Abanyeshuri biga mu ishuri ryisumbuye rya E.S.Gahunga riherereye mu murenge wa Gahunga, mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere kubarinda impanuka bakunze guhura nazo kubera umuhanda wa kaburimbo unyura mu kigo cyabo.
Mu mahugurwa y’iminsi ibiri yitabiriwe n’abayobozi batandukanye bakorera mu karere ka Kirehe bigishijwe ko service nziza atari ugushimira umukiriya gusa, kuko niyo yaba ibyo agusaba bidahari ashobora kugenda yishimye nta kibazo afite bitewe n’uburyo yakiriwe.
Umuhanzi Kizito Mihigo hamwe n’abandi bahanzi batandukanye ku bufatanye na komisiyo y’igihugu y’amatora bakoreye igitaramo mu isoko rya Nyakarambi mu karere ka Kirehe mu rwego rwo gusobanurira abaturage amatora y’abadepite ateganijwe mu kwezi kwa cyenda.
Umukozi wo muri banki yo mu Budage yasinziriye atsikamiye umubare kabiri, maze aho yagombaga kohereza amayero 62,40 ahohereza 222.222.222,22.
Hagumimana Jean Bosco asabira imbabazi gutunda no gucuruza ikiyobyabwenge cy’urumogi, akavuga ko kuva yafatwa amaze kumenya ububi bwacyo kandi agisabira imbabazi.
Abagabo batatu bazwi ku mazina Bernard T., Félicien B. na Jean Bosco U. bagejejwe imbere y’ubushinjacyaha mu gihugu cy’Ubudage kuri uyu wa kabli taliki 11/06/2013 bakurikiranyweho gukorana n’umutwe wa FDLR ushinjwa ibikorwa by’ubwicanyi, gufata abagore ku ngfu no guhungabanya umutekano.
Ubwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda yaganiraga n’abaturage b’akarere ka Musanze kuri uyu wa kabiri tariki 11/06/2013, bamwijeje ko batamutererana mu rugamba rwo kwigira n’iterambere igihugu cyiyemeje, nawe abizeza hamwe n’Abanyarwanda bose muri rusange umutekano usesuye.
Ministeri y’abakozi ba Leta n’umurimo (MIFOTRA), irishimira ko abana bakoreshwa imirimo ivunanye bavuye kuri 11.3% mu mwaka wa 2008, ubu bakaba basigaye gusa ku kigereranyo cya 1.1%.
Ubwo hatangizwaga icyumweru cya Polisi mu karere ka Kirehe, hasobaniwe ko Polisi yihaye inshingano yo gukangurira abantu cyane cyane urubyiruko kwirinda ibisindisha n’ibiyobyabwenge kuko bibangiriza ubuzima.
Umwana w’umuhungu w’imyaka 15 ukomoka mu murenge wa Base ho mu karere ka Rulindo, avuga ko yishe umwana w’umukobwa w’umuturanyi w’iwabo wari afite imyaka itatu.
Mu rwego rwo kubaka ikipe ya Rayon Sport, umutoza wayo Didier Gomez Da Rosa, afite gahunda yo gusezerera abakinnyi batandatu batagaragaje umusaruro mwiza muri shampiyona, akagura abandi 10 bazatuma ikipe ikomera kurushaho.
Igikorwa cyo gutangiza icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi mu karere ka Huye cyaranzwe no gusibura hamwe mu hari ibimenyetso bigaragaza aho abanyamaguru bambukira mu muhanda wa kaburimbo (zebra crossing) unyura rwagati mu mujyi wa Butare.
Kuri uyu wa 11/06/2013 mu gihugu hatangiye icyumweru cyahariwe ibikorwa bya Polisi. Mi mihango yabereye mu mpande zitandukanye z’igihugu hatanzwe ubutumwa bugaragaza inshingano za Polisi n’akamaro zifitiye abaturage.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ibiciro ku masoko mu mijyi byoyongereyeho 2,98 % mu gihe mu cyaro byiyongereyeho 4,85% kuva Gicurasi 2012 kugera Gicurasi 2013.
Binyuze muri gahunda ya Hanga Umuriro, Nkiko Jean De Dieu utuye mu murenge wa Jenda mu karere ka Nyabihu hamwe n’umugore we babashije kubaka Hotel ntoya cyangwa se “Moteli”.
Abahinzi bo mu karere ka Nyagatare barakangurirwa kwitabira ubuhinzi bw’imbuto y’ibishyimbo nshya ikungahaye ku ntungamubiri ndetse igatanga n’umusaruro uhagije ugereranyije n’ibindi bari basanzwe bahinga.
U Rwanda ruritegura kwakira uburyo bugezweho ku isi bwa 4G LTE bukoresha internet yihuta ya mbere ku isi. Bikazashoboka nyuma y’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) gisinyanye amasezerano y’imikoranire n’’ikigo cy’itumanaho cyo muri Koreya y’Epfo (KT).
Patrick Nyamitali arahakana ko atigeze atangaza ko atazongera kuririmba indirimbo z’urukundo nk’uko ayo makuru yari atangiye gukwira hirya no hino.
Abanyarwanda bari mu bikorwa byo kubungabunga amahoro mu mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo taliki 08/06/2013 bifatanyije n’abasirikare ba Sudani mu bikorwa by’umuganda wo kurwanya umwanda no kurinda ibidukikije.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga akaba n’uwungirije Minisitiri w’intebe w’igihugu cy’Ububiligi avuga ko yakiriye neza icyemezo cya Leta y’u Rwanda cyo gufungura konti z’Ambasade z’Ububiligi mu Rwanda zari zimaze amezi 18 zifunzwe.
Mu ruzinduko agirira mu karere ka Musanze kuva tariki 10/06/2013, Perezida Kagame yasoje icyikiro cya mbere cy’inyigisho z’ubuyobozi n’akazi ko mu biro (command and staff course) ku basirikare bakuru mu ishuri rikuru rya gisirikare rya Nyakinama.
Ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Mali zizwi ku izina rya MINUSMA byemejwe ko zizayoborwa n’Umunyarwanda Gen Jean Bosco Kazura, uyu mwanya wifuzwaga cyane n’igihugu cya Tchad.
Tharcisse Karugarama, ucyuye igihe muri Minisiteri y’Ubutabera, aratangaza ko abantu badakwiye kwibaza impamvu yakuwe muri Guverinoma. Yemeza ko impunduka muri Guverinoma ari ibintu bisanzwe iyo umukuru w’igihugu ashaka kongera imbaraga mu buyobozi.
Minisitiri ushinzwe ubuhahirane n’iterambere mu Bubiligi, Jean-Pascal Labille, biteganyijwe ko agera mu Rwanda kuri uyu wakabili taliki 11/06/2013 mu kuvugurura umubano w’u Rwanda n’igihugu cye nubwo cyanze gutora u Rwanda mu kanama k’umuryango w’abibumbye.
Ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba burateganya kugura imodoka ya Kizimyamoto izajya yifashishwa muri iyo ntara igihe habaye impanuka y’inkongi y’umuriro, nk’uko bivugwa n’umuyobozi w’iyo Ntara, Uwamariya Odette.
Abaturage icyenda bari batuye muri zone zishobora kuberamo Ibiza babwiwe ko mu mezi atatu bazaba batashye inzu nshya mu mudugudu ahatateza Ibiza mu murenge wa Kazo.
Abakozi n’abayobozi b’akarere ka Muhanga bamaze kwemerera umukozi w’aka karere ko bazamufasha bakamushakira inzu yo kubamo ku bwo kuko nta bushobozi afite bwo kwiyibonera.
Ministiri w’Intebe, Dr Pierre Damien Habumuremyi, yasabye buri wese utuye u Rwanda, gutunga agatoki ahari amakimbirane mu miryango cyangwa aho yumvise hari ibibazo byabyara ubwicanyi, kuko ngo amabwiriza mashya avuga ko nihagira umuntu wongera kwicwa, abatuye mu mudugudu yapfiriyemo bose bazabibazwa.
Ikipe z’u Rwanda mu mukino wa Beach Volleyball mu bagabo no mu bagore batarengeje imyaka 23, zaviriyemo ku ikubitiro mu gikombe cy’isi, cyegukanywe na Pologne mu bagabo n’Ubudage mu bagore tariki 09/06/2013.
Umunya-Espagne Rafael Nadal yatsinze David Ferrer ku mukino wa nyuma wa Tennis muri French Open bakunze kwitwa ‘Roland Garos’ ku cyumweru tariki 09/06/2013, ahita yandika amateka yo kwegukana iryo rushanwa inshuro nyinshi kurusha abandi.
Ibitaro bikuru bya Kibuye ku cyumweru tariki 09/06/2013 byibutse abahoze ari abakozi ba byo, abarwayi, abarwaza, abakozi b’ibigo nderabuzima n’abandi bo mu miryango yabo barenga 40 bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.
