Abagore bo muri CEPGL bakomeje ibiganiro byo kunoza umubano

Ihuriro ry’abagore bo muri Congo, u Rwanda n’u Burundi (La synergie des femmes pour la paix et reconciliation des peoples des grands lacs d’afrique) ngo rimaze gutera intabwe ishimishije kuko ngo basigaye bambukiranya imipaka badafite ubwoba kuko ngo baba bafite bagenzi babo basangayo.

Mu biganiro barimo kugirira mu karere ka Rusizi, Brigitte Kinunda ukomoka mu Burundi atangaza ko abagore b’ibi bihugu bamaze gutera intabwe ishimishije yo kurushaho kunoza imibanire.

Ibi ngo bigaragarira ku migenderanire yagiye ibahuza kuko ngo kuri ubu nta wagira ikibazo cyo kubura uwamufasha mu ikibazo icyaricyo cyose yagirira mu gihugu kitari icye muri ibi bihugu.

Abo bagore ngo bazaba umusemburo w'amahoro.
Abo bagore ngo bazaba umusemburo w’amahoro.

Aba bagore 30 bahagarariye bagenzi babo batangaza ko uyu muco bari kuwukwirakwiza muri bagenzi babo kugirango umutekano wabo n’iterambere birusheho kugwira.

Ibiganiro nk’ibi byatangiye mu mwaka wa 2005 bitewe nuko abagore b’ibi bihugu byose batagendereranaga kubera ko ngo habagaho urwikekwe hagati yabo , ibyo ngo byicaga byinshi byaba n’intandaro yo kudatera imbere kwabo.

Gusangira ibitekerezo bizatuma badakomeza guhohoterwa.
Gusangira ibitekerezo bizatuma badakomeza guhohoterwa.

Ibi biganiro kandi ngo bizagarura umutekano hagati y’ibi bihugu cyane cyane mu gukumira ihohoterwa rikorerwa abagore. Abagore ngo basigaye bambukiranya imipaka badafite ubwoba kuko ngo baba bafite bagenzi babo basangayo.

Musabwa Euphrem

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka