Nyabihu: Gukoresha imashini mu buhinzi bifasha mu kubona umusaruro mwiza

Abahinzi bo mu karere ka Nyabihu bitabiriye ikoranabuhanga mu buhinzi bakoresha ihinga ntoya “power tiller” ndetse n’imashini ihura ikanagosora ingano mu rwego rwo gutunganya umusaruro.

Ku birebana n’imashini ihinga ya power tiller, amakoperative y’ubuhinzi akorera mu mirenge irimo amaterasi ndinganire yitabiriye gukoresha iyo mashini cyane ahahingwa ibishyimbo, ibigori ndetse n’ingano.

Imashini ya power tiller ikoreshwa mu buhinzi mu mirenge irimo amaterasi y'indinganire.
Imashini ya power tiller ikoreshwa mu buhinzi mu mirenge irimo amaterasi y’indinganire.

Indi mirenge igizwe n’imisozi miremire kandi y’amakoro ari nayo mpamvu bitakunze ko yahakoreshwa bitewe n’imiterere yayo; nk’uko bitangazwa n’ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu, Nyirimanzi Jean Pierre.

Uretse imashini ihinga, hari n’imashini esheshatu zihura zigatunganya ingano zikoreshwa n’amakoperative ahinga ingano ku buryo zifasha mu gutunganya umusaruro ukaba mwiza, ingano ntizangirike mu mitunganirize yazo.

Imashini zikoreshwa mu guhura no gutunganya ingano.
Imashini zikoreshwa mu guhura no gutunganya ingano.

Ku birebana no gutunganya umusaruro w’ibigori, hari imashini 166 zigenda zitizwa abahinzi b’ibigori hirya no hino ku buryo zibafasha mu guhungura ibigori ku buryo bwiza.

Ushinzwe ubuhinzi mu karere ka Nyabihu avuga ko bitewe n’agaciro k’izi mashini, abahinzi b’ibigori nabo bateganya kwigurira izabo mu bihe biri imbere batagombye gutizwa.

Imashini zihungura ibigori ndetse n'akamashini gafunga imifuka.
Imashini zihungura ibigori ndetse n’akamashini gafunga imifuka.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka