U Rwanda rwamaganye ibitero Israel yagabye muri Qatar

Guverinoma y’u Rwanda yamaganye ibitero Israel yagabye ku murwa Mukuru wa Qatar, Doha, ku ya 9 Nzeri 2025, ndetse yifatanya mu kababaro na Leta ya Qatar n’imiryango yabuze ababo muri ibyo bitero.

Israel yagabye ibitero kuri Qatar ikoresheje indege z’intambara zigera kuri 15 zirasa ibisasu bigera ku 10. Ni ibitero byari bigamije guhitana abayobozi b’umutwe wa Hamas umaze imyaka ibiri uhanganye na Israel mu ntambara.

Mu itangazo u Rwanda rwashyize ahagaragara kuri uyu wa 11 Nzeri 2025, rivuga ko ibikorwa nk’ibyo bikomeje kwiyongera nyamara umuryango mpuzamahanga ukaba usa nk’uwishimiye kubirebera.

Rikomeza rigira riti "Uburyarya no kutanyurwa bigaragara mu bihe nk’ibi, cyane cyane ku bikomerezwa, bituma Isi yibasirwa n’imidugararo irushaho gukomeza kwiyongera."

U Rwanda ruvuga ko Leta ya Qatar igira uruhare rukomeye mu bikorwa by’ubuhuza kuri bimwe mu bibazo bigoye gukemurwa, haba mu burasirazuba bwo hagati na Afurika, ndetse ko ibyo bikwiye gushimwa n’Isi yose.

Guverinoma y’u Rwanda yavuze kandi ko yifatanyije na Leta ya Qatar muri ibi bihe bitoroshye, kandi ikaba ihamagarira amahanga gukemura mu buryo bwihuse ayo makimbirane akomeje kubera mu Karere.

Nyuma y’ibi bitero, Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga ya Qatar, Majed Al Ansari, mu itangazo yasohoye, yavuze ko icyo gikorwa ari ubugwari ndetse kikaba ari icy’ubugizi bwa nabi, bikaba bigaragaza kurenga ku mategeko n’amahame mpuzamahanga.

Yagize ati “Iki gitero cy’ubugizi bwa nabi ni ukurenga ku buryo bweruye ku mategeko mpuzamahanga yose, kandi bikaba bibangamiye umutekano w’Abanya-Qatar n’abatuye muri Qatar bose.”

Ibi bitero byishe abantu benshi bo muri Hamas barimo n’umuhungu wa Khalil al-Hayya, uri mu bayobozi bakuru b’uyu mutwe. Hamas yavuze ko abayobozi bakuru bayo barokotse iki gitero simusiga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka