Bigarasha! Ukuri gukomeje guca mu ziko, nako mu matwi yanyu
Abanyarwanda bubaha umuriro, baranawutinya kuko bazi ukuntu ubushye bubabaza, ariko bazi ikintu kimwe rukumbi kidashobora gukangwa n’umuriro; ukuri.

Ni yo mpamvu baca umugani ngo ‘ukuri guca mu ziko ntigushye’, bishatse kuvuga ko nta kintu na kimwe wakora ngo uvaneho ukuri, ukuzinzike kugeza aho gutsindwa buheriheri.
Ukuri kumaze iminsi kuvugwa, bamwe bakakwirengagiza, ariko kwakomeje guca mu ziko, kandi kukavamo kuryana kurushaho.
Uyu munsi, ukuri gukomeje kwinyurira mu muriro w’itanura ryaka, kugatambuka kukagera hakurya nta kibazo na kimwe.
By’umwihariko, hari ab’iwacu bari guhura n’uko kuri kukiva mu muriro, kukaza kuryana cvane mu matwi yabo. Ni abantu bagiye imahanga ku mpamvu zitandukanye ariko babizi neza ko u Rwanda rutabababereye kubera ibyo barukoreye cyangwa imigambi mibisha barufitiye.
Barimo abahemukiye u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abarenga miliyoni mu 1994, bagira uruhare mu kuyitegura, ndetse banayishyira mu bikorwa.
Inkiko zabaciriye imanza, ariko bagira amahirwe bagwa mu biganza by’abacamanza batiyumvisha ubukana bwa Jenoside, batumvise amarira y’impinja, abagore, abana n’abakuru hagati ya Mata na Nyakanga 1994, cyangwa se banze kumva inkuru y’itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa bya Jenoside.
Aba bacamanza b’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda I Arusha muri Tanzaniya, bafashe abantu bamwe babagira abere, ariko u Rwanda rurababwira ruti nyabuneka agahinda u Rwanda rurimo, rwagatewe n’abo bagabo/abagore, nimubaryoze ibyaha bakoze, urukiko rwirebesha I Nyanza, rukomeza kwirira amadolari.
Hageze igihe bamwe muri abo barangiza igihano cy’imyaka ibarirwa ku mitwe y’intoki, abandi nabo bagizwe abere babona igihugu kimwe rukumbi cyemera kubakira.
Muri abo, harimo abagabo cumi n’umwe, boherejwe mu gihugu cya Niger, bahageze bakomeza kwidoga bavumira igihugu cyababyaye ku gahera, ariko u Rwanda rurakomeza rubwira amahanga ruti “ariko mucumbikiye abantu babi”, ubwo Niger na yo ikomeza kumva ayo makuru.
Ejobundi kizigenza muri aba, izina rye Protais Zigiranyirazo, akaba umuvandimwe wa Agata Kanziga, umugore w’uwahoze ari Perezida wa Repuburika Juvenal Habayrimana arapfa, agwa muri Niger.
Umuryango wateguye kumushyingura nk’uko bisanzwe ku muntu wese uvuye muri ubu buzima, maze bahitamo kumushyingura mu Bufaransa aho bene wabo benshi baherereye, kugira ngo bamuherekeze, bamusezereho bwa nyuma.

Umurambo wa Zigiranyirazo wiswe Monsieur Z, wagejejwe I Burayi mu ntangiriro za Kanama, maze basaba kujya gushyingura mu irimbi ry’ahitwa Orleans, aho mushiki we yahungiye nyuma y’ikurwaho ry’ubutegetsi umuryango we wakoresheje nabi ugatsemba imbaga y’inzirakarengane z’Abatutsi.
Bamaze gusaba uruhushya rwo gushyingura nyakwigendera, Meya wa Orleans yarababwiye ati “murabizi? Ntabwo twabemerera gushyingura mu irimbi rusange rya Orleans, kuko byateza akaduruvayo muri uyu mujyi.”
Yongeyeho ati “si n’ibyo gusa. Gushyingura hano umuntu wagize uruhare muri Jenoside byazatuma abantu bapfobya Jenoside bafata iyo mva bakayigira ahantu habo, bakajya baza kwishongora bayikikije, ari nako bashinyagurira abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi.”
Mu bacamanza ba Arusha, nta n’umwe wari warigeze yemera kumva ukuri kw’agahinda Monsieur Z yari ateye abarokotse igihe cyose ataryojwe ibyo yakoze. Nyamara, umuyobozi wa Orleans yabyumvise neza, aravuga ati “n’imva y’uyu muntu ubwayo ni ikibazo aha ngaha. Ntizabura gutera agahinda abarokotse Jenoside, kuko ahari, bene wabo bajya baza no kumwunamira nk’intwari.”
Nta kabuza, mbere y’iki cyemezo cya Meya wa Orleans, Umuryango wa Agata n’uwa Habyarimana bumvaga ko babaye abere, ndetse ko ibyaha bashinjwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi nta na rimwe bazongera kubikurikiranwaho, dore ko na Agata ubwe dosiye ye ngo yarangijwe burundu.
Kwa kuri rero guca mu ziko ntigushye, kwarakomeje kuragenda, guca mu matanura atabarika, kugeze I Orleans kurahagarara, kujya kuri Bosebabireba, kubwira abo mu muryango wa Monsieur Z kuti “ntibishoboka jyewe ndi ukuri, ntabwo ndi urukiko rwa Arusha. Sinacumbikira umwicanyi.”
Umuryango wagiye kurega Meya, ariko inkiko zose zibwira abo kwa Agata Kanziga ziti “ariko se ubwo koko nta n’isoni mugira? Monsieur le Maire a raison.”
Abashinzwe ikanisa rya Kiliziya Gatolika na bo, babwiye umuryango bati “nta kibazo turabaha kiliziya mwisengere, ariko ntabwo tubasomera misa-igitambo cy’Ukarisitiya.”
Iyi nkuru reka nyifungire aha kuko hari umuryango uri kunyura mu bihe bigoye, uababaye.
Andi makuru anyuranye mu muryango wa Habyarimana
Muri iyi minsi, inshuti n’abavandimwe b’umuryango wa Habyarimana ntiborohewe. Ubwo inshuti y’akadasohoka yitwa Filip Reyntjens na yo ejobundi yumvise ibiri kuba, ibirakariramo cyane, ihita ikomereza aho igereje gutuka u Rwanda, iti “ngiye kumurika igitabo kivuga amabi ya FPR Inkotanyi n’umuyobozi wayo(mumbabarire simuvuge ndamwubaha).”

Kwa kuri guca mu ziko ntigushye, kurongera kurahaguruka kuti “dore igihe nakwihorereye, sinakwihanganira ko ukomeza gusebanya.” Uko ni ko Kaminuza yashakaga kumurikiramo igitabo cye yamushwishurije ko idashobora kumuha ijambo.
Mu gihe tukivuga ibi ariko, hari undi muntu wa hafi wo mu muryango, uwo ni Felicien Kabuga, umuherwe wahanye inka n’abageni n’umuryango wa Habyarimana.
Na we nyuma yo kumara igihe kinini yihisha ubutabera, yageze aho arasaza, ariko aza gufatwa ubutabera bumubwira ko icyaha cya Jenoside cyo kidasaza. Abacamanza baraje bati “niko ye! Ibyo ubushinjacyaha bukurega urabyemera? na we ati “reka da! Abatutsi bari inshuti zanjye, najyaga mbakopa ibicuruzwa baje kurangura iwanjye. Ubwo se nari kwica abakiriya banjye?”
Kabuga rero, mu rubanza rwe yashatse abavoka beza, beza koko, maze urubanza barujyamo, bemeza urukiko ko Kabuga nta bushobozi afite bwo kuburana, kuko icyo umubajije umara kukivuga yibagiwe.”
Aha rero, rwa rukiko n’ubundi rwamenyereye ‘kweza’ rwahise ruvuga ruti “yooo! Basi nta kundi ubwo ntiyaburana.”
Ubwo rero, Kabuga yamaze gutsinda atyo, abwira urukiko ati “mundekure rero murabona ko ndi umwere.”
Bati “tubwire! Urifuza ko twakohereza mu kihe gihugu se musaza?”

Yabahaye urutonde, ntekereza ko rurimo n’Ubufaransa aho yafatiwe, maze urukiko rujya muri buri gihugu cyose umuherwe shaka gusorezamo ubuzima bwe, rurabaza ruti “yemwe aba hano! Kabuga arashaka kubabera umushyitsi. Tumuboherereze?”
Nyamara, aho bakomanze hose baravuze bati “Shwi da! Uwo muntu afite ibiganza byanduye mwareba ahandi mumujyana.”
Byageze n’aho babaza Ubuholandi aho afungiye bati “uyu musaza rero tugiye kumwohereza mu buzima busanzwe kuko ni umwere, nimumwakire.” Ubuholandi nabwo buti “reka rero nkubwire nyakubahwa Urukiko! Hano twamuhaye icumbi kuko ari mu rukiko nta kundi byagenda. Nasohoka muri iyi gereza yanyu, nukuri mwiyeranje murebe ahandi mumujyana.”
Kugeza uyu munsi, u Rwanda ni cyo gihugu rukumbi ku isi cyavuze kiti “none se ko ari uwacu! Nimumuzane.” Urukiko ruti “none se ko arwaye?” U Rwanda ruti “tuzamuvuza nta kibazo.”
Wa kuri we, uri mwiza n’ubwo rimwe na rimwe uryana.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|