Uwayezu Jean Fidèle yitabiriye imyitozo ya Rayon Sports yitegura Kiyovu Sports

Kuri uyu wa Kane, Uwayezu Jean Fidèle wabaye Perezida wa Rayon Sports yitabiriye imyitozo yayo aho iri kwitegura kwakirwa na Kiyovu Sports ku munsi wa mbere wa shampiyona.

Mu mafoto Rayon Sports yasangije abayikurikira ku mbuga nkoranyambaga zayo yavuze uyu mugabo wayoboye iyi kipe hagagati ya 2020 na 2024 yifatanyije na Perezida uriho ubu Twagirayezu Thaddee muri iyi myitozo yitegura Kiyovu Sports ku wa Gatandatu, saa kumi nebyiri n’igice z’umugoroba kuri Kigali Pele Stadium.

Urunturuntu muri Rayon Sports......

Kuza ku myitozo ya Rayon Sports kwa Jean Fidèle Uwayezu ntibyakabaye inkuru, ariko bihuriranye no kuba muri iyi minsi hari kuvugwa ukutumvikana ku ngingo zitandukanye z’imiyoborere hagati y’inzego ziyoboye ikipe arizo Inama y’Ubutegetsi iyobowe na Paul Muvunyi ndetse na Komite Nyobozi iyobowe na Twagirayezu Thaddee.

Ibi bishimangirwa no kuba ku wa 10 Nzeri 2024, mu nama yahuje impande zombi , Inama y’Ubutegetsi yarasabye Twagirayezu Thaddee ko yakwemera ko bashyiraho Murenzi Abdallah nk’Umuyobozi Nshingwabikorwa ariko akabyanga kugeza ubwo asohotse akabasiga mu nama.

Twagirayezu Thaddee yababwiraga ko nkuko Abanyamuryango babisabiye mu Nteko Rusange yabaye tariki 7 Nzeri 2025 habanza gukorwa amategeko, ibyo gushyiraho abakozi bikazakorwa ikipe imaze kubona ubuyobozi bushya mu gihe amategeko azaba amaze kwemezwa.

Impamvu Inama y’Ubutegetsi yifuza ko hajyaho Umuyobozi Nshingwabikorwa vuba, ni uko hari ideni bashaka gufata muri banki ariko basabwe ko bagomba kuba bafite umuntu uri muri uyu mwanya. Kuri iyi ngingo Twagirayezu Thaddee yababwiye ko n’ubundi mu byangombwa batanze mu Mpuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika kugira ngo bemererwe gukina CAF Confederation Cup 2025-2026 harimo ko Uwimpuwe Liliane usanzwe ari umukozi wa Rayon Sports ariwe uri muri uwo mwanya, bityo ari nawe watangwa muri banki ariko byateje impaka zatumye inama itanarangira.

Uku kutumvikana kose gusa nkaho ariko kuri gutuma buri wese ku ruhande rwe ashaka amaboko yamufasha ari nabyo bitekerezwa mu murongo wo kuba Uwayezu Jean Fidèle yongeye kugaragara mu bikorwa bya Rayon Sports nubwo hari imikino imwe nimwe yagiye areba. Uyu mugabo ndetse na Munyakazi Sadate, kandi bari mu batumva ibishaka gukorwa n’Inama y’Ubutegetsi n’ubundi aba bombi basanzwe batumvikana na benshi bayigize bazwi nk’abasaza.

Ibi byose kandi bije bikurikira amabaruwa yanditswe kuri buri ruhande aho nyuma y’Inteko Rusange Inama y’Ubutegetsi yakoze imyanzuro yayo yasohotse tariki 8 Nzeri 2025 ariko tariki 9 Nzeri 2025 Twagirayezu Thaddee nawe akandika avuga ko hari ingingo zanditswe bitandukanye nuko Abanyamuryango babyemeje muri iyo Nteko ahubwo zongeye kwandikwa uko zari zateguwe mbere yayo.

Rayon Sports ikomeje kuba ikimeje nk’akajagari ku miyoborere mu gihe yitegura itangira rya shampiyona ndetse n’umukino ubanza wa Total Energies CAF Confederation Cup uzayihuza na Singida Black Stars yo muri Tanzania tariki 20 Nzeri 2025, saa kumi n’ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka