Intumwa za Leta ya Congo ziri mu Rwanda kuva tariki 20/06/2013 aho zaje kuganira na Leta y’u Rwanda ndetse n’ishami ry’umuryango w’Abibumbye ku gikorwa cyo guca ubuhunzi ku Banyarwanda bari mu gihugu cya RDC hamwe no kuganira ku kibazo cy’impunzi z’Abanyecongo ziri muri Rwanda.
Ikipe y’u Rwanda y’umukino wa Volleyball mu batarengeje imyaka 19, yatsinzwe amaseti 3-0 n’ikipe yitwa Bahcaleivler yo muri Turukiya, aho ikomeje gukorera imyitozo yitegura kwerekeza mu gikombe cy’isi muri Mexique.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, ikipe y’igihugu ya Espagne yanyagiye ikipe y’igihugu ya Tahiti ibitego 10-0 mu mikino y’igikombe mpuzamigabane (FIFA Confederations Cup) kirimo kubera muri Brazil.
Nyuma yuko umucungamutungo wa ES Mutendeli, Habinshuti Cassien, aburiwe irengero kuva tariki 09/05/2013 ubwo yasabwaga gusobanura ideni rya miliyoni 79 ryari rimaze kuvumburwa muri iki kigo, yafatiwe mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi INATEK tariki 18/06/2013.
Vedaste Ntirusekanwa wo mu mudugudu wa Mataba, akagari ka Mwendo mu murenge wa Mukura mu karere ka Rutsiro yasabye umugore we imbabazi mu ruhame amusezeranya ko atazongera kumuca inyuma.
Abanyamuryango ba AVEGA Agahozo mu karere ka Kirehe bagabiye inka eshanu abapfakazi ba Jenoside bo mu karere ka Kamonyi. Izi nka zatanzwe mu rwego rwo korozanya, kugirango abanyamuryango barusheho kwihesha agaciro no kwigira.
Kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013, akarere ka Rulindo kasinye amasezerano y’ubufatanye n’ikigo Haute Ecole Provinciale de Hainaut - Condorcet cyo mu gihugu cy’u Bubiligi. Aya masezerano ajyanye n’ubuhinzi, ubworozi n’uburezi.
Umuyobozi w’ikigo cy’i Wawa, Niyongabo Nicolas, atangaza ko urubyiruko rwajyanwe i Wawa bwa mbere babaga bafatiwe mu nzererezi n’abakoresha ibiyobyabwenge ariko abajyanwayo ubu bazanwa n’ababyeyi kubera uburere bubi bagaragaza ndetse no gukoresha ibiyobyabwenge.
Umunyamabanga w’umuryango w’abibumbye Ban Ki-Moon hamwe n’umuyobozi w’Afurika yunze ubumwe Nkosazana Dlamini-Zuma bemeje ko Joseph Mutaboba ahagararira iyo miryango yombi mu ntara ya Darfur mu gihugu cya Sudani ndetse akaba umujyanama mu bikorwa by’umuryango w’abibumbye bibera Darfur (UNAMID).
Mu karere ka Gicumbi hafunguwe imashini yitwa Vigen massage ifasha abantu kugorora ingingo n’imitsi igashyira imyungu ngugu mu mubiri ndetse igatuma amaraso atembera neza mu mubiri.
Urubanza Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aregwamo ibyaha by’ubwicanyi bwakurikiye amatora y’umukuru w’igihugu yabaye mu mwaka w’2007 rwagombaga kuba muri Nyakanga uyu mwaka rwashyizwe mu Gushyingo kugira ngo ashobore kurushaho kwitegura.
Ikipe ya Rayon Sport ihagarariye u Rwanda mu irushanwa CECAFA Kagame Cup ririmo kubera muri Sudani y’Epfo, yabonye inota rimwe mu mukino wayo wa mbere yakinnye na Electric Sports yo muri Chad ku wa kane tariki 20/06/2013.
Ku nshuro ya mbere, abana batandatu bashinjwa kuba aribo batwitse ishuri ryisumbuye rya Byimana (Ecole des Sciences Byimana) bagejejwe imbere y’ubutabera mu rukiko rwisumbuye rwa Muhanga tariki 20/06/2013.
Abatwara abagenzi mu imodoka ntoya (taxi-voiture) bo mu murenge wa Bugarama bari bamaze iminsi bahomba kubera bagenzi babo bagura imodoka bakazambika purake z’u Burundi kandi ari Abanyarwanda kubera gukwepa imisoro.
Hari Abanyarwanda bakunze gufatirwa i Bukavu no mu nkambi ya Nyagatare barigize impunzi kubera impamvu zitazwi kuko ngo baba baratahutse kera kandi n’amazina yabo bakayasanga muri za mudasobwa cyane cyane muri HCR yo muri Congo.
Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’impunzi wabaye taliki 20/06/2013, impunzi ziri mu kigo cya Nkamira zirasaba ko zashakirwa akantu hitaruye zigashobora kwisanzura kuko aho ziri hatajyanye n’umubare w’abawurimo.
Ubwo hatangiraga urugendo rugamije kugaragaza ubwiza nyaburanga bw’igihugu buboneka mu bice bitandukanye byo mu Majyaruguru, urugendo ruri gukorwa rubanziriza igikorwa cyo kwita izina, ngo rwashimishije abarwitabiriye, bageze ku biyaga bya Burera na Ruhondo biba akarusho.
Dj Adams nyuma yo kuregwa icyaha cyo gusambanya no gutera inda umwana w’umukobwa wari utaruzuza imyaka 18 akajyanwa mu nkiko mu mpera z’umwaka wa 2011 yagizwe umwere.
Umunyamabanga wa Leta mu Bwongereza ushinzwe iterambere, Justine Greening, yashimye uburyo u Rwanda rukoresha neza inkunga ruhabwa, akaba yemereye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, gukomeza ubufasha igihugu cye kigenera u Rwanda, mu rwego mu kuzamura ubukungu n’imibereho myiza by’abaturage.
Habiyakare Jean de Dieu ukomoka mu Kagali ka Taba, Umurenge wa Gashenyi ho mu Karere ka Gakenke yagize ibyago bwo kumugara biturutse ku mpanuka y’umuhanda wa Kigali-Musanze wamuridukanye mu ntangiriro za Gicurasi z’uyu mwaka.
Mu rubanza rwa mbere rwa Jenoside rubereye mu gihugu cya Suede rwasomwe kuri uyu wa Kane tariki 20/06/2013 Stanislas Mbanenande w’imyaka 54 yahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyaha bihonyora amategeko mpuzamahanga maze akatirwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose.
Akarere ka Nyagatare ngo gahangayikishijwe cyane n’ikibazo cy’uko nta buruhukiro (morgue) buri mu bitaro by’ako karere kandi aka karere gakunze gupfusha abantu batagakomokamo.
Ubushakashatsi bwakozwe kuva Jenoside yakorewe Abatutsi yarangira burerekana ko Abatutsi baguye mu bitaro bya Kabgayi byo mu karere ka Muhanga bagera kuri 31.
Kuva mu mwaka wa 2005 gahunda yo gusaranganya umutungo uva mu bukerarugendo itangiye, aho ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) kimaze gutanga amafaranga miliyali imwe na miliyoni 650 mu makoperative y’abaturage baturiye amapariki.
Umuyobozi w’akarere ka Rutsiro, Byukusenge Gaspard, yagiranye inama n’abikorera bo mu karere ka Rutsiro tariki 19/06/2013 abasobanurira bimwe mu bikorwa byo gushoramo imari haba mu buhinzi, ubworozi, ubucuruzi, ubukerarugendo n’ibindi.
Ku mugoroba wa tariki 19/06/2013 ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwari mu muhango wo kwibuka abahoze ari abakozi b’amakomini yahujwe akaba akarere ka Nyanza bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Mu gihe mu mujyi wa Kibungo hakorwa imikwabu itandukanye inzererezi zigafatwa, abatuye uyu mujyi baravuga ko igituma izi nzerezi zidacika aruko zongera zikarekurwa zitabanje kugororwa.
U Rwanda rurifuza ko ibihugu byo mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), byagira uburyo bumwe bwo guha ubutabera abaturage batuye muri ibi bihugu. Ibi u Rwanda rubihera ko hari aho usanga abagore n’abana bagikangamizwa.
Ishyaka rya Gisosiyalisiti rirengera Abakozi mu Rwanda (PSR) ryatangaje gahunda nshya rigomba kugenderaho mu matora, ndetse no mu myaka itanu iri imbere, aho rivuga ko rizaharanira ko hashyirwaho urukiko rw’umurimo rwihariye.
Bamwe mu bimuwe mu bice bishobora kubateza impanuka baratangaza ko bamaze kumenya akamaro ko kuba baravuye muri ibyo bice bashoboraga gusigamo ubuzima. Bagakangurira bagenzi babo gushirika ubwoba nabo bagatera iyo ntambwe.
Umunyarwanda Rudahunga Emmanuel ni we wabaye uwa mbere mu gace ka mbere k’isiganwa ry’amagare ryo kuzenguruka Congo ryatangiye ku wa gatatu tariki 19/06/2013.
Abashoramari mu kubaka ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba bo mu gihugu cya Isaraheli bemereye Perezida Kagame ko bagiye kubaka mu Rwanda ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba zigera kuri Mega Watts umunani n’igice (MW 8,5).
Kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013, mu murenge wa Buruhukiro mu karere ka Nyamagabe hatashywe ku mugaragaro uruganda ruciriritse rukora Kawunga ndetse rukanatunganya amafu anyuranye rwa koperative Twisungane yagezweho ku nkunga ya RDB.
Umunyamabanga mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye, yagaye cyane ibihugu byakuye amakipe yabyo mu irushanwa ry’igikombe cya ‘CECAFA Kagame Cup’ cy’uyu mwaka, avuga ko babangamiye cyane imigendekere myiza y’irushanwa.
Inama y’igihugu y’abagore mu karere ka Musanze, kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013 yibutse ku nshuro ya mbere abana n’abagore bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, Olivier Ndatimana, uzwi nka Papa Hero ni umuhanzi ubarizwa mu itorero rya ADEPR-Matyazo mu karere ka Huye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi, tariki 19/06/2013, bwatashye bimwe mu bikorwa byagezweho mu mihigo ya 2012-2013 mu mirenge ya Bwishyura na Murambi. Ibikorwa byatashywe byose bifite agaciro kari hejuru y’amafaranga miliyoni 500.
Umunyamkuru kuri City Radio, Aboubakar Adams uzwi ku izina rya Dj Adams kuri uyu wa kane tariki 20/06/2013 arasomerwa urubanza amaze igihe aburana.
Gutunganya ahantu habera umuhango wo Kwita Izina ndetse n’indi mirimo ijyanye n’imyiteguro biha akazi abaturage benshi kuburyo bamwe bamaze kwikenura bagura amatungo abandi bakarihira abana amashuri babikesheje amafaranga bavana muri iyo mirimo.
Ikipe ya Musanze FC, mu rwego rwo kwiyubaka yitegura shampiyona itaha, yamaze kugura abakinnyi batatu bashya, ndetse ngo ikaba iri hafi no kongeramo abandi batatu kuko ibiganiro iyo kipe irimo kugirana nabo bigeze kure.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko “Abarembetsi” baza ku isonga mu bintu biteza umutekano muke muri ako karere kuburyo n’abaturage bo muri ako karere babatinya kuko baba bazi ko babagirira nabi.
Nyuma y’aho Leta ishyiriyeho gahunda y’uburezi kuri buri wese, abafite ubumuga barashimira iyi gahunda bakavuga ko ubu abamugaye nabo batagihezwa mu burezi.
Umuryango w’abagore b’abakirisitu (YWCA) ubifashijwemo n’ikigo cy’igihugu cyita ku buhinzi (RAB) beretse abahinzi bo mu karere ka Muhanga na Kamonyi uburyo bashobora gutubura imbuto y’ibijumba ku buryo bwihuse kandi bworoshye.
APR FC, imwe mu makipe ahagarariye u Rwanda muri ‘CECAFA Kagame Cup’ y’uyu mwaka, yatsinze Elman yo muri Somalia igitego 1-0 mu mukino wayo wa mbere wabereye mu mujyi wa Kadugl mu ntara ya Darfur muri Soudan kuri uyu wa gatatu tariki 19/06/2013.
Umuhanzi Ngarambe Victoire uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ellion Victory, avuga ko itangazamakuru ryo mu Rwanda rirangwa n’amarangamatima aho rizamura bamwe mu bahinzi batanafite ubuhanga, abandi bagahera hasi.
Abinyujije ku rubuga rwa Facebook, Anita Pendo yagize ati : «Beef hari igihe yinjiza cash mu bindi bihugu ubu ndimo ndibaza niba izo mbona mu bahanzi bacu muri iyi minsi niba zituma bunguka!»
Nyuma yo kubona impano zitandukanye zagaragajwe n’intore ziri ku rugerero mu Karere ka Gatsibo, ubuyobozi buratangaza ko iki ari icyiciro gikwiye kwitabwaho hashingiwe ku musanzu w’uru rubyiruko mu iterambere ry’Akarere n’igihugu.
Mu gihugu cya Mexique haravugwa injangwe iri kwiyamamariza kuyobora umujyi wa Jalapa kandi ngo yamaze kugira abayoboke bavuga ko bazayitora kuruta benshi mu bakandida, ndetse ngo irarusha abayoboke n’uwari asanzwe ayobora umujyi wa Jalapa.
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Kenya mu mutwe wa Sena ategerejwe kugera mu Rwanda tariki 20/06/2013 mu ruzinduko azamaramo iminsi itanu areba iterambere u Rwanda rugezeho mu nzego zinyuranye, akazanitabira imihango yo kwita izina ingagi zo mu birunga tariki 22/06/2013.
Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, François Kanimba, arashima uko gahunda ya Hanga Umurimo ihagaze mu karere ka Nyamagabe, uburyo inzego zitandukanye zayigize izayo ndetse n’uko yatangiye gufasha abayigannye.