Inganda mvamahanga zirimo gutuma ibikorwa by’Abanyafurika bizimira

Uretse urusyo n’ingasire, inkono yo mu ibumba n’ibindi bikoresho birimo kugenda biba amateka, aho bisimburwa n’ibifite ikoranabuhanga riteye imbere, hari imirimo nk’uwo gutwara abagenzi ku magare na moto na byo ngo bishobora gucika kuri bamwe mu gihe cya vuba.

Abitabiriye ihuriro mpuzamahanga ry’Ubufatanye mu Iterambere rishingiye ku Bumenyi mu by’Ubuhanga (PASETForum) batewe impungenge n’uko inganda mvamahanga zirimo guteza ibikorwa by’Abanyafurika kuzimira.

Iri huriro ryiswe Partnership for Skills in Applied Sciences, Engineering and Technology (PASETForum) rihuza buri mwaka abahanga, abikorera n’Abanyapolitiki bava mu bihugu bitandukanye bya Afurika, bagashakira hamwe ibibazo bigaragara mu burezi.

PASETForum iteraniye i Kigali ku nshuro ya gatanu, irimo kwiga uburyo inganda nyafurika zajyana n’impinduramatwara y’urwego rwa kane (4th industrial revolution), iyo mpinduramatwara ikaba yerekeranye no guteza imbere ikoranabuhanga ryikora n’irikoresha imashini (robot).

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi y’Igihugu cya Kenya, Prof George Magoha uyobora Inama y’Ubuyobozi ya PASETForum yabajije ati “Ni irihe koranabuhanga riri mu bamotari rizatuma uwo murimo utazimira bitewe n’uko ukorwa n’urubyiruko rwinshi?”

Umwe mu batwara abagenzi kuri moto waganiriye na Kigali Today avuga ko mu myaka itarenga 30 uyu murimo ushobora kuzaba utagikorwa bitewe n’ikoranabuhanga, ibikoresho bishya bigenda byaduka ndetse n’abahanga babarusha ubumenyi.

Ati “Amashyirahamwe yacu ntacyo atumariye kuko yagakwiriye kuba atwigisha kugira ngo tujyane n’igihe, mu minsi iza kazakorwa n’abantu bize bitewe n’uko tutabasha kuvugana n’abagenzi mu zindi ndimi.”

Minisiteri y’Urubyiruko, MINIYOUTH, na yo iheruka gutangaza ko kuva mu mwaka wa 2012 kugeza muri 2018, 40% by’imishinga y’urubyiruko ingana n’ibihumbi umunani na Magana atatu n’icyenda ( 8,309) yasubiye inyuma cyangwa irazima burundu.

MINIYOUTH isobanura ko mu mpamvu zibitera harimo ikibazo cy’uko iyo mishinga ngo yari ifite agaciro mu myaka ishize, ariko kuri ubu ikaba itakijyanye n’igihe.

Mu gutangiza inama ya PASETForum izamara iminsi itatu kuva kuri uyu wa 20 Gicurasi 2019, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente yijeje ko Guverinoma igiye kongera ubumenyi buhagije mu mashuri abanza hamwe no gushimangira ubuhanga mu mibare mu mashuri yisumbuye.

Minisitiri w’Intebe avuga ko ubumenyi buhanitse mu mibare ari ryo shingiro ryo guteza imbere ikoranabuhanga.

Umwe mu mishinga Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) ishima kuba ‘warakemuye ibibazo mu bijyanye no gutwara abantu’ ni uw’amakarita y’ingendo azwi nka ‘Tap&Go’ wakozwe n’uwitwa Bucyana, kuri ubu ukaba utangiye no gukoreshwa mu bindi bihugu nka Cameroon.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka