CNLG na Kaminuza yo mu Budage batangiye kubungabunga imibiri mu buryo burambye

Mu rwego rwo kubungabunga mu buryo burambye ibimenyetso bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yatangiye kubungabunga imibiri iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi.

Prof. Klaus Putschel uyobora ikigo cyaturutsemo abari gufatanya na CNLG mu kubungabunga imibiri y'i Murambi avuga ko iyo mibiri ari ikimenyetso gikomeye
Prof. Klaus Putschel uyobora ikigo cyaturutsemo abari gufatanya na CNLG mu kubungabunga imibiri y’i Murambi avuga ko iyo mibiri ari ikimenyetso gikomeye

Uyu mushinga CNLG irimo kuwukorana n’ikigo gipima ibimenyetso byifashishwa mu butabera cyo muri Kaminuza ya Hamburg mu Budage. Ni umushinga ugamije ko imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside ibungabungwa mu buryo burambye, ariko ikanaherekezwa n’ibisobanuro by’uko abo bantu bishwe, cyane ko n’ubundi iyo uyitegereje ubona uko bari bameze bicwa.

Martin Muhoza, impuguke mu kubungabunga ibimenyetso bya Jenoside n’ubuhamya muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside, CNLG, avuga ko hafatwa icyemezo cyo kubungabunga iyi mibiri, haherewe ku kuba barasanze nyuma y’imyaka 25 ishize hifashishwa ishwagara mu kuyibungabunga, hari imibiri yari itangiye kwangirika.

Byabaye ngombwa rero ko hashakishwa uko yabungabungwa mu buryo burambye, maze inyigo yakozwe igaragaza ko bishoboka, ni ko gutangira gufatanya na ziriya mpuguke zo mu Budage.

Aya mashuri ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y'Abatutsi igaragaza uko bishwe
Aya mashuri ni yo Abatutsi bari bahungiyemo hanyuma bayicirwamo. Amwe muri yo arimo imibiri y’Abatutsi igaragaza uko bishwe

Imibiri ikurwaho ishwagara, hanyuma igashyirwa mu masanduku yabugenewe y’ibirahure. Iyo gahunda yatangiriye ku mibiri 20 ikwirwa mu nzu yagenewe gushyirwamo iyo mibiri. Iyo nzu iri mu rwibutso rwa Jenoside rwa Murambi, kuri ubu imibiri isaga icumi ikaba yaramaze gutunganywa neza.

Gutunganya iyi mibiri binajyanirana no kuyitegereza bihagije ndetse no kuyipima, bituma hamenyekana imyaka, indeshyo n’igitsina bya nyir’umubiri igihe yicwaga.

Muhoza agira ati “Ku masanduku arimo umubiri haba handitseho igitsina, indeshyo n’imyaka bya nyiri umubiri ndetse n’uburyo yishwemo. Urugero ushobora kubona umugabo w’imyaka 55, wareshyaga na metero 1 na 80, batemye akaguru no mu mutwe.”

Akomeza agira ati “Ibyo iyo ubisomye biguha ishusho y’umugabo ukuze birukankanye bamutema akaguru, amaze kugwa bamutema no mu mutwe. Urumva ibyo bituma wumva neza uko Jenoside yagenze uhereye ku mibiri. Ibi bihuza n’uko iriya mibiri ivuga kurusha uko bakubwira ngo baraje bica abantu ahangaha.”

Icyagombaga kuba ikigo cy'imyuga ubu cyahindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi
Icyagombaga kuba ikigo cy’imyuga ubu cyahindutse urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi

Prof. Klaus Putschel, Umuyobozi w’Ikigo cyo muri Kaminuza ya Hamburg mu Budage cyaturutsemo abari gufatanya n’aba CNLG mu kubungabunga iyi mibiri, avuga ko uku kubungabunga imibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yo mu 1994, ari ikimenyetso cy’isomo abantu bakuye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko ari n’uburyo bwo gutuma abanyamahoro bishwe bazira ubusa batibagirana.

Kuri we kandi, ngo imibiri ivuga kurusha ibindi byose. Ati “Imibiri y’abapfuye itwemeza uko ba nyirayo bapfuye kurusha uko twabisobanurirwa mu magambo. Witegereje imibiri y’abapfuye ushobora kumenya by’ukuri uko byagenze ba nyirayo bapfa.”

I Murambi hari imibiri ibarirwa muri 850 y’Abatutsi bahiciwe mu gihe cya Jenoside yagiye ibungabungwa hifashishijwe ishwagara. Ibizava mu kubungabunga iyi mibiri 20 yahereweho, bizatanga umurongo ku bizakorwa mu kubungabunga n’indi mibiri.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka