Ububiligi: Umwami Philippe I yasimbuye se Albert ku ngoma

Umwami Philippe I yimitswe nk’umwami w’Ububiligi ku cyumweru tariki 21/07/2013 akaba abaye umwami wa karindwi nyuma y’uko se umubyara Albert yeguye kuri uwo mwanya, mu gihugu kimaze igihe kirekire kirimo amacakubili ashingiye ku ndimi.

Yarahiriye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ububiligi, igizwe n’abadepite b’abafulama bahagarariye miliyoni 6 z’abaturage bavuga Igifulama, ndetse n’abadepite b’Abawalo bavuga igifaransa bahagarariye miliyoni 4,5 z’abaturage.

Umwami Philippe I yagize ati: "Ubutunzi bw’igihugu cyacyu n’inzego z’ubuyobozi bwacu bishingiye ku gufata ibidutandukanya tukabibyaza imbaraga zo kubaka igihugu."

Umuhango wo kwimika Umwami Philippe I wabaye n’umwanya wo gusoza inzibacyuho mu Bubiligi, aho umwami Albert w’imyaka 79 yashyize umukono ku nyandiko isezera ku ngoma y’ubwami nk’umuyobozi mukuru w’igihugu mu buryo bw’umuco.

Umwami Philippe I yimitswe nk'umwami mushya w'Ububiligi.
Umwami Philippe I yimitswe nk’umwami mushya w’Ububiligi.

Umuhango wabereye imbere ya Ministre w’Intebe w’Ububiligi, Elio Di Rupo, ari nawe ufite ubuyobozi bw’igihugu mu rwego rwa politike.

Albert yatangaje iyegura rye hasigaye ibyumweru bitagera kuri bitatu, ku buryo nta mwanya wari uhari wo gutegura ibirori byo kwimika umuhungu we Philippe I ngo bikorwe mu rwego mpuzamahanga, kandi nta bandi bayobozi b’ibwami bo mu bindi bihugu bari bahari.

Ariko kubera ko umuhango wahuriranye n’umunsi mukuru w’Ababiligi, akarasisi k’ingabo ko kari kamaze gutegurwa na mbere.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka