Ibicanwa n’ibinyabiziga byangiza umwuka, bigatera impfu nyinshi

Minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze, Vincent Biruta, ndetse na Eng. Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo REMA gishinzwe kubungabunga Ibidukikije, kuri uyu wa 22 Gicurasi 2019, bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru ku iyangirika ry’umwuka mu Rwanda, abo bayobozi basobanura ko riterwa na bimwe mu bikoresho bisohora umwuka uhumanye.

Muri iyo nama hagaragajwe ko mu cyaro ndetse no mu mujyi hari ibikoresho bihumanya umwuka abantu bahumeka. Nko mu Mujyi wa Kigali hagaragara ubucucike bw’imodoka zisohora imyuka ihumanya umwuka abantu bahumeka, mu gihe mu cyaro hagaragara abatwika amashyamba, abatekesha inkwi, amakara, n’ibindi.

Eng. Coletha Ruhamya, Umuyobozi Mukuru wa REMA, yavuze ko buri wese afite uruhare mu kurinda umwuka, cyane cyane ku bikoresho byo mu gikoni, hibandwa mu kugura ibifasha abantu kugabanya imyuka mibi nka gaz.

Yagize ati “Muzi ko peteroli yongera iyangirika ry’ikirere! Tugenda kandi tubona mu duce dutandukanye tw’Igihugu aho ibikoresho birimo ibyo mu rugo cyane cyane ahataragera umuriro, bagicana udutadowa dukoresha peteroli. Yaba ibyo ducana nk’ amakara ndetse n’inkwi, ibyo byose ni ibyangiza umwuka duhumeka. Iriya myotsi yose ivamo, igenda ikwirakwira mu kirere, bigatuma wowe ubihumeka, bikaba byatera indwara z’ubuhumekero. Icyiza rero ni ugukangurira abantu gukoresha gaz kuko idufasha kugira ngo tugabanye ya myuka mibi.”

Minisitiri ushinzwe Ibidukikije, Vincent Biruta ,yavuze ko ihumana ry’umwuka abantu bahumeka ari intandaro y’impfu nyinshi ziboneka ku isi, aho 91% bicwa n’umwuka wanduye baboneka mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane cyane, hakaba higanjemo abagore n’abana biturutse ku bicanwa bakoresha bateka cyangwa bashaka urumuri,bigatera imfu nyinshi .

Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bidukikije igaragaza ko abantu bagera kuri miliyoni esheshatu n’igice (6.5) ari bo bapfa buri mwaka bazize indwara ziterwa n’ihumana ry’ikirere. Muri bo, abagera kuri miliyoni eshatu n’ibihumbi Magana inani (3,800,000) bahitanwa no guhumeka umwuka wanduye wo mu nzu, cyane cyane ukomoka ku bicanwa, cyangwa se uburyo bakoresha ngo babone urumuri. Minisitiri Biruta yasobanuye ko abantu 91% by’abatuye isi bahumeka umwuka wanduye cyane, biganje mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Hagarutswe kandi ku bucucike bw’ibinyabiziga bugaragara cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho usanga huzuye imodoka na moto nyinshi zisohora umwuka wangiza ikirere, hagaragazwa kandi n’ingamba zigiye gufatwa mu kubigabanya.

Minisitiri Biruta yagize ati “Iyo urebye ibinyabiziga bigaragara mu Mujyi wa Kigali, usanga bifite ubucucike bukabije,ndetse n’imyuka yangiza ikirere ikiyongera. Mu kureba rero icyagabanya imyotsi iva mu binyabiziga hakoreshwa uburyo butandukanye, harimo gusuzuma ibipimo ngenderwaho ku binyabiziga, ndetse n’uburyo byagabanuka mu muhanda, harimo kuzana za modoka nini zishobora gutwara abantu benshi, no kubaka ibikorwa remezo nk’imihanda, dufatanyije n’abafatanyabikorwa, hari moto zaje zikoresha amashanyarazi. Ikindi navuga kuri ziriya modoka ni uko twatangiye inyigo yo gushaka za modoka zikoresha amashanyarazi.”

Mu kurwanya iyangirika ry’umwuka ,hatangwa inama yo gukoresha ibikoresho bidasohora umwuka wangiza ikirere, birimo gaz mu guteka nk’igikoresho kigabanya ihumanya ry’ikirere. Kugeza ubu 80% by’Abanyarwanda bakoresha inkwi naho 16% bagakoresha amakara. Ni mugihe raporo ivuga ku ikoreshwa rya gaz mu Rwanda igaragaza ko kuva muri 2016 kugeza ubu abakoresha gaz mu Rwanda bikubye inshuro eshatu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka