Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane y’u Rwanda, irashima uruhare rw’abatwara amagare batabigize umwuga bazenguruka ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (Great Africa Cycling Safari), mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha ibikorwa by’uyu Muryango.
Perezida wa Kenya, Dr William Ruto, yagize Dr Peter Mutuku Mathuki wari Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) kuba Ambasaderi wa Kenya mu Burusiya.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye Inteko Rusange ya Gatanu y’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EALA.
U Rwanda rwahawe inshingano zo kuyobora umutwe w’Ingabo zihora ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (EASF) mu nama yabereye i Nairobi muri Kenya, yahuje ba Minisitiri b’Ingabo bo mu bihugu byo muri aka Karere.
Ubuyobozi bw’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), wasabye ibihugu binyamuryango kuzirikana ko impamvu shingiro yawo ari ugushyira imbere ubufatanye bugamije guteza imbere inyungu rusange n’imibereho myiza y’abaturage b’uyu muryango.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yitabiriye inama ya 44 y’Abaminisitiri ba EAC i Arusha, muri Tanzania.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, umutwe w’Abadepite, Hon. Mukabalisa Donatille, yitabiriye inama ya 16 ya Biro y’abahagarariye Inteko zishinga Amategeko mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA).
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, Musalia Mudavadi.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, ku wa Kabiri tariki ya 30 Gicurasi 2023 yageze i Bujumbura mu Burundi, aho yitabiriye Inama ya 21 idasanzwe y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Inama y’Abakuru b’Ibihugu birindwi bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yategetse impande zose zishyamiranye mu Burasirazuba bwa Congo (DRC), guhagarika imirwano byihuse hagatangira ibiganiro.
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama ibera mu Burundi kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 4 Gashyantare 2023 ihuje Abakuru b’Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) biga ku mutekano muke urangwa mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamabanga Mukuru Wungirije ushinzwe Imiyoborere n’Imari mu Muryango w’Ibihugu bya Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Bazivamo Christophe, yateguriwe ibirori byo kumusezeraho no kumushimira akazi yakoze, dore ko muri uku kwezi kwa cyenda azasoza manda ye.
Repubulika ya Demokarasi ya Congo (RDC) yamaze kwinjizwa mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) bidasubirwaho, nyuma yo kuzuza ibyo yasabwaga byose. Mu gikorwa cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2022, Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga wa RDC, Christophe Lutundula Apala, yashyikirije umunyamabanga mukuru wa (…)
Inama yahuje abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EAC, yabereye i Nairobi muri Kenya kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yigaga ku bibazo by’umutekano, yemeje umwanzuro wo kohereza ingabo zihuriweho mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022, yageze muri Kenya yakirwa na mugenzi we Uhuru Kenyatta, aho yitabiriye Inama yiga ku bibazo by’umutekano iri kubera i Nairobi muri Kenya.
Abakuru b’Ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, basabye imitwe yitwaje intwaro yose yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) gushyira intwaro hasi, bitabaye ibyo ikagabwaho ibitero n’ingabo z’Akarere kose.
Inama y’Abaminisitiri b’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yemeje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DR Congo) yinjira muri uyu muryango. Icyemezo kije gikurikira imishyikirano yabaye hagati ya EAC na DRC kuva tariki 15 kugeza 24 Mutarama 2022 i Nairobi.
Umuryango uhuza ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wifatanyije n’Abanyatanzaniya bagize ibyago byo kubura Perezida w’Igihugu cyabo, Dr John Pombe Magufuli, witabye Imana azize indwara y’umutima nk’uko ubuyobozi bw’icyo gihugu bwabitangaje. Ku mugoroba wo ku wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2021 nibwo Visi Perezida wa (…)
Inteko isanzwe ya 21 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba(EAC), yayobowe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021, yasimbuje ubuyobozi bw’uyu muryango, bukaba bwahawe igihugu cya Kenya.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame akaba ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Gashyantare 2021 yayoboye inama ya 21 isanzwe y’abakuru b’ibihugu bigize uyu muryango.
Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba (EAC) bumvikanye ku cyemezo cyo gushyira utwuma mu makamyo yikorera imizigo yambukiranya imipika, tugaragaza aho imodaka iherereye (trackers) mu rwego rwo gufasha gukumira icyorezo cya covid-19.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yitabiriye inama yahuriyemo n’abandi bakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, ikaba igamije kwiga ku buryo bwo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 muri aka karere.
Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) byumvikanye ku buryo bwo gupima icyorezo cya Covid-19, bigendeye ku byemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) kugira ngo bikorwe mu buryo bwiza.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye ku wa mbere tariki 27 Mata 2020, Perezida Kagame yagize icyo avuga ku bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (East African Community - EAC) mu rugamba rwo kurwanya COVID-19.
Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC) watangaje ko usubitse inama ya 21 y’abakuru b’ibihugu yari iteganyijwe mu minsi iri imbere, ndetse n’ibindi bikorwa byose by’uwo muryango byagombaga guhuriramo abantu benshi bikaba bihagaze.
Igihugu cya Tanzania cyabaye icya mbere mu gushyigikira ubusabe bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo bwo kwinjira mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC).
Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yandikiye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ari na we uyoboye umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ibaruwa isaba kwemerera Congo kuba umunyamuryango wa EAC.
U Rwanda rugiye kohereza abasirikare 150 mu myitozo yateguwe n’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, izabera muri Tanzania mu gihe cy’ibyumweru bibiri.
Abadepite b’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) bemeza ko hari ibihugu by’uyu muryango bigikoresha amategeko yabyo bikabangamira ubuhahirane.
Depite Martin Ngoga uhagarariye u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EALA), yatorewe kuyobora iyo nteko.