Ibibazo biri muri Diyosezi Kibungo ngo ntibiteye ubwoba kuko abakiristu n’abapadiri bahinduye imyumvire

Umukiristu wavuze mu izina ry’abandi mu muhango wo kwimika Mgr Antoine Kambanda tariki 20/07/2013 yavuze ko umushumba babonye aziye igihe kandi ko adakwiye guterwa ikibazo n’ibibazo bikiri muri iyi diyosezi kuko abakiristu n’abapadiri bahinduye imyumvire.

Bimwe mu bibazo diyosezi ya Kibungo ifite bigaragra ko ari nabyo uyu mushumba mushya wa diyosezi agiye guhangana nabyo ni igihombo iyi diyosezi yaguyemo cyatumye igwa mu ideni ry’amafaranga arenga miliyari imwe n’igice, ndetse no gukura isakaro ritemewe (fibro-ciment) ku mazu y’abihayimana Gatolika.

Imyumvire uyu mukiristu avuga yahindutse ngo ni iyo gutega amaboko no gutegereza inkunga z’i Roma n’ahandi, kuko ngo bamaze kwigeza kuri byinshi bakesha umugambi bafashe wo kwigira.

Uyu mukirisitu agize ati “Ntugire impungenge zibyo usanze kuko abakiristu ubu bahinduye imyumvire mishya yo kwikemurira ibibazo, isakaro rya fibro-ciment turigeze kure kandi buri paruwasi ifite ibikorwa bituma ibasha kwiteza imbere ubwayo”.

Munsenyeri mushya wa diyosezi Gatorika ya Kibungo,Mgr Antoine Kambanda.
Munsenyeri mushya wa diyosezi Gatorika ya Kibungo,Mgr Antoine Kambanda.

Mu rwego rwo guhangana n’ikibazo cy’ideni iyi diyosezi ifite abakiristu biyemeje kuryishyura none bamaze kwishyura agera kuri miliyoni 600,ubu hakaba habarwa ayagera kuri miliyoni 900 asigaye.

Isakaro ritemewe naryo ngu buri paruwasi yagendaga yitanga abayituyemo bakiteranya bagatanga amafaranga yo kugura amabati adateza ikibazo.

Igikorwa cyo kwigira mu gukemura ibibazo abakiristu ba diyosezi bafite byagarutsweho na Mgr Archeveque wa Archdiyosezi ya Kigali, Thadee Ntihinyurwa, wayoboraga iyi diyosezi byagateganyo, aho yashimye cyane abakiristu b’iyi diyosezi uruhare bagize mu kwitanga kugirango barokore diyosezi yari igeramiwe n’amabanki yayishyuzaga.

Abakiristu ba diyosezi ya Kibungo bavuze ko bafite ikizere ko amafaranga asigaye ku ideni iyi diyosezi ifite azaboneka kuko icyo baburaga cyabonetse, kuko Yezu yabahaye umutahira we muri diyosezi ya Kibungo ariwe Mgr Kambanda Antoine.

Bavuga ko ibyo bagezeho badafite munsenyeri wabo noneho bishobora kwikuba kenshi kuko bagiye gukora bari kumwe n’umushumba wabo.

Jean Claude Gakwaya

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mbona rwose Nyiricyubahiro Mgr wa Kibungo yegereye bagenzi be byatuma n’andi maparuwasi twagira icyo dufasha diocese ya Kibungo ikava muri ayo madeni.

Sylvain yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

IMANA IKOMEZE IMUFASHE MULI BYOSE

wako yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka