
Ibi bibaye mu gihe Rayon Sports irimo gutegura umukino uzayihuza na Kirehe FC ku wa gatanu aho Rayon Sports isabwa kuwutsinda gusa igatwara igikombe.
Kuri uyu wa mbere nibwo Rayon Sports yagombaga gusubukura imyitozo nyuma y’umukino yatsinzemo Musanze ibitego 3-1 ku wa gatanu w’icyumweru gishize.
Uyu mukino w’umunsi wa 28 wa shampiyona wasize Rayon Sports ikoza imitwe y’intoki ku gikombe nyuma y’aho mukeba APR yirangayeho igatsindwa na Muhanga, bituma Rayon isigara isabwa amanota atatu mu mikino ibiri igatwara igikombe.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere ubwo abakinnyi bagaragaraga ku kibuga basanzwe bakoreraho imyitozo, banze kuva mu modoka bavuga ko bagomba guhembwa umuhashara w’ukwezi kwa kane. Ubusanzwe bakaba bahembwa ku itariki ya 20.
Nyuma yo kwanga gukora imyitozo, abakinnyi bakomereje mu mujyi mu nama yahise ibahuza n’abayobozi b’ikipe.
Hari amakuru yageze kuri Kigali Today avuga ko nyuma ikibazo cyaje gukemuka, abakinnyi bahabwa amafaranga basabaga.
Bimaze kumenyerwa ko mu minsi ya nyuma ya shampiyona abakinnyi banga gukora imyitozo cyangwa gukina kugira ngo bahembwe amafaranga y’ibirarane.
Mu cyumweru gishize abakinnyi ba Kirehe FC izakira Rayon Sports mu mukino utaha na bo bari banze gukora imyitozo no gukina na Sunrise basaba kubanza guhembwa ibirarane by’amezi ane. Icyakora umukino baje kwemera kuwukina, nyuma yo guhembwa amafaranga y’ukwezi kumwe.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nukurinimudufashe.mubahembe.muticaumuteý
hahahah munyumvire namwe koko ,ese ziliya miliyoni isarura kumaStade ziba zatanzwe nabafana baje kureba umupira zijyahe koko.jye narumiwe kugeraho haba ikirarane koko mbega komite