Ngororero: Bishimiye uko besheje imihigo ya 2012-2013
Nyuma y’igenzura ry’imihigo y’umwaka wa 2012-2013 mu karere ka Ngororero, abakozi b’ako karere bashimiwe ko hari imihigo imwe nimwe bahiguye kugipimo kiruta kure icyo bari barihaye.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu, Mazimpaka Emmenuel, avuga ko biterwa n’imbaraga ziba zarashyizwe kuri icyo gikorwa ndetse ngo hari ubwo akarere kabona umufatanyabikorwa nyuma yo kwiha intego bityo nawe ntibamusubize inyuma.

Umuyobozi mukuru muri MINALOC, Rugamba Egide, wari ukuriye itsinda ryasuzumye imihigo yavuze ko ibyo babonye mu madosiye bihuye n’ibyo babonye mu mirenge. Ndetse ngo hari aho basanze ibipimo biri hejuru y’ibyo mu ma raporo. Yashimye icyo yise best practices (udushya) z’abakozi b’akarere mu kwesa imihigo avuga ko azatugeza ku bandi.

Umuyobozi w’akarere ka Ngororero, Ruboneza Gedeon, avuga ko ibyagezweho babikesha ugutahiriza umugozi umwe (team work spirit) kw’abakozi na nyobozi y’akarere, ibi kandi bikaba binemezwa na bamwe mu bakozi b’akarere kuko mbere ngo hariho ubuyobozi burangwa no guhangana no kutumvikana.
Ernest Kalinganire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
NUKURI, NGORORERO IGEZE AHASHIMISHIJE UGERERANYIJE NAHO YAHOZE SI MUMIHIGO GUSA NA SERVICE BYARAHINDUTSE MU MINSI ITATU UBA USHUBIJWE MU GIHE MBERE BYAFATAGA ICYUMWERU KDI UHORA UTEGA UJYA KU KARERE NAHO UBUNDI MU MIHIGO NI SAWA UBU KU MU HANDA AMATATARA KU MUHANDA ARARA YAKA GUTANDUKANYA AMANYWA N’IJORO BIRAGORA NGORORERO BRAVO.