Musanze: Bibutse isabukuru ya Mandela bakora igikorwa cy’urukundo

Abakozi ba sosiyete zifite inkomoko muri Afrika y’Epfo, bizihije isabukuru y’amavuko ya Nelson Mandela tariki 18/07/2013 basiga irange ku ishuri Groupe Scolaire de Bisate, riherereye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze.

Aya masosiyete ni MTN, Sitasiyo ya Engen na DianFossey Fund yose yahisemo kwizihiza isabukuru y’imyaka 95 ya Nelson Mandela ufatwa nk’intwari y’Afrika y’Epfo n’ubwo ataravamo umwuka kimwe n’izindi ntwari.

Umwe mu Banyafurika yepfo asiga irangi ku ishuri Groupe Scolaire de Bisate.
Umwe mu Banyafurika yepfo asiga irangi ku ishuri Groupe Scolaire de Bisate.

Nkosinathi G.Twala uhagarariye Afurika y’Epfo mu Rwanda, yavuze ko ibikorwa byiza ari kimwe mu bikorwa bikwiye mu gihe abantu bari kwibuka isabukuru ya Mandela.

Ati: “Nubwo ubuzima bwe butifashe neza, ndababwira ko uzaharanira gukora ibyiza aho ava akagera, azaba yibuka Nelson Mandela kuko azaba ari kumwigana”.

Umuyobozi wa Groupe Scolaire Bisate, yashimiye abifuje kubatera inkunga yo gusukura amashuri, yongeraho ko iyo amashuri ameze neza, abayigiramo barushaho kubikorana umurava maze uburezi bukaba buteye imbere.

Abatuye Kinigi nabo baje kwifatanya n'abari kwizihiza isabukuru ya Mandela.
Abatuye Kinigi nabo baje kwifatanya n’abari kwizihiza isabukuru ya Mandela.

Uyu muyobozi kandi yashimiye ikigo DianFossey Fund gikora ubushakashatsi ku ngangi zo mu birunga (mountain Gorillas) ndetse no kuzibungabunga ngo zidacika, cyabubakiye inyubako zikorerwamo n’ishuri Groupe Scolaire Bisate.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Mandela kumwibuka muri iki gihe ari mu bitaro, hakwiye no kubaho kumusengera kuri Nyagasani yaturemye-Bityo bigakorwa muri za Kiriziya, Amatorero n’abantu ku giti cyabo!Imana ikomeze kumuhesha ihirwe ryo kubaho, twese duharanire kuba Intangarugero mu kazi kacu kaburi munsi duteza imbere Igihugu cyacu-twibuka na Nelson Mandela wakomeje guharanira igihugu cye kuburyo yagifungiwe imyaka 27 yose kugeza afunguwe akanacyibera Perezida!

Gatare Peter yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka