Rusizi: Ikamyo yakoze impanuka ikomeye Imana ikinga akaboko
Imodoka y’ikamyo ijyana ibicuruzwa muri Congo yakoze impanuka ikomeye mu murenge wa Gihundwe mu karere ka Rusizi hafi y’inkambi ya Nyagatare tariki 21/07/2013, abari bayirimo babasha kuvamo hakoreshejwe imbaraga ariko ntawahasize ubuzima.

Iyi modoka yavaga muri Uganda yerekeza i Bukavu muri Congo yakoze impanuka mu masaa cyenda z’ijoro, inzego z’umutekano n’abaturage bifashisha imipanga n’amasuka batema ibyuma by’imodoka babasha gukuramo abagabo babiri bakomeretse bahita bjyanwa ku bitaro bya Gihundwe.

Aha habereye iyi mpanuka si ubwa mbere ihabaye kuko imodoka zihora zihagwa. Akenshi ngo biterwa n’abashoferi baba batazi uwo muhanda neza bagera mu ikona rihari bakibeshya ko ari ahantu harambiuye bagahita bahagwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|