Burera: Yahagaritse umurimo w’ubwarimu yigira mu buhinzi none yinjiza amamiliyoni

Umugore witwa Mukankusi Eugenie utuye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, avuga ko yahagaritse umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza maze ajya mu murimo wo guhinga ndetse no gutubura imbuto y’ibirayi kuko ariwo utanga amafaranga menshi.

Mukankusi akuriye Koperative yitwa KOPROZOV, ihinga ndetse ikanatubura imbuto b’ibirayi. Iyo Koperative igizwe n’abanyamuryango 26 (abagore 22 n’abagabo bane), barimo abarimukazi batandatu, n’abandi baturage basanzwe b’abahinzi.

Bahinga ibirayi bakabisarura byeze hanyuma ibinini bivuyemo bakabigurisha naho ibito bito biba bisigaye bikaba ari byo batuburamo imbuto bagurisha ku bandi bahinzi bayikeneye.

Ibirayi batuburamo imbuto babisanza mu nzu ku bintu bimeze nk’ibitanda bigerekeranye ubundi byamara kuzana umumero bakaba aribwo babigurisha.

Mukankusi Eugenie yahagaritse akazi ko kwigisha ajya guhinga.
Mukankusi Eugenie yahagaritse akazi ko kwigisha ajya guhinga.

Ikiro cy’imbuto y’ibirayi bakigurisha hagati y’amafaranga 300 na 350. Ngo bahenda imbuto bakurikije ubwoko bw’ibirayi.

Imbuto y’ibirayi ihenda ni iyitwa Kinigi kuko ibirayi by’ubwo bwoko bikundwa n’abantu benshi kuko biryoha. Indi nayo ihenda ngo ni imbuto nshyashya yitwa Rwashaki kuko nayo ijya kumera kimwe na Kinigi.

Ubu mu kigega cyabo ngo bahunitse imbuto y’ibirayi irenga toni 18, igomba kugurishwa mu bahinzi. Bisobanuye ko igihe cy’ihinga nikigera bakayigurisha yose izabaha amafaranga miliyoni eshashatu zirenga.

Akomeza avuga ko batajya babura abakiriya kuko mu gace batuyemo abahinzi benshi baza kubagurira. Ngo hari n’abandi benshi baturuka mu karere ka Musanze baza kubagurira.

Batubura imbuto y'ibirayi bayisanza mu nzu ku bintu bimeze nk'ibitanda bigerekeranye.
Batubura imbuto y’ibirayi bayisanza mu nzu ku bintu bimeze nk’ibitanda bigerekeranye.

Uko batangiye Koperative

Mukankusi avuga ko amaze imyaka ine ahagaritse umurimo wo kwigisha mu mashuri abanza kugira ngo acunge neza ibijyanye na koperative abereye umuyobozi.

Mu mwaka wa 2008 ubwo batangiza iyo koperative ngo kwari ukugira ngo abarimu nabo babashe kubona ifaranga nk’abandi.

Nubwo atavuga umubare w’amafaranga umwarimu wigishaga mu mashuri abanza icyo yahembwaga, ariko avuga ko bahembwaga amafaranga make cyane atari gutuma biteza imbere.

Agira ati “…icyo gihe muri 2008 abarimu mu by’ukuri ubuzima bari bafite ntabwo bwari ubuzima bwatumaga basa nk’abandi baturage bakora cyane, noneho twigira inama y’uko twakwishyira hamwe natwe tukiteza imbere.”

Koperative KOPROZOV Mukankusi abereye umuyobozi ihunitse imbuto y'ibirayi irenga toni 18.
Koperative KOPROZOV Mukankusi abereye umuyobozi ihunitse imbuto y’ibirayi irenga toni 18.

Mukankusi avuga kuva aho atangiriye umurimo wo guhinga ndetse no gutubura ibirayi amaze kwigeza kuri byinshi atari kuba yaragezeho iyo aguma mu bwarimu. Yongeraho ko kwibumbira muri koperative byatuma ava mu bukene.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ariko mana we! ubwose mushatze kubwira iki mwarimu? kubwangye ndumva ari nkaho mubwiye abarimu ko umurimo bakora usumbwa nubuhinzi. yego si bibi kwerekana ko no mu buhinzi habamo akantu ariko mudakoresheje imvugo isa nica amarenga abwira mwarimu kubivamo akerekeza iyubuhinzi kuko ariho yakura akantu kurushaho.

mackoy yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka