Nyamagabe: Hateguwe icyumweru cyo gutaha ibikorwa byagezweho mu mihigo

Kuva tariki 22-28/07/2013 mu karere ka Nyamagabe hazatahwa ibikorwa byagezweho mu mihigo y’umwaka wa 2012-2013, iki cyumweru kigasozwa n’isuzuma ry’imihigo rizakorwa n’itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu.

Bimwe mu bikorwa bizatahwa harimo ikusanyirizo ry’amata n’amatara rusange mu murenge wa Tare, inzu ababyeyi babyariramo ndetse n’ibigo nderabuzima mu mirenge ya Mbazi na Buruhukiro, n’inyubako z’umurenge Sacco mu mirenge itandukanye yari itarazitaha ku mugaragaro.

Hazatahwa kandi ibagiro ryuzuye mu murenge wa Kibirizi, itanura rya kijyambere mu murenge wa Uwinkingi, inyubako z’amashuri zubatswe muri gahunda y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12, amacumbi y’abarimu, n’ibiro by’utugari mu mirenge itandukanye ndetse hanatahwe umuhanda w’amabuye wari uri kubakwa mu murenge wa Gasaka.

Ibiro by'akarere ka Nyamagabe.
Ibiro by’akarere ka Nyamagabe.

Biteganijwe ko tariki 26/07/2013 itsinda riturutse ku rwego rw’igihugu rizaba riri mu karere ka Nyamagabe mu isuzuma ry’uburyo imihigo y’umwaka ushize wa 2012-2013 rikazaba risuzuma amaraporo yakozwe naho kuwa gatandatu tariki 27/07/2013 rikazajya kwirebera bimwe mu bikorwa byari biri mu mihigo.

Nubwo akarere ka Nyamagabe kigeze kumara igihe ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ubu kakaba kari ku mwanya wa 15, kari mu turere tutigeze dusubira inyuma mu manota kuko agenda azamuka buri mwaka. Mu myaka itatu ishize akarere ka Nyamagabe kagize amanota 77 mu mwaka wa mbere, muwa kabiri kagira 84, naho umwaka ushize kakaba karagize 88,5.

Muri uyu mwaka wa 2012-2013 akarere kari kahize muri rusange imihigo 55 imyinshi ikaba ijyanye no kuzamura ubukungu bw’abaturage.

Emmanuel Nshimiyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira ubuyobozi bw’akarere ka Nyamagabe ubushake bufite mu kugateza imbere utabibona nutarazi Gikongoro ya kera.Gusa nashakaga kwibariza ibirebana n’umuriro w’amashanyarazi mu murenge wa CYANIKA ko wanze ukaba agatereranzamba bipfira he?Mu byukuri iyo turebye intera ihari uvuye mu mugi wa NYAMAGABE tukareba ibikorwa-remezo bihari ntitwumva aho bipfira.Mugire akazi keza.

niyodusenga esdras yanditse ku itariki ya: 25-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka