya urugero rwa diyabete
Kurya imyembe bifasha mu kugabanya urugero rwa diyabete.Ni yo mpamvu ari byiza ko abantu barwaye diyatete, bafata imyembe hagati y’itanu n’itandatu bakayibiza, bakayiraza igahora mu gitondo bakayungura umutobe wayo bakawunywa. Ikindi kandi, imyembe igira isukari nkeya, ku buryo iyo umuntu ayiriye ku rugero rwiza, idashobora kongera isukari mu maraso.
5. Imyembe ifasha mu mikorere myiza y’amaso agashobora kubona neza
Imyembe igira vitamine A ihagije, ni yo mpamvu ari urubuto rumwe mu zifasha amaso kubona neza.Ikindi kandi imyembe irinda amaso guhuma, bikanayarinda kuma(agahorana urugero rw’amarira rukenewe).
6. Imyembe ifasha mu igogora
Imyembe yifitemo ibyitwa “enzymes” bifasha mu migendekere myiza y’igogora, bikanarinda indwara z’igifu.
7. Imyembe yongera ubudahangarwa bw’umubiri
Imyembe yifitemo vitamine C na A n’izindi zitandukanye, izo zose ni zifasha umubir w’umuntu urya imyembe guhora ukomeye kandi ufite ubuzima bwiza.
8. Imyembe ifasha abantu bakunda kugira ikibazo cyo kwibagirwa cyane
Niba umuntu akunda kugira ikibazo cyo kunanirwa gukurikira (to concentrate) ndetse agakunda no kugira amazinda akabije, ibyiza ni uko yayoboka imyembe kuko izamufasha.
9. Imyembe ikungahaye ku butare bwa “Fer”, yongera amaraso
Kuba imyembe yifitemo “fer” nyinshi bivuze ko yongera amaraso, ni yo mpamvu ari umuti mwiza w’umwimerere ku bantu bakunda kugira ikibazo cyo kubura amaraso.Ikindi kandi abagore bagombye kurya imyembe cyane kugira ngo ibongerere amaraso ndetse na calcium mu mubiri.
10. Imyembe igabanya urugero rw’isukari mu maraso
Ubushakashatsi bwakozwe, bugakorerwa ku bantu bafite umubyibuho ukabije(obèses), bwagaragaje ko kurya umwembe bigabanya isukari nubwo umuntu ataba yatakaje ibiro.
11. Imyembe igabanya umuvuduko w’amaraso iyo uri hejuru
Kuko imyemye ikungahaye cyane ku butare bwa “magnesium” na et en “potassium” ndetse ikanagira urugero ruto rwa , “sodium”, ni yo mpamvu igira imbaraga mu kuringaniza umuvuduko w’amaraso.
12. Imyembe ituma ubwonko bugira ubuzima bwiza bugakora neza
Imyembe ikize cyane kuri “vitamine B6”, ni yo mpamvu ari urubuto rwiza cyane ku buzima bw’ubwonko bw’umuntu. Iyo “vitamine B6” kimwe na vitamine B, bifasha ubwonko gukora neza, bufasha imitsi itanga amakuru ku bwonko gukora neza, ndetse binafasha umuntu gusinzira neza.
13. Imyembe ituma umuntu agira amagufa akomeye
Imyembe yifitemo vitamine K,iyo ikaba ari vitamine ya ngombwa cyane ku buzima bw’amagufa, kuko ituma calcium yinjira mu magufa inyuze mu ruhu.Iyo umuntu abuze vitamine K bituma ashobora kugira ibyago byo kuvunika amagufa.
Ohereza igitekerezo
|
Hello, turabakurikira cyane,hano mumurenge wa Gahara i Kirehe, dukunda inyigisho mutugezaho,ark nifuzaga uburyo nyabwo bwokujya mbona inyandiko zanyu binyoroheye cyane cyne kubijyanye n,ubuzima turabashimiye.