Nyanza: Abaturiye ishuli rya ESN ntibishimiye umwanda uriturukamo

Abaturage batuye munsi y’ishuli ryisumbuye rya ESN ( Ecole des Sciences Louis de Montfort) ryubatse mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza bavuga ko umwanda uriturukamo ubarembeje mu gihe ubuyobozi bw’ikigo bwo buvuga ko ntako butagize ngo bukemure icyo kibazo.

Abo baturage binubira iyo myanda bavuga ko nta rwego na rumwe ry’ubuyobozi bubegereye batatakambiye barusaba ubufasha muri icyo kibazo nyamara ngo bose nta gisubizo kirambye batanze; nk’uko Sezisoni Celestin utuye munsi y’iryo shuli akaba abangamiwe n’uwo mwanda abivuga.

Agira ati: “Yaba mu gihe cy’imvura cyangwa cy’impeshyi ingaruka z’umwanda uturuka muri iri shuli zitugeraho ariko cyane cyane izikomoka ku munuko wo waraturembeje”.

Nk’uko umunyamakuru wa Kigali Today mu karere ka Nyanza yashoboye kubyibonera tariki 23/07/2013 ingo zabo baturage ziri hafi neza yaho umwanda uturuka muri icyo kigo uruhukira byongeye ibyobo bimwe ntibipfundikiye bikaba aribyo biteza abo baturage kugerwaho n’umunuko ukabije.

Ibyobo bidapfundikiye ni ibijyamo imyanda ituruka mu kigo cya ESN Nyanza maze umunuko ukibasira ingo ziri hafi aho.
Ibyobo bidapfundikiye ni ibijyamo imyanda ituruka mu kigo cya ESN Nyanza maze umunuko ukibasira ingo ziri hafi aho.

Usibye abaturage bahaguze amasambu bemera gushinyiriza kubera ko nta kundi babigenza abantu baje gukodesha amazu yaho ngo ntibahamara kabiri kubera ko uwo munuko uhabimura.

Ibyo ba nyir’iri izo nzu zikodeshwa muri ako gace nabyo babifata nk’igihombo gituruka kuri uwo mwanda bikaba aribyo bituma basaba kuhimurwa ngo nibura bagashakirwa ahandi batuzwa niba nta gikozwe.

Ubuyobozi bw’ishuli bwo buvuga ko ntako butagize muri icyo kibazo
Mu gihe bamwe muri abo baturage batuye hafi y’ishuli rya ESN bavuga ko barangaranwe mu gushakira umuti icyo kibazo cy’umwanda uriturukamo, umuyobozi w’ikigo Gumiriza Jean avuga ko nta ko batagize ngo bagabanye ingaruka z’icyo kibazo ariko bikananirana.

Avuga ko ibyobo bibiri bisukwamo iyo myanda byatwikiriwe inshuro zitari nke ariko abaturage ibyo bakoresheje batwikira bakabyiba. Ngo banagerageje no kuhazitira iyo myobo ngo hatazagira umuntu uyigwamo ariko nabwo uruzitiro rwaho rwibwa n’abaturage.

Ibyobo bidapfudikiye hari impungenge ko hari abantu bashobora kubigwamo kuko byegeranye n'ingo z'abaturage.
Ibyobo bidapfudikiye hari impungenge ko hari abantu bashobora kubigwamo kuko byegeranye n’ingo z’abaturage.

Gumiriza Jean umuyobozi w’ikigo cya ESN akomeza avuga ko nabo ubwabo batishimiye guhora bashyirwa mu majwi na bamwe mu baturanyi babo ko babangamiye uburyo bw’imiturire yabo.

Agira ati: “Uwaboneka wese akadukorera inyigo y’uko twakemuramo kiriya kibazo twafatanya n’abaterankunga bacu ariko hakagira icyakorwa”.

Kambayire Appoline, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza yavuze ko ikibazo abo baturage bafitanye n’ishuli rya ESN akizi ariko ngo hari hasabwe ko gikemurwa ndetse bagapfundikira ibyobo byose birimo iyo myanda.

Ubwo yamenyeshwaha ko kugeza na n’ubu hari bimwe mu byobo bidapfundiye ndetse bikaba biri guteza umunuko abaturage bo muri ako gace yavuze ko agiye kwihutira kuhagera ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza n’ubuyobozi bw’iryo shuli bagafatanyiriza hamwe gushaka ibisubizo by’icyo kibazo.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka