Perezida Kagame asanga Afurika igomba gukora ibishoboka byose ariko ntisigare inyuma

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame asanga, Afurika igomba kwicarana n’abandi ku meza amwe, byanaba ngombwa hagakoreshwa ingufu zose zishoboka ariko ntisigare inyuma.

Perezida Kagame n'abagize umuryango YPO ishami rya Paris bafata ifoto y'urwibutso
Perezida Kagame n’abagize umuryango YPO ishami rya Paris bafata ifoto y’urwibutso

Perezida Kagame yavugiye ibi i Paris mu Bufaransa, kuri uyu wa gatandatu tariki 18 Gicurasi 2019, aganira n’abagize umuryango w’urubyiruko ruyoboye ibigo YPO ishami rya Paris.

Perezida Kagame yagize ati “Afurika iteye imbere ni Afurika yishoboye ubwayo. Afurika ishyiramo imbaraga kugirango yicarane n’abandi kumeza amwe nk’abafatanyabikorwa.”

Perezida Kagame asanga kandi ntawundi ukwiye kubazwa iby’intege nke za Afurika kuko uruhare runini ari urw’Abanyafurika ubwabo.

Ati “Uba ugomba kubasha guhakana cyangwa se kwemera ikintu bityo ukabona aho uhera ukora ibyawe”

Kuri uyu wa gatanu, Perezida Kagame ari kumwe na Perezida Macky Sall wa Senegal yavuze ko kimwe mu byabafashije Abanyarwanda kwiyubakira igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ari uko bumvise ko nta wundi uzaza kububakira igihugu atari bo ubwabo.

Kuri uyu wa Gatanu kandi, Perezida Kagame yasuye ikicaro gikuru cy’Umuryango w’Ibihugu bivuga Igifaransa (OIF) giherereye mu mujyi wa Paris, umuryango uyobowe na madame Louise Mushikiwabo, baganira ku byo u Rwanda na OIF byafatanyamo harimo ikoranabuhanga, iterambere ry’ururimi rw’igifaransa n’ibindi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka