G.S Sainte Bernadette iritegura isabukuru y’imyaka 75
Mu gihe hasigaye gusa icyumweru kimwe ngo hizihizwe yubire y’imyaka 75 rimaze rikinguye imiryango, ubuyobozi bw’ishuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette buratangaza ko imyiteguro igeze kure kandi ko ibyishimo by’uyu munsi bizaba ukwifatanya n’abarirerewemo.
Iri shuri riherereye mu murenge wa Save ho mu karere ka Gisagara ryafunguye mu mwaka 1938, rishingwa n’ababikira bitwaga Soeurs missionnaire de notre dame d’Afrique, ubu rikaba riyoborwa n’ababikira b’abenebikira kuvana mu mwaka 1976.
Iri shuri ryagiye rigira amazina atandukanye kuvana mu mwaka 1938 ariko riza guhabwa izina rya Groupe Scolaire Sainte Benadette mu mwaka 1993.
Nk’uko abihaye Imana bashinga iri shuri bari bagamije kuzamura uburere bw’umwana w’umukobwa, abakobwa baharerewe kuva mu myaka yashize kugera ubu, bavuga ko uburere bahaherewe bukinahatangirwa bwakunze kubaherekeza mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Abahungu bahize kuva aho iri shuri ritangiriye kwakira abana b’abahungu mu mwaka wa 1982, batangaza ko batahakuye ubumenyi gusa ko ahubwo banahigiye kuba abagabo biyubaha ndetse bakanatozwa gusenga; nk’uko Alphonse Kamana wahize mu mwaka 1995 abitangaza.
Ababyeyi barerera muri iri shuri nabo bavuga ko barifitiye icyizere kuko bashimishwa n’imyitwarire babonana abana babo nyuma yo gufatanya n’iri shuri kurera.

Hizihizwa iyi yubire y’imyaka 75, iri shuri rizongera kwishimira byinshi ryagezeho aho uburezi bwaryo bwagiye buzamuka, haba mu kwaguka hongerwa umubare w’abanyeshuri ndetse no mu bumenyi kuko hagiye havuka n’amashami atandukanye mu gihe ryatangiye rifite ishami ry’inderabarezi gusa.
Umuyobozi w’iri shuri, Soeur Mukandori Immaculée, arongera gusaba abize muri iri iki kigo ko bakwifatanya na barumuna babo bakiririmo kwizihiza iyi yubire kuko ngo nibo banafite byinshi byo kwishimira nk’abaharerewe bakahakurira.
Ati “Byakabaye byiza abaharerewe bose baje tukifatanya kwizihiza iyi yubire kuko ibirori ni ibyabo bose nk’abana b’iri shuri”.
Urwunge rw’amashuri rwitiriwe mutagatifu Berenadeta ruzizihiza yubire y’imyaka 75 tariki 28/07/2013, ruri mu mashuri ari ku isonga mu gutsindisha abana benshi mu karere ka Gisagara, aho mu mwaka ushize wa 2012 ryanahawe igihembo n’akarere mu mashuri amaze gutsindisha abanyeshuri ku kigereranyo 100% inshuro eshatu zikurikirana.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
UBUREZI BWIZA ,ABAYOBOZI BASHYIRA MUGACIRO MUZABIHORANE UBU SIGAYE NDI UMUGABO
KU ISOKO ISUMA UBWENGE, NIHO HATUGEJEJE AHA TUGEZE.
IMANA IHAHE UMUGISHA