Kayonza: Kutesa imihigo 100% ngo byatewe ahanini n’amapfa n’indwara y’uburenge

Amapfa yibasiye imwe mu mirenge igize akarere ka Kayonza, ndetse n’indwara y’uburenge yamaze amezi hafi atandatu muri ako karere kakanashyirwa mu kato ngo nibyo byatumye ako karere kesa imihigo ku gipimo cya 95,3% aho kuba 100% nk’uko bari babyiyemeje.

Ibi byatangajwe n’umuyobozi w’ako karere, Mugabo John, kuri uyu wa mbere tariki 22/07/2013, ubwo imihigo y’akarere ka Kayonza yasuzumwaga n’abayobozi bavuye ku rwego rw’igihugu
Ibyo ngo byagize ingaruka mbi kuri imwe mu mihigo yari yarahizwe cyane cyane iyari ikeneye imisanzu y’abaturage kugira ngo igerweho ijana ku ijana.

Amafaranga yagombaga kuva mu baturage ngo yabaye make cyane, hakaba n’aho yagiye abura burundu kubera ibibazo abaturage bari bafite nk’uko umuyobozi w’akarere ka Kayonza yabivuze.

Ati “Gukorana n’abaturage baragize ibibazo by’amafaranga ntibyoroha, rimwe na rimwe baba baranihebye”.

Akarere ka Kayonza kari gafite imihigo 51 iri mu byiciro by’ubukungu, uburezi, imiyoborere myiza, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage. Kuri uyu wa mbere abayobozi basobanuriye abasuzumaga imihigo uburyo bagiye bayishyira mu bikorwa ndetse n’igipimo buri muhigo wagezeho.

Hari imihigo bagezeho ku gipimo cya 100% ariko hakaba n’iyagiye isigara inyuma ari na yo yatumye batabasha kuyesa yose nk’uko babyifuzaga.

Umwe mu bakozi b'akarere ka Kayonza asobanura uko imihigo yakurikiranaga yashyizwe mu bikorwa.
Umwe mu bakozi b’akarere ka Kayonza asobanura uko imihigo yakurikiranaga yashyizwe mu bikorwa.

Hari bimwe mu byiciro byihariye bisa n’aho bitahawe agaciro cyane mu mihigo abayobozi b’akarere ka Kayonza bamuritse. Muri byo harimo nk’icyiciro cy’abafite ubumuga byagaragaye ko ntaho bagaragara muri iyo mihigo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe amajyambere rusange muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Tumushime Francine ukuriye ikipe isuzumaga imihigo y’akarere ka Kayonza, yasabye abayobozi b’ako karere kuzatekereza kuri bene ibyo byiciro mu mihigo y’ubutaha, kandi bagakosora ahagaragaraye amakosa kugira ngo imihigo y’umwaka utaha izarusheho kugenda neza.

Ikipe isuzuma iyo mihigo barimo abo muri minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, iy’imari n’igenamigambi, n’umukozi ukora muri perezidanse ya Repubulika.

Isuzuma ry’imihigo y’akarere ka Kayonza rirakomeza kuri uyu wa kabiri aho ikipe y’abagenzuzi isura bimwe mu bikorwa byagezweho mu mihigo ya 2012/2013 mu rwego rwo kureba niba ibyagaragajwe mu nyandiko byarakozwe koko.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 2 )

TWISHIMIYE IBYAGEZWEHO MU AKARERE KACU UYU MWAKA W’IMIHIGO 2012/2013 DULOMEREZE AHO. NAHO ABANENGA BIHANGANE NTIBIKEMUKIRA ICYARIMWE WIZERE IMANA NABYO BIZAKEMUKA UBONE IKIRARANE CYAWE.

ALIAS yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ariko ngewe birambabaza iyo numva ngo akarere kacu kageze kuri 95%mumuhigo,aba bashinzwe kugenzura nabo barambabaza,nonese ninde wakubwira ko atageze kubyo yahize kanda ntanicy yagezeho?
Ubuse ko abandi(mutudi turere)babonye ibirarane byabo bya 2010(abarimu)twebwe abarimu ba kayonza hari niripfumuye twabonye?
Kayonza ahubwo wagirango ni migahugu kigenga

danga yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka