Rukara: Batanu bafunzwe bazira gufomoza inka ebyiri bazibye

Ngabonziza Theoneste hamwe n’abandi bagabo bane bafungiye kuri sitasiyo ya polisi mu murenge wa Rukara mu karere ka Kayonza bazira gufomoza inka ebyiri mu rwuri rwa Gasore Charles ruri mu kagari ka Gakoma mu murenge wa Murundi.

Ngabonziza yari asanzwe ari umushumba wa Gasore. Tariki 17 na 18/07/2013 yafashe icyemezo cyo kubaga inka ebyiri arazigurisha ashaka gukemura ikibazo cy’amafaranga yari afite nk’uko abivuga.

Izo nka yazibaze atabimenyesheje nyirazo, byongeye atoranya inka ebyiri zari zifite amezi makuru, imwe ihaka amezi icyenda ibura ibyumweru bibiri ngo ibyare, indi ibura ukwezi kumwe ngo ibyare.

Nyir’izo nka avuga ku zari zifite agaciro k’amafaranga miliyoni eshatu. Buri nka ngo yari ifite agaciro k’ibihumbi 800, wakongeraho izo zari zigiye kubyara buri nka akayibarira agaciro ka miliyoni imwe n’igice.

Ngabonziza avuga ko izo nka zombi yazigurishije amafaranga ibihumbi 70 nyuma yo kuzibaga. Iyo yabaze bwa mbere ngo yayigurishije amafaranga ibihumbi 40, iya kabiri ayigurisha ibihumbi 30 na we agasigaragana inyama zo mu nda.

Ngabonziza ufite akaguru k'inyana yaburaga ibyumweru bibiri ikavuka niwe wari umushumba wa nyir'inka. Iyi mishito niyo bakoresheje botsa inyama bagabagabanye.
Ngabonziza ufite akaguru k’inyana yaburaga ibyumweru bibiri ikavuka niwe wari umushumba wa nyir’inka. Iyi mishito niyo bakoresheje botsa inyama bagabagabanye.

Abafunganywe na Ngabonziza ngo yari yabiyambaje ngo bamufashe kubaga izo nka. Bose bavuga ko bagiye bamubaza niba yahawe uburenganzira na nyir’izo nka bwo kuzibaga, we akababwira ko bavuganye.

Abamufashije ngo yabahembye kuri izo nyama zo mu nda anabagurira inzoga. Shumbusho Robert waguze amaguru n’amaboko by’inka yabazwe ku nshuro ya kabiri ku mafaranga ibihumbi 30, avuga ko akihagera yabajije Ngabonziza ikibazo inka yari ifite cyatumye ayibaga, akamubwira ko ibyo akora abizi.

Ati “Nkihagera uyu muhungu naramubajije nti iyi nka ko ndeba ari nziza yazize iki? Arambwira ati yazengaga ikitura hasi ngo ni cyo cyatumye bayibaga. Ndamubaza nti ese nyir’izi nka arabizi? Arambwira ati ibyo ndabyiyiziye”.

Ngabonziza avuga ko yari afite ikibazo cy’amafaranga cyari kimukomereye biba ngombwa ko atoranya inka ebyiri nziza mu zo yaragiraga akazibaga kuko yumvaga ari zo ziribuvemo amafaranga menshi.

Umukoresha we ariko avuga ko Ngabonziza nta kibazo cy’amafaranga yari afite ko ko yabaze izo nka hashize iminsi mike amuhembye. Avuga ko icyo yifuza ari uko abo bakurikiranyweho kumubagira inka bazimwishyura kandi bagahanwa by’intangarugero kugira ngo bibere isomo n’abandi bari bafite ibitekerezo nk’ibyabo.

Komanda wa sitasiyo ya polisi ya Rukara avuga ko bahagarukiye guhashya abanyabyaha nk’abo, akavuga ko batazihanganira na gato umuntu wigabiza ibitari ibye.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka