Ibibazo bya Politiki ntibibuza indwara kwambukiranya imipaka - Rusanganwa

Umukozi w’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima (OMS) mu Rwanda, Rusanganwa André, avuga ko ibibazo bya Politiki biri hagati y’ibihugu bitabuza indwara kubyambukiranya bityo ko bigomba gufatanya mu kuzikumira.

Inama yitabiriwe n'abashinzwe ubuzima mu bihugu bitanu
Inama yitabiriwe n’abashinzwe ubuzima mu bihugu bitanu

Yabitangaje ubwo abahagarariye bimwe mu bihugu bihana imbibi na Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), bari mu nama yabereye i Kigali kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, ivuga ku gukumira indwara z’ibyorezo zambukiranya imipaka, cyane cyane Ebola imaze igihe muri RDC.

Iyo nama yitabiriwe n’ibihugu bitanu ari byo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Sudani y’Epfo na RDC, ngo bikaba ari ibihugu byugarijwe nubwo byinshi itarabigeramo.

Rusanganwa avuga ko nubwo hari bimwe muri ibyo bihugu bifitanye umubano utifashe neza, ngo bigomba guhura kugira ngo birwanyirize hamwe indwara.

Agira ati “Twebwe nka OMS ibihugu byose twatumiye byitabiriye kandi ndahamya ko ari byo bibifitemo inyungu mu rwego rw’ubuzima. Nubwo haba hari ibifitanye ibibazo bya Politiki, udukoko twanduza indwara ntitubyitayeyo, turambuka imipaka, ni ngombwa rero ko ibyo bihugu biganira”.

Arongera ati “Ikigamijwe ni uko ibyo bihugu byongera ubufatanye, cyane cyane ibyegereye agace Ebola irimo muri RDC kugira ngo biyikumire bihanahana amakuru vuba. Bizatuma no kuyirwanya muri RDC byoroha ndetse hagize na kimwe muri ibyo bihugu igeramo, bimenyekane vuba ihashywe”.

Rusanganwa avuga ko ibibazo bya Politiki bitabuza indwara kwambukiranya imipaka
Rusanganwa avuga ko ibibazo bya Politiki bitabuza indwara kwambukiranya imipaka

Kugeza ubu mu Rwanda nta murwayi wa Ebola urahagaragara, icyakora ngo kwitegura ni ngombwa nk’uko bivugwa na Dr José Nyamusore, ukuriye ishami ryo kurwanya ibyorezo muri RBC.

Ati “Kuba nta muntu turakira urwaye Ebola si uko twafunze imipaka, irafunguye, abantu bambuka buri munsi. Icyakora hari uburyo bwo kuyikumira bwashyizweho ku buryo hari n’uyite ahita atahurwa vuba, tugasaba abantu bose gutanga amakuru byihuse mu gihe hari uwo baketse”.

“Kugira umuriro mwinshi ni cyo kimenyetso abantu bakunze kwitaho cyane, ariko umuntu ashobora kwambuka umupaka ataragira umuriro ukazamuka nyuma yageze mu gihugu. Ni yo mpamvu buri wese agomba gusobanukirwa ibimenyetso bya Ebola, agatanga amakuru kare”.

Dr José Nyamusore, ukuriye ishami ryo kurwanya ibyorezo muri RBC.
Dr José Nyamusore, ukuriye ishami ryo kurwanya ibyorezo muri RBC.

Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda (MINISANTE) iherutse gushyiraho gahunda yo gukingira abakora mu nzego z’ubuzima bo mu turere twegereye RDC mu rwego rwo kubarinda kwandura.

Kugeza ubu muri RDC abarenga 1000 bamaze kwandura Ebola kandi 67% byabo ngo iyo ndwara yarabahitanye, ari yo mpamvu u Rwanda ngo rushyira imbaraga nyinshi mu gukumira icyo cyorezo.

Abafatanyabikorwa mu buzima batandukanye na bo bari bahari
Abafatanyabikorwa mu buzima batandukanye na bo bari bahari
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka