Kanye West ngo ashobora guhamwa n’icyaha cyo gushaka kwambura ku ngufu

Umuhanzi Kanye West ashobora guhamwa n’icyaha cyo gushaka kwambura ku ngufu, nyuma y’uko agiranye amakimbirane na gafotozi (photographe) wari urimo kumufotora ku kibuga cy’indege tariki 19/07/2013 maze West akamukubita.

Kanye West w’imyaka 36 ngo yahohoteye gafotozi wari urimo kumuhata ibibazo by’urudaca ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Los Angeles ari kumwe n’umugore we Kim Kardashian baherutse kubyarana umwana wa mbere.

Kanye ngo yasabye uwo gafotozi kumuha amahoro akarekeraho gukomeza kumubaza ibibazo, ariko undi kubera ko yari mu kazi ke k’abanyamakuru yaranze arakomeza amuhata ibibazo, hanyuma Kanye ageze aho ararakara; nk’uko tubikesha ikinyamakuru The Dail Mail.

Kanye West arwana n'umunyamakuru washakaga kumufotora ku kibuga cy'indege.
Kanye West arwana n’umunyamakuru washakaga kumufotora ku kibuga cy’indege.

Ubwo yahise amusumira agira ngo amushikuze camera ye, undi nawe aranga arayigundira. Kanye yarakomeje aramushushubikanya ari nako agenda amuhata ingumi, abonye yanze kurekura camera ye amusunikira hasi mu muhanda.

Ku ruhande hari hari abandi bafotozi barimo gufata amafoto ya Kanye arimo kugundagurana na mugenzi wabo, undi nawe wari urimo gufata amashusho ari kure ahita arembuza umupolisi wa ku kibuga cy’indege amutungira urutoki aho Kanye West yari arimo akubita mugenzi wabo.

Police ariko ngo yahageze Kanye atagihari, ahubwo ihasanga wa mugabo arambaraye hasi mu muhanda bahita bamujyana kwa muganga. Nyiri uguhohoterwa yavuze ko yiteguye kujyana ikirego mu bucamanza.

Igihe Kenye West yarwanaga n'umunyamakuru abandi batabaje Polisi.
Igihe Kenye West yarwanaga n’umunyamakuru abandi batabaje Polisi.

Kanye West ngo asanzwe adakunda ba gafotozi, kuko no mu minsi ishize na none kuri icyo kibuga cy’indege yahagiranye amakimbirane n’umunyamakuru wari urimo kumubaza ibibazo, maze Kanye agashaka kumwambura camera ye.

Aramutse ajyanywe mu bucamanza, Kanye ngo yaburinishwa icyaha cyo gushaka kwambura umuntu utwe ku ngufu, ibyo bita mu cyongereza felony attempted robbery charge.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

kanye waste ararengana uriya mufotographe nawe yari yamurembeje kabisa

manzi kazan yanditse ku itariki ya: 28-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka