I Busanze haracyari ibyobo byibura bibiri birimo imibiri y’Abatutsi

Nyuma y’uko i Busanze mu Karere ka Nyaruguru habonetse imibiri 213 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bivugwa ko hakiri ibyobo byibura bibiri birimo n’indi mibiri.

Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza,uyu muhango wanitabiriwe n'Umuyobozi w'intara y'Amajyepfo Gasana Emmanuel, Abasenateri Uyisenga Charles,Niyongana Gallican,n'Abadepite Muhongayire Christine na Mukamana Elizabeth
Uyu muhango witabiriwe na Perezida wa Sena Bernard Makuza,uyu muhango wanitabiriwe n’Umuyobozi w’intara y’Amajyepfo Gasana Emmanuel, Abasenateri Uyisenga Charles,Niyongana Gallican,n’Abadepite Muhongayire Christine na Mukamana Elizabeth

Immaculata Mukamazimpaka, uwarokotse Jenoside wo muri uyu Murenge wa Busanze, avuga ko akurikije amakuru bagiye bahabwa nyuma ya Jenoside, mu Murenge wa Busanze hakiri n’ibindi byobo bibiri na byo birimo imibiri y’Abatutsi.

Ubwo tariki ya 18 Gicurasi 2019 mu Murenge wa Busanze bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi, Mukamazimpaka yasabye abaturanyi kubabera inyangamugayo bakababwira aho ibyo byobo byombi biherereye.

Yagize ati “Iyo duhuye ko mutubwira ngo Imana ishimwe, mukatubwira muti twiyunge, twebwe twanatanze n’imbabazi; kuki mutatwereka abacu aho baguye, ngo tubaherekeze mu cyubahiro?”

Yunzemo ati “Biraducanga iyo tubonye umuntu yambara ishapule, buri munsi ari mu kiliziya, ariko akaba adashobora kujya imbere y’abantu ngo avugishe ukuri. N’abantu b’abarokore akakubwira ngo kurokorwa ni ukureka inzoga. Sindabona umurokore uhagarara imbere y’abantu ngo ababwire ati dore Jenoside uko yagenze.”

Perezida wa Sena, Bernard Makuza, yari yaje kwifatanya n’abatuye mu Murenge wa Busanze, kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Perezida wa Sena, Bernard makuza ati 'nta kitarakozwe ngo abantu batange amakuru y'ahashyizwe imibiri maze ishyingurwe mu cyubahiro'
Perezida wa Sena, Bernard makuza ati ’nta kitarakozwe ngo abantu batange amakuru y’ahashyizwe imibiri maze ishyingurwe mu cyubahiro’

Yavuze ko nta kitarakozwe kugira ngo abantu batinyuke bagaragaze ahaherereye imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati “Kubona hari abafite amakuru ariko ntibayatange, mu by’ukuri ntibyumvikana, kuko nta kitarakozwe ngo abantu bigishwe. Hashyizweho n’uburyo bwo kuyatanga ngo uwayatanze ntamenyekane.”

Yasabye rero abazi ukuri kukugaragaza, kugira ngo Abatutsi bazize Jenoside bashyingurwe mu cyubahiro, bityo bahabwe agaciro ka muntu kuko ubundi umuntu ashyingurwa, umubiri we ukaba utajugunywa uko abantu biboneye.

Kugaragaza ahari imibiri kandi ngo ni no ku nyungu z’Abanyarwanda bose mu nzira y’ubumwe n’ubwiyunge biyemeje, ari na yo nzira yubaka kandi ibaganisha ku buzima.

Abanyeshuri bagize AERG mu Rwunge rw'Amashuri rwa Runyombyi 1 batanze ubutumwa mu ndirimbo
Abanyeshuri bagize AERG mu Rwunge rw’Amashuri rwa Runyombyi 1 batanze ubutumwa mu ndirimbo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka