Tabagwe: Abayobozi bakanguriwe guhanahana amakuru no kunoza serivise
Guhanahana amakuru no kunoza serivise zihabwa abaturage hagamijwe iterembere ryabo nizo ntego zihawe n’abayobozi bo mu nzego zitandukanye mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare ubwo basozaga umwiherero w’iminsi ibiti tariki 19/07/2013.
Ibi ngo bizajyana n’amahugurwa no gukangura inzego zitakoraga ndetse hanashyirweho isuzumabikorwa rya buri kwezi.
Ikibazo cy’ingutu cyagaragaye ngo ni icy’umutekano kubera ko umurenge wabo uhana imbibi n’igihugu cya Uganda ; hakaba hifujwe ko amarondo yakazwa ndetse hakanagenzurwa urujya n’uruza rw’abaturage ; nk’uko bitangazwa n’umuyobozi w’inama njyanama y’umurenge wa Tabagwe, Rurangirwa Damascene.
Bamwe mu bari muri uyu mwiherero, bemeza ko bawungukiyemo byinshi bityo bakaba bihaye ingamba zijyanye no kurushaho guhanahana amakuru ndetse banizeza abaturage ko bagiye kunoza service babaha, nk’uko byatangajwe na Baguma Sam umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagali ka Gitengure.
Uku kunoza service zihabwa abaturage kandi nizo zigarukwaho n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Tabagwe, Kabana Christophe, aho atangaza ko hari komite zitakoraga bityo bakaba bihaye gahunda yo kuzikangura zihabwa amahugurwa ariko nanone hakaba n’isuzumabikorwa rya buri kwezi.
Uyu mwiherero wari ufite insanganyamatsiko igira iti : «Imiyoborere myiza igamije iterambere» wasuzumiwemo ibibazo bitandukanye hashingiwe ku nkingi enye za guverinoma: Ubutabera, Ubukungu, Imibereho myiza n’Imiyoborere myiza.
Abari bawurimo kandi bifuje ko ababyeyi n’abarezi barushaho kwegera abana babo b’abakobwa kugira ngo hakumirwe ikibazo cyo gutwara inda zititeguwe cyane ku banyeshuli dore ko iki kibazo kirimo kugaragara mu mashuli abanza n’ayo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka 12.
Dan Ngabonziza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|