Umuvugizi wa APR FC, George Gatete, avuga ko ubuyobozi bw’ikipe bufatanyije n’abatoza, bashatse abakinnyi beza bitewe kandi n’imyanya bari babakeneyeho, ku buryo ngo bizera ko abo bongeyemo n’abo bari basanganywe nibashyira hamwe bazatwara ibikombe.
APR FC yaguze abakinnyi batanu barimo ba rutahizamu Sugira Erneste wakinaga muri AS Muhanga na Ndahinduka Michel ‘Fils’ wakinaga muri Bugesera FC, hari kandi umunyezamu Kwizera Olivier ndetse na Sibomana Patrick bakinaga mu Isonga FC, ndetse na Tibingana Charles Mwesigye wakinaga muri Victoria University yo muri Uganda.
Uretse abo bakinnyi yaguze, APR FC ngo yabanje kongerera amasezerano bamwe mu bakinnyi bayo bari barayarangije kandi bose ngo babashije kumvikana nabo.

Umuvugizi wa APR FC ifite ibikombe 13 bya shampiyona, avuga ko uko kugura abakinnyi bashya, bizatuma hari abandi bakinnyi bayikiniraga iha andi makipe mu buryo bw’intizanyo, bakazagaruka muri APR FC mu mpera z’umwaka utaha.
Gatete wirinze gutangaza amazina y’abakinnyi bazatizwa mu yandi makipe, avuga ko amakipe yose azaba yifuza abakinnyi muri abo bazashyirwa ku isoko, agomba kwandikira APR FC bakabanza kugira ingingo bumvikanaho mbere yo guhabwa abo bakinnyi.
Bamwe mu bakinnyi bazatizwa harimo abari abakinnyi ba APR FC bazamukiye mu ishuri ryayo (APR Academy), nyuma bakazamurwa mu ikipe nkuru abandi bagatizwa mu Isonga FC, gusa amazina yabo ntarashyirwa ahagaragara.
Uretse abo bakinnyi bazatizwa, APR FC kandi yamaze gutakaza burundu uwahoze ari umunyezamu wayo Ndayishimiye Jean Luc ‘Bakame’ werekeje muri Rayon Sport.

Biravugwa kandi ko abakinnyi Pacifique Tuyisenge, François Hakizimana na Muganza Isaac, APR FC yaba yaramaze kubasezerera ikabaha uburenganzira bwo kwishakira andi makipe ku giti cyabo.
APR FC irashaka kongera kwigarurira ishema muri shampiyona itaha, nyuma yo kubura igikombe na kimwe mu bikombe bikomeye yitabiriye mu mwaka w’imikino uheruka.
APR FC yarangije shampiyona iheruka iri ku mwanya wa gatatu nyuma ya Rayon Sport na Police FC, isezererwa na AS Kigali muri ½ cy’irangiza mu gikombe cy’Amahoro, inatsindwa na Vital’o FC ku mukino wa nyuma wa CECAFA.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
apr fc turayishyigikiye
Uwomutoza Wa Aper Nadushakire Abataka Bakomeye Bongere Baduhe Ibyishimo Nkomuri Reospor Abobarutayizamu Mushatse Mwabakuramo Cyangwa Mukagura Abanyamahanga Aho Ntabwo Bizaborohera Mugihe Mugikinisha Abarimugihugu Gusa Murakoze
apr ndayikunda cya ariko irambabaza bagerageze igikombe tugitware murakoze
njyewe nababwiyeko mushobora kuzasanga isonga mucyakabiri
APR FC turayikunda kdi tuyirinyuma dukeneye kongera kubona itwara ibikombe.courage