Ariel Wayz na Babo barafunze
Yanditswe na
Ernestine Musanabera
Umuvugizi wa Police, ACP Rutikanga yemeje ko abahanzi Barbara Horn Teta wamamaye nka Babo na Ariel Wayz bafunze.

ACP Rutikanga yemeje ko aba bahanzi batawe muri yombi mu mpera z’icyumweru gishize, nyuma y’uko bafashwe, bapimwe n’urwego rubishinzwe basanga bakoresha ibiyobyabwenge, bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi i Remera, hamwe n’abandi batanu amazina yabo atatangajwe.
Umwe mu bahanzi utashatse ko amazina ye atangazwa, yabwiye Kigali Today ko aba bombi itabwa muri yombi ryabo ryaturutse ku kavuyo bateje aho bari bari kuri ‘Apartment’ i Nyarutarama, bituma nyiri iryo cumbi yiyambaza inzego z’umutekano.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|