Karongi: Hatashywe ikigo cy’amasomo n’inzu y’abaturage ku ishuli RTSS
Ku ishuli ryisumbuye rya Rubengera ryigisha ubumenyingiro mu kubaza (Rubengera Technical Secondary School) riherereye mu murenge wa Rubengera mu karere ka Karongi hatashywe ikigo cy’amasomo (Center of Study) n’Inzu y’Abaturage (Community Pavilion) tariki 21/07/2013.
Ibyo bikorwa byombi bifite agaciro karenga amafaranga miliyoni 300 utabariyemo imirimo y’amaboko byatashywe ku mugaragaro n’Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubumenyingiro muri Ministeri y’Uburezi, Nsengiyumva Albert, ari kumwe n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard n’intumwa z’imiryango nterankunga yo mu Budage n’Ubuholandi yagize uruhare mu iyubakwa ry’ishuli na biriya bikorwa bibili byatashywe ku mugaragaro.
Nsengiyumva yashimye cyane Dr Joachim Drechsel wo mu Budage na Dr Mathias Schafer wo mu Buholandi ku nkunga y’imiryango bahagarariye DGD na Fingerhaus yagize uruhare runini mu iyubakwa ry’ishuli.

Yagize ati: “Iki gikorwa uko gihagaze ni icyacu. Aba ni abaje kudutera inkunga. Uruhare rwacu rurakenewe kugira ngo ibi bikoresho, aya mazu n’ibizakorerwamo tubigire ibyacu. Ntago ari iby’abaterankunga.
Bo icyo bagombaga gukora baragikoze, ahasigaye ni ahacu mu kubibyaza umusaruro atari mu gutanga ubumenyi gusa, ahubwo no kwihangira imirimo”.
Imanishimwe Irene, umwe mu bakobwa bane gusa ku bana 15 biga muri iryo shuli, yagaragaje ibyishimo yatewe no kuba aryigamo kuko ngo kuva kera yari yarifuje kuzaba umubaji wabigize umwuga, dore ko kimwe mu byo iryo shuli ryigisha harimo n’ububaji bwo mu rwego rwo hejuru.
Tim Bluthardt, Umudage wigisha kuri iryo shuli akaba n’umuyobozi wa tekinike, yatangarije Kigali Today ko kimwe mu bikorwa byatashywe ku mugaragaro (Community Pavilion) cyubatswe n’abanyeshuli ubwabo bafatanyije n’inzobere mu bubaji zo mu buholandi zari zituritse mu muryango witwa Fingerhaus.
Ku mpande zombi habayeho gushyikirizanya impano zitandukanye. Umuyobozi wa DGD yatanze inkunga yo kubaka ishuli yageneye iryo shuli impano y’inka ebyili z’inzugu, ishuli naryo rikura ubwatsi mu muco nyarwanda rimuha inzoga.

Umuyobozi wa tekiniki kuri iryo shuli nawe w’Umudage, yageneye abantu batandukanye impano z’ibihangano bikoze mu mazina abaje mu giti.
Iy’ingenzi yari ibajemo izina rya TVET, bivuga ubumenyingiro, yashyikirijwe ministre Nsengiyumva Albert, abandi nabo bagiye bahabwa izigendanye n’aho bari baturutse, harimo ndetse n’iy’ikigo cy’igihugu giteza imbere ubumenyingiro (WDA) nayo yashyikirijwe ministre Nsengiyumva.
Rubengera Technical Secondary School, ni Ishuli riyoborwa n’ababikira bitwa Abaja ba Mariya bo muri kominote y’abadiyakonese b’itorero rya EPR. Ryigisha ubumenyingiro bujyanye n’ububaji bwo mu rwego rwo hejuru, mu murenge wa Rubengera akarere ka Karongi kuva muri Mutarama 2013.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Dukosore ntago ari ABAJA BA MARIYA BITWA ABAJA BA KRISTO