Nyamasheke: Umugabo yashatse gukubita umugore, bamumukijije atema ingurube
Ndayisabye Callixte w’imyaka 23 wo mu mudugudu wa Ruvumbu, akagari ka Buvungira mu murenge wa Bushekeri wo mu karere ka Nyamasheke ku wa 18/07/2013 yakubise umugore we, abaturage bamumukijije agira umujinya atema ingurube.
Amakuru ava mu murenge wa Bushekeri avuga ko uru rugomo rwabaye ahagana saa kumi n’ebyiri z’umugoroba rwatewe n’uko uyu mugabo yari yasinze.
Abaturage bo mu mudugudu wa Ruvumbu ngo batabaye bwangu maze barabakiza, umugabo ahita agira umujinya asanga ingurube yo mu rugo aho yari iri ayitema mu mutwe no ku mugongo ariko ntiyapfa, arangije ajya gutema insinga z’umuriro w’amashanyarazi aho mu rugo.
Bitewe n’ibyo bikorwa by’urugomo yakoraga, yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri Station ya Polisi ya Ruharambuga mu karere ka Nyamasheke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushekeri, Munyankindi Eloi asaba abaturage kwirinda amakimbirane ahubwo bakarushaho kubana neza ndetse n’aho bagira ikibazo bakiyambaza abaturanyi n’ubuyobozi bakabafasha, kandi byagaragara ko biri bugere kure, abaturage bakihutira gutanga amakuru ku buyobozi kugira ngo buhoshe ayo makimbirane.
Munyankindi yongera gusaba abaturage ko bakwiriye kwirinda ubusinzi kuko akenshi ari bwo buba intandaro y’ibikorwa by’urugomo bitewe n’uko umuntu wamaze gusinda aba atagifite inyurabwenge ku buryo buhagije.
Kureka ubusinzi kandi ku baba bafata ku gacupa bifatwa nk’intwaro ikomeye yarinda abaturage gusesagura ahubwo bikabafasha kwizigamira no gutera imbere.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|