Minisitiri w’Urubyiruko n’Ikoranabunga mu Isakazabumenyi n’Itumanaho, Jean Philbert Nsengimana arasaba urubyiruko guhindura imyumvire no gukorera ku ntego mu kugera ku iterambere rirambye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera burasaba abaturage bo muri ako karere bafite “ibicugutu” cyangwa “ibitogotogo” bikoze mu biti ko barekera aho kubigendaho kugira ngo birinde impanuka bibatera.
Impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Daihatsu yabereye mu murenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke tariki 09/06/2013 yakomerekeyemo abantu batandatu bahise bajyanwa ku Bitaro bya Bushenge.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa mbere tariki 10/06/2013 yatangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu karere ka Musanze.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Ntawukuriryayo Jean Damascene, yatangaje ko ikibazo cy’impunzi z’abarundi bagize uruhare muri Jenoside kigiye guhagurikirwa nabo bakaryoza iby’icyo cyaha ndengakamere.
Abajyanama b’ubuzima bo mu mirenge itatu igize akarere ka Nyagatare bahuguwe uburyo bwo gutegura indyo yuzuye bifashishije ibishyimbo nka kimwe mu bihingwa bifite intungamubiri nyinshi.
Nyuma y’iminsi 15 Rayon Sport yegukanye igikombe cya shampiyona, yanegukanye n’igikombe cyo kwibuka abari abakunzi b’umupira w’amaguru bazije Jenoside, itsinze La Jeunesse penaliti 3-1 tariki 08/06/2013.
Uwingabire Donatha w’imyaka 18 ukomoka mu karere ka Nyanza yafatiwe mu karere ka Rusizi ku mugoroba wa tariki 08/06/2013 yibye umwana muto w’imyaka ibiri wo mu rugo yakoragamo i Kigali.
Urunani Basketball Club yo mu Burundi mu rwego rw’abagabo, na Ubumwe Basketball Club yo mu Rwanda mu bagore, nizo zegukanye ibikombe mu irushanwa ryo kwibuka abakunzi ba Baskeball bazize Jenoside yakorwe Abatutsi, ryasojwe tariki 09/06/2013 kuri stade ntoya i Remera.
Abanyeshuri biga muri kaminuza Gaturika y’u Rwanda iri i Save mu karere ka Gisagara baratangaza ko bagifite ikibazo cy’amacumbi adahagije, bakaba bifuza ko hakubakwa andi bityo ahari akareka guhenda.
Iyo uganiriye n’abaturage batuye akarere ka Nyagatare, usanga bamwe bashima bimwe mu bigo bitanga serivisi iwabo mu mirenge, ariko hakaba n’abo usanga batishimira uburyo zitangwa.
Niyonsenga Jean w’imyaka 25 uzwi ku izina rya Gumiriza wo mu mudugudu wa Rubavu, akagari ka Nyamugari mu murenge wa Shangi afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke azira gukubita se inyundo mu mutwe ngo kuko yari yahaye mushiki we umunani.
Muri gahunda yo kurangiza burundu umubare w’abantu bakuru batazi gusoma no kwandika, mu mwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngoma abagera hafi ku 5000 bamaze guhabwa impamyabumenyi nyuma yo kurangiza kwigishwa gusoma no kwandika.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu karere ka Nyamasheke, ku wa gatandatu tariki 08/06/2013 batangiye kwitegura amatora y’Abadepite azaba muri Nzeri 2013.
Tariki 08/06/2013, abaturage bo mu murenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bibutse abantu biciwe muri kiliziya ya Gaturika ya Cyangugu muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize ishyirahamwe ry’abacukuzi b’amabuye y’agaciro mu Rwanda, baratangaza ko gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu karere ka Bugesera bibahaye ingufu zo kurwanya ikibi cyose aho cyava kikagera.
Ikipe y’u Rwanda Amavubi yakuye inota rimwe imbere ya Mali mu mukino wo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’isi, wabereye i Bamako ku cyumweru tariki 09/06/2013.
Abasore babiri biga mu ishuri ry’imyuga n’ubukorikori rya Rukoma, bahisemo kwiga mu ishami ryo gutunganya imisatsi no guca inzara, bitewe n’uko babona ababikora batabura ibiraka kandi bakaba babona mu nzu zitunganya imisatsi y’abagore higanjemo abasore.
Umwana w’imyaka 11 wo mu mudugu wa Badura, akagari ka Kamashangi mu murenge wa Kamembe, yatwitswe amaboko na nyina umubyara witwa Uwizera amuziza ko afite ngeso yo kumwiba.