Yafatiwe mu cyuho yiba inkunga ishyirwa mu gasanduku ku rwibutso rwa Nyamata
Umugabo witwa Niyoyita Adam yafatiwe mu cyuho agerageza kwiba agasanduku gashyirwamo amafaranga y’inkunga yo gufasha ibikorwa bikorerwa ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyamata mu karere ka Bugesera.
Niyoyita yivugira ko saa sita z’ijoro rishyira tariki 23/07/2013 yagiye maze amena ikirahura cy’uwibutso maze abasha kwinjiramo. Ati “ mu gihe nari ntangiye guterura ako gasanduka abarinda uwibutso bahise banyumva noneho bahita bahamagaza imfunguzo niko guhita bafungura bansangamo kuko nta kindi nari gukora”.
Avuga ko nta kindi yari gukora uretse kugumamo kugirango ategereze abarinzi bongere gusinzira nka mbere kuko atari kubona uburyo asubira inyuma.
Niyoyita warusanzwe ari umushoferi wa tagisi itawara abagenzi bava i Kigali bajya i Nyamata bamufatanye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 649, amayero 90, amapawundi 5, sheke ya BK y’ibihumbi 100, amarandi 30, amashiringi ya Kenya 3600, amashinringi ya Uganda ibihumbi 62, amashiringi ya Tanzaniya 15500, amashinwa 31, nandi menshi yo mu bihugu bitandukanye kuko yose agera kuri miliyoni 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Polisi y’igihugu mu karere ka Bugesera yashyikirije umuyobozi ushinzwe imari n’ubutegetsi muri komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) ayo mafaranga bahita bayajyana muri banki.

Christophe Nzayikorera ukora muri CNLG yagize ati “hagiye kugurwa imitamenwa izajya ishyirwamo inkunga, bityo kuyabika no kuyacunga bikoroha. Kuko ntabwo imodoka yazajya iza kuyatwara buri munsi kuko byaba ari n’igihombo urebye ibyo imodoka yatwara”.
Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’iburasirazuba, Supt. Karuranga Emmanuel, avuga ko uyu Niyoyita ahamwa n’ibyaha bine, aribyo gusenya urwibutso giteganwa n’ingingo ya 119 kuko naramuka ahamwe n’icyaha azahanishwa igifungo cya burundu cy’umwihariko.
“araregwa ubujura bwa nijoro buhanishwa ingingo ya 294, n’ubujura buciye icyuho buhanishwa n’ingingo ya 298 ndetse n’ingingo ya 303 agace ka 1 na ka 4”; nk’uko Supt. Karuranga yakomeje abisobanura.
Niyoyita Adam ni umugabo ufite umugore n’umwana umwe. Polisi itangaza ko bigaragara ko uyu mugambi ufite abantu benshi bari bawuri inyuma ko irimo gukora iperereza kugirango abawuri inyuma bose bafatwe.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
mana weee birababaje ,uziko muri ruriya rwibutso harimo imibiri y’ababyeyi be ndetse n’abavandimwe be Imana imufashe yibuke ibyo yakoze bimutere kwicuza
yewe arababaje pe ubanza arwaye mumutwe pe birarenze kabisa
ariko mana yacu dutabare udukirize abagome buriya yashakaga gukira murebe neza na permis ye yarayibye abagome baragwira
Arega ikizatumara nukoroshya ibintu ubwo yumvaga kwiba mumva mbega umwaku abazimu bonyine bakwifatira. Nigicucu akaba numushinyaguzi mujye mumenya ahibwa naho bareka.
Yoooooooooooooooooooooooo........................
Birababaje cyane uwo mugabo nahanwe by’intanga rugero kugira ngo n’uwari ufite uwo mugambi awucikeho. Mbegaaaaaaa
abagome ntaho bagiye kdi ugaya ibye abyibiramo amategeko nakore akazi kayo
Ikindi kibabaje nuko yambaye nibendera ryigihugu eregaa ntasoni!!! Akwiye amapingu forver, ntaho atandukaniye nabagize uruhare kwica abantu bashyingwuwe muriruriya Rwibutso.
babiciye mu kiliziya none banabasanzemo barabubaza kwiruhukira kweri?uyu muntu ni igikoko kabisa
Imana imubabarire kuko atazi ibyakora.
Ariko mana tabara isiyawe,koko nokujyakwiba murwibutso?ntanisoni agira,nonese yumvagako imana yamureka akayajyana,namarira y,imfubyi nabapfakazi.kuki abantu bakora nibidakorwa,ntamuntu numwe wagira amahoro ahemukira imfubyi nabapfakazi.allah amubabarire